Henri Jean Claude Seyoboka

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Kigali mu Rwanda aravuga ko Henri Jean Claude Seyoboka yagejejwe mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa kane tariki ya 17 rishyira ku wa gatanu tarikiya 18 Ugushyingo isaa sita z’ijoro zirengaho iminota akuwe mu gihugu cya Canada aho yari amaze imyaka 20.

N’ubwo Leta y’u Rwanda ikomeje kwemeza ko uyu mugabo w’imyaka ikabakaba 50 yoherejwe na Canada kubera ibyaha ashinjwa bijyanye na Genocide umunyamategeko w’umunyarwanda wakurikiranye iki kibazo yabwiye The Rwandan ko igihugu cya Canada cyirukanye uyu mugabo ku butaka bwacyo mu rwego rw’uko kimushinja kuba ataravugishije ukuri igihe yakaga ubuhungiro mu myaka 20 ishize. Ngo ntabwo yavuze ko yigeze kuba umusirikare mu ngabo z’u Rwanda FAR.

seyobokaIbivugwa ko yoherejwe kubera icyaha cya Genocide byo ntaho ngo bihuriye n’ukuri uretse ko bishobora kuba byaragize ingaruka kuri dosiye ye mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka mu gihugu.

seyoboka1Ngo mpapuro yandikiwe n’inzego z’abinjira n’abasohoka muri Canada zimwaka ubuhungiro n’izindi zose zamusabaga ko asubira mu Rwanda nta na rumwe rwanditseho ko Canada imushinja gukora Genocide ndetse mu mpamvu zitumye yirukanwa muri Canada iyo mpamvu y’uko akurikiranyweho Genocide ntabwo irimo.