Mu mujyi wa Ottawa muri Canada havutse ishyaka rishya ritavuga rumwe n’ ubutegetsi buriho mu Rwanda. Urunana Nyarwanda Ruharanira Impinduka (Rwandan Alliance for Change) tariki ya 6/7/2020 ni bwo ryatangijwe na bamwe mu banyapolitiki bari mu nzego z’ubuyobozi bwa RNC nyuma bakananirwa kumvikana.
![](https://www.therwandan.com/ki/wp-content/uploads/sites/3/2020/07/Achille-Kamana.jpg)
Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Geoffrey Mutagoma, yavuganye na bwana Kamana Achille, umuvugizi w’iryo shyaka rishya abanza kumubaza icyatumye rishingwa.