Harasabwa iperereza rishya ku ruhare rw’ingabo z’Ubufaransa muri jenoside nyarwanda: Imbarutso ni raporo ya Duclert

Perezida Emmanuel Macron na Perezida Paul Kagame i New York mu gihe haberaga inama rusange y'umuryango w'abibumbye

Yanditswe na Arnold Gakuba

Inkuru dukesha ikinyamakuru “Le Monde” yasohotse ku itariki ya 3 Gicurasi 2021 iravuga ko ingabo z’igihugu cy’Ubufaransa zatereranye abatutsi bicwaga muri jenoside muri 1994.  Haravugwa ko abayobozi bakuru batanu b’icyiswe “Operation  Turquoise” batigeze babibazwa. Ubucamanza bukaba busabwa gukora umurimo warwo. 

Ubushinjacyaha bwa Paris bwasabye ko habaho iperereza rishya ku ruhare rw’ingabo z’Ubufaransa mu kwirengagiza ubwicanyi bwabereye mu  Bisesero mu mpera za Kamena 1994, mu gihe cya jenoside mu Rwanda, nk’uko byatangarijwe urwego rw’itangazamakuru rw’Ubufaransa (AFP) kuri uyu wa mbere.  Icyemezo cya nyuma kikaba kizatangwa n’abacamanza bakoze iperereza. 

Nyuma ya raporo y’ubushakashatsi bwari buhagarariwe na Dr. Vincent Duclert ku ruhare rwa Leta y’Ubufaransa muri jenoside mu Rwanda muri 1994, amashyiragamwe aharanira abacitse ku icumu rya jenoside bayuririyeho basaba ko hakorwa irindi perereza ku ruhare rw’ingabo z’Abafaransa muri jenoside

Abayobozi bakuru batanu ba “Operation Turquoise” barebwa n’iperereza bisabwa ko bagomba kwirukanwa keretse iperereza nirisubirwamo, nkuko byavuzwe n’amashyirahamwe y’abacitse ku icumu rya jenoside nyuma yo gutangaza raporo ya Vincent Duclert ku uruhare rw’Ubufaransa muri jenoside. Ikigaragara ni uko iyi raporo yakozwe mu rwego rwa politiki yaba igiye gusubiza ibintu irudubi.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, umushinjacyaha wa Paris, Rémy Heitz, yavuze ko “hashingiwe ku masezerano ngenderwaho, yateganyaga ko ingabo z’Ubufaransa zitemerewe kwivanga mu gikorwa cy’ihohoterwa, nta n’ubufatanye zagombaga kugira mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi kandi ko zitari zemerewe kwivanga mu byaha bya jenoside“, ibyegeranyo bye bigizwe n’impapuro 386, urwego rw’itangazamakuru rw’Ubufaransa rwabonye, byemeza ko kuba ingabo z’Ubufaransa zitaratabaye abari mu kaga ari icyaha. Nyamara busoza buvuga ko iki cyaha gishoboka hari aho giteganijwe mu mategeko.

“Kwirengagiza ubutabera”

Eric Plouvier, umwunganizi mu mategeko uvuga ko habayeho kwirengagiza ubutabera, abona ko “Iyi nyandiko y’ibirego ibabaje kandi iteye agahinda mu rwego rw’amategeko.”

Kuva mu 2005, amashyirahamwe y’abacitse ku icumu rya jenoside arimo Ibuka, FIDH ndetse n’abacitse ku icumu batandatu barokotse mu Bisesero bashinja ingabo za Turquoise, zoherejwe mu Rwanda mu nshingano z’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu guhagarika ubwicanyi kuba zarirengagije nkana gutabara impunzi zisaga magana atatu z’abatutsi zakorerwaga jenoside mu misozi ya Bisesero, mu burengerazuba bw’igihugu.

Mu iperereza ryakozwe, abapolisi batanu bo mu rwego rwo hejuru b’Abafaransa – barimo n’umuyobozi wa “Operation Turquoise“, Jenerali Jean-Claude Lafourcade – bumviswe n’abacamanza bakomeza gushyirwa mu rwego rw’abatangabuhamya ntibafatwa nk’abanyabyaha, gusa havugwa ko iyo ari inzira ishoboka yo gutangiza ikirego. Amashyirahamwe ategamiye kuri Leta arasaba  ko habaho urubanza rw’ubufatanyacyaha muri jenoside kuri aba bapolisi n’abo bari kumwe, bakaba batarigeze bakomozwaho n’iperereza ry’uwahoze ari Perezida François Mitterrand.

Ku barega, raporo yasohowe muri Werurwe na komisiyo iyobowe n’umuhanga mu by’amateka Vincent Duclert, kuri politiki y’Ubufaransa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994, yerekanye “ibirego bishya” bigaragaza ko hakenewe iperereza rishya kandi rikareba cyane abayobozi ba Leta y’Ubufaransa y’icyo gihe. Ese aho raporo ya Vincent Duclert ntiyaba igiye gufatwa nk’ukuri gushingirwaho n’ubucamanza maze hagakorwa irindi perereza nk’uko bisabwa? Ese iyi raporo ifite ukwizerwa kungana iki ku buryo yashingirwaho mu rwego rw’ubucamanza. Tubitege amaso!