Havuzwe ku bitero bya RDF muri Mozambique n’amasezerano yashingiweho

Colonel Ronald Rwivanga

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu kiganiro n’abanyamakuru bake batoranyijwe  n’urwego rw’Ubuvugizi bwa Leta y’u Rwanda OGS, kandi bakaba batumweho bucece.

Igihugu kiri mu ntambara mu gihugu cya Mozambique, Umuvugizi wa Leta yavuze ko bishingiye ku masezerano ibihugu byombi bifitanye, ko banagishije inama bimwe mu bihugu bya SADC, u Bufaransa, Portugal na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi byose kandi bikiyongera ku kuba u Rwanda rwiyemeje kurwana ku mutekano aho ari ho hose ruzaba rutabajwe.

Minisitiri Vincent Biruta yavuze ko kugeza uyu munsi nta nyungu yo ku ruhande u Rwanda rurabona muri ubu butumwa bwa Mozambique. 

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Colonel Rwivanga Ronald yavuze ko muri ubu butumwa ingabo z’u Rwanda zikomeje kwitwara neza, kuko ngo zigenda zivugana abarwanyi b’inyeshyamba, zikanafata mpiri abandi. Ntacyo yigeze atangaza ku mubare w’ abapfuye ku ruhande rw’abasirikare b’ingabo z’u Rwanda RDF, uretse umwe wenyine yavuze ko yakomeretse kandi ngo ubu akaba ameze neza.

Colonel Ronald Rwivanga uvugira iNgabo z’u Rwanda yagize ati: “Hagati y’itariki 24 Nyakanga na 28 Nyakanga, twakoze operasiyo nyinshi ahantu hitwa Awasse na Macimboa n’ahitwa Mueda na Awasse. Ni hagati muri Cabo Delgado aho ingabo zacu ziri. Ku itariki 24 twishe bane ahitwa Awasse, dufata (imbunda) RPG, SMG, Machine Gun n’imiti. Turongera kuri uwo munsi twica babiri tubateze igico… Nyuma y’iminsi ibiri, ku wa 26 Nyakanga, twishe inyeshyamba eshanu zamburwa imbunda umunani. Ibikorwa byacu byakomeje ku itariki 28 Nyakanga, aho izo nyeshyamba zagabye igitero mu birindiro bya RDF ahitwa Awasse, ariko twabasubijeyo, twarabarashe twicamo umwe ariko tujyanye umusirikare wacu wakomeretse ahitwa Awasse na none tugwa mu gico cyabo twicamo abandi babiri. Ibyo nibyo tumaze gukora.”

Col Rwivanga yavuze ko aho ingabo z’u Rwanda RDF zageze hose zahigaruriye , hakaba hari mu maboko yazo, ko n’aho inyeshyamba zigerageje kugaba ibitero hose zihita zihakwa, hakajya mumaboko ya RDF.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu butumwa bwavugishije abantu benshi, baba abanya-Mozambique ubwabo cyangwa Abanyarwanda, kandi n’amasezerano y’ubutabarane ibihugu byombi bivuga bifitanye, akaba adashyirwa ahabona, n’igihe yashyiriweho umukono kikaba gikomeje kugirwa ibanga.

Ku bijyanye n’abanenga kwitabaza ingabo z’igihugu cy’u Rwanda muri Mozambique, Dr Vincent Biruta yavuze ko abanenga ari abantu ku giti cyabo, ko kugeza uyu munsi nta za guverinoma cyangwa se ibihugu bivuga ko hari icyo binenga kuri ubu butumwa.

Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique ziri mu gace ka Afungi, Palma, Awasse na Mueda, mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Mozambique, ahahana imbibe na Tanzania, kandi hakaba mu nkengero z’inyanja ngari y’u Buhinde.