HARAKURIKIRAHO KWICA BANGAHE, GUFUNGA BANGAHE?: KAGAME MU NZOZI AROTA KUBA “UMUDEMOCRATE” ARIKO MU BIKORWA AKAGESO KAKANGA

Yanditswe na Valentin Akayezu

Ubwo Paul Kagame yarahiriraga manda yahawe akabyiniriro k”Ishimwe” ngo ryo kuyobora by’imbonekarimwe Abanyarwanda, nari niceye imbere y’insakazamashusho mu gihugu cy’amahanga, aho nari mu nzira mpunga politiki ye inyita umwanzi, aho kumpa agaciro k’umwenegihugu wisanzuye mu rwamubyaye.

Hari mu kwezi kwa Kanama 2017, mu ijambo yavuze mu bwishongozi asanganywe imbere y’imbaga y’abanyarwanda n’abayobozi b’ibihugu by’amahanga, bari bakoraniye muri sitade yitiriwe amahoro, ariko ikaba yarahinduwe iyo kuvugiramo iby’urugomo. Icyo gihe yavuze ijambo naha umutwe wa “Nda ndambara yandera ubwoba” kubera amagambo umusore w’umugoyi yakoresheje mu mvugo y’ako gace k’i Bugoyi mu ndirimbo bakopeye mu zikoreshwa n’abanyamadini igihe baba basenga bavuga ko “urugamba rw’imyuka mibi y’amashitani itabatera ubwoba”, n’uko igihangano cy’abanyamasengesho RPF iragitwara ikigira icyayo dore ko kwiyitirira iby’abandi imaze kubigira ingeso yayokamye.

Muri uwo muhango wo kurahirira manda y’insahurano, bayitirira kuba impano ngo Abanyarwanda bahaye uwo “abambari” ba RPF bakuririje muri poropaganda zabo ngo kuba “umuyobozi uboneka rimwe mu kinyejana” nkaho u Rwanda ari ingumba itabyara abagabo n’abagore bashoboye ngo gusa nyuma y’imyaka 100 akaba ariho rwibaruka “Rudasumbwa” rutagira uwo bagereranywa, uwo Rudasumbwa mu ntore zonyine, kuko u Rwanda rwo rufite ba Rudasumbwa ibihumbagiza bazira icyasha, umwaga, amaraso ku biganza, nyuma yo kwandagaza mu ijambo rye amahame ya demokarasiya no kubaha uburenganzira bwa muntu mu byo yavuze abeshya anabyita: “unliveable dogmas currently seeming to be unfriendly in western world” yakurikijeho kuvuga ngo “Rwanda has no enemy”!! Uwashaka kubyumva neza yakurikira ijambo ryose rya Kagame yavuze arahira mu 2017.

Aho nari nicaye, numvise Kagame avuga ngo u Rwanda nta mwanzi rugira, nibajije niba ndi kurota cyangwa ibyo numvise byaba aribyo biri kuvugwa koko!! Ntawayoberwa ko icyahoze ari CNLG kigeze gusohora urutonde rw’abanyamahanga bitwa abanzi b’U Rwanda. Ntawutazi mu 2013, ubwo u Rwanda rwakuragaho passports z’abanyarwanda 27 biswe abanzi b’igihugu bigatangarizwa isi yose!! Ntawuyobewe ko Kagame ubwe ariwe wadukanye ijambo “ibigarasha” aryita abatavuga rumwe nawe, icyo gihe hakaba hari mu 2010 mu ijambo yavugiye mu nteko ishingamategeko yibasira ibinyamakuru Umuseso, Umuvugizi n’abasirikare bakuru ba RDF bari bamaze guhunga. Icyo gihe avuga kubo yise ibigarasha, yakoresheje imvugo igira iti “sinzatinya kwicisha inyundo isazi”. Koko kandi ntihaciye iminsi, umunyamakuru Gaspard w’Umuvugizi akubitwa imitarimba ajanjagurwa umutwe, umunyamakuru Rugambage arasirwa I Kampala ku manywa y’ihangu.

Kagame avuga ati nta mwanzi u Rwanda rugira, naribajije nti ese uyu mugabo yaba agiye guhindura imikorere n’imyumvire ya politiki ya RPF. Sibwo se nari ntangiye kwiyumvamo akayihayiho k’ ikintu cyo gusa n’ubyizera, nibwira nti nta mpamvu yo gukomeza iy’ubuhungiro ubwo Kagame arimo ahinduka n’igihugu gishobora kubona ubuhumekero!!

Ariko undi mutima urambwira uti izi nkotanyi ni nk’uruvu, zihinduranya amabara ariko ubumara bwazo bwica bukiri bwa bundi!! Sinibeshye, kuko nyuma y’iryo jambo, Kagame yahise asubira mu nteko ishingamategeko kwandagaza Rwigara Shima Diane anategeka ifungwa rye. Umwe wavugaga ngo u Rwanda ntirugira umwanzi, niwe nanone wavugiye mu nteko inshingamateko amagambo agira ati: “Ubwo bugore buzagwe ku bandi, butazanyiterera umwaku”!! Ubwo yavuga Madame Mukangemanyi Rwigara, Madame Ingabire Umuhoza Victoire na Madamazera Diane Shimwa Rwigara.

Aho tugereye aha, politiki yo kwanga no kwangisha abanyarwanda batabona imitegekere y’igihugu kimwe na FPR, irakataje. Ibinyamakuru bikwirakwiza urwango ku Banyarwanda banenga uko FPR itegeka, byahawe rugari kandi inzego za Leta zirarebera n’abashinzwe imicungire y’itangazamakuru bararuciye bararumira. Ibinyamakuru nka Rushyashya, My250TV, The Future bikomeje kwidegembya bikoreshwa nk’imiyoboro yo kubiba urwango hagati y’abanyarwanda. Nta munsi uhita inyandiko zo kwandagaza, gusebya kandi binyujijwe mu ndorerwamo y’ivangura rishingiye ku bwoko no ku bitekerezo bya politiki, zidatangajwe n’ibyo binyamakuru. Ubwo kandi ni ko ku mbuga nkoranyambaga, abambari ba FPR n’intore zayo baba bacicikanya buri kanya ubutumwa bubiba urwango n’ivangura ku Banyarwanda biyemeje guharanira ko habaho impinduka z’ubutegetsi mu Rwanda.
Muri Iri huriro rya FPR ryabaye kuva kuwa 21-22 Ukwakira 2022, Kagame ati “.. Dukeneye imbaraga, ubushobozi n’ubumenyi bwa buri wese. N’abatunenga tugomba kubumva, abo tudafite imyumvire, tugomba kugira aho duhurira…”.

Umuntu abyumvise yakwibaza abo Kagame yavugaga batavuga rumwe nawe!? Ese niya mashyaka y’icyitiriro adashobora no kugeza imigabo n’imigambi yayo ku Banyarwanda ahubwo agahora yihishe mu ngutiya za RPF avuga ngo “tuzashyigikira umukandida uzatangwa na FPR Inkotanyi”? Mu by’ukuri Kagame yavugaga bande? Ingeso ye yo kutihanganira abandi birazwi ko atayitatira, ngo habe hari uwakwitega ko abanyapolitiki batavuga rumwe nawe baba bagiye guhabwa agahenge, tukabona ba Dr Christopher Kayumba, ba Deo Mushayidi, ba Niyitegeka Theoneste, ba Dr Mpozenzi, ba Aimable Karasira, Dr Joseph Nkusi, ba Dr Munyakazi Léopord n’abandi bafunzwe bazira gusa ibitekerezo byabo no kugaragaza uko babona igihugu cyayoborwa, barekurwa bagasubizwa ubwisanzure bwabo bavukijwe gusa no kwikanyiza kwa Kagame na RPF ye.

Mu by’ukuri nibande Kagame yaba yemera ko batavuga rumwe nawe? Abo nibande yaba yemera ko bashobora kugira imyumvire itandukanye niye maze ntibahutazwe? Ntihazagire ubyibeshyaho, nta muntu ubaho Kagame ashobora kwihanganira ko yatekereza ibitandukanye n’uko we abyifuza. Ahubwo ni ka gatimanama gaterera muri buri wese kamukangura, ariko nka Kagame wifitiye Umutima w’akahebwe, kamere kuri we ntishobora gukurwa na reka.