Gerald Gahima najye ku karubanda arenganure ziriya nzirakarengane amahanga akomeje kohereza mu Rwanda

Sinabura kuvuga ku isubizwa mu Rwanda ry’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bahungiye muri ibi bihugu by’uburayi, Amerika ndetse na Canada.

Abahutu bameze nk’imishwi y’inkoko aho agaca kaza kagafata umushwi kakarya, ejo naho kakabigenza uko. Uku niko amahanga arigufata abahutu.’

Igitangaje kandi kibabaje ni uko aba bavandimwe bari gufatwa batse ubuhungiro bakabuhabwa kugeza n’ubwo bahabwa ubwenegihugu nyuma y’imyaka 20 irenga ngo bakoze genocide, ngo barasahuye. Ese mu by’ukuri ibi bihugu bijya guha aba bantu ubwenegihugu ntibyari byarabanje gukora iperereza?

Aka ni akarengane ko mu rwego rwo hejuru umuntu atabura kwamagana. Ese kuki ibi bihugu bitaburanisha aba bavandimwe bigahitamo kubohereza muri ririya bagiro?

Aya mahanga ntayobewe itekinika rikorwa na ziriya nkotanyi zigamije kubuza uburyo umuhutu wese utarayobotse ingoma yazo mpotozi, umuhutu utazicinyira inkoro ngo avuge amangambure nka ya Evode Uwizeyengomampotozi nako Uwizeyimana. Uwo muhutu wese ahinduka umugenocideri, uwasahuye muri genocide. Ibi birazwi si ibanga bikorwa kumugaragaro.

Ndagirango nsabe Gerald Gahima ajye ku karubanda arenganure ziriya nzirakarengane amahanga akomeje kohereza muri ririya bagiro, abenshi barikoherezwa bari kuri liste we ubwe yakoze ayitekenitse abeshyera abantu.

Nzi beshi babeshyewe, n’ubwo bimwe mu bihugu abo bantu barimo byakoze iperereza ryimbitse abo bantu bakagirwa abere, ariko bagiye bahungabana.

Gerald Gahima, ubwo witandukanyije na kariya gatsiko zenguruka amahanga ugaragaze iri tekinika rimariye bene sebahinzi mw’ibagiro bazira akamama.

Iyi double standard y’amahanga iteye agahinda, ONU ibundikiye mapping report, ikomeje gukingira ikibaba abicanyi bamaze imbaga y’abahutu mu mashyamba ya Congo ndetse n’i Kibeho, umuhutu niwe mwicanyi, abasirikare ba FPR bishe imbaga ni abere, birirwa bazerera amahanga.

Aka ni akarengane gateye ubwoba, abahutu tuzabaho gutya kugeza ryari? Nabonye inkotanyi nyinshi zishimye ngo ibihutu babyohereje mu Rwanda gufungirwayo, uzi ubwenge yaceceka akareka gukina ku mubyimba ziriya nzirakarengane.

Nkotanyi, reka mbibutse ko ikubise mukeba uyirenza urugo. Muri kwishimira hejuru y’inzirakarengane, bamwe mufite basaza/ bashiki/baso/baso wanyu/ ndetse na baso bagize uruhare muri genocide yakorewe abahutu muri Congo, za Byumba na za Kibeho, mwiteguye kuzagererwa mukebo nk’ako muri kugereramo abandi? Mwiteguye ko abana baziriya nzirakarenga bazabakina kumubyimba umunsi akabene wanyu b’abicanyi ruharwa kashobotse? Ntimugire ngo muzakomeza mubeshye amahanga bikunde, ntagahora gahanze igihe kizagera ukuri kujye ahabona abicanyi nyabo bajye ku karubanda, ako kebo muri kugereramo abandi mwiteguye kuzakagererwamo?

Usetse nyuma niwe useka cyane HE WHO LAUGHS LAST,LAUGHS BEST!! Nziko igihe kiri hafi izi nzirakarengane zigaseka nyabyo.

Ndihanganisha imiryango y’aba bavandimwe, agahinda ni kenshi birumvikana ririya bagiro ntawe ridatera ubwoba, gusa ntimwihebe mushikame, mukomere ukuri kuzatsinda.
Ntagahora gahanze. Nifatanyije namwe muribi bihe bikomeye. Nyagasani arengere kandi arenganure inzirakarengane amahanga akomeje gushyira Leta mpotozi.

Jeanne Mukamurenzi .

2 COMMENTS

  1. Ariko,mwagiye muvuga ibyo mwatekereje.mwakoze itsembabatutsi,niba haranabayeho kwihorera cga ibyaha byintambara,kucyi mubivanga Kdi ngomugiye kuyobora abantu,nkeka atarabanyarwanda muzajya kurejyerwaho imivinyo yaba franca muhaze!!!!!!!!!!!

  2. Ndemeranywa n’umwanditsi ku ibijyanye n’uko Rupiyefu na Kagame bahumbahumba Abahutu umwe umwe. (Kenshi kandi bahera kubazi kwandika cg abo bakekako baba aba Leaders).
    Icyo nibaza ni niba Abahutu amakiriro yabo bazayategereza kuri Gahima.
    Nsanga Abahutu bari bakwiye kumva ikibazo bafite bagashakira hamwe igisubizo cyacyo bo ubwabo. Simvunze kwihorera. Ndavuga kwibohora. Naho se wowe ko usanga hari n’abafatwa bari bariturije bakadamarara aho kuba mu ba mbere bagomba kwibohoza ingoma mpotozi. Abo ba Gahima bafite ideology bagenderaho kuba batari kuvuga rumwe na Leta ntibikwemeza ko ideology bagendeyeho bakora ayo ma Listes yahindutse. Nihavuke HUTU Consciousness movement ishakire Abahutu ubwigenge. Kuki abahutu batinya kwitwa Abahutu ariko? Abanyepalisitina ko bahora birwanaho?

Comments are closed.