Yanditswe na Frank Steven Ruta
Ibikorwa byo gusenya Hotel Top Tower byatangiye mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu, tariki ya 11-12/07/2017, kwitwikira ijoro bikaba byarakozwe ngo byorohereze ibikorwa by’ubusahuzi bangaga ko bigaragarira ijisho rya buri wese ku manywa y’ihangu.
Umwe mu bakozi bahawe ikiraka cyo gusenya ariko akaba atarabashije gukomeza akazi umunsi ukurikiyeho yatangarije The Rwandan ko icyo yazize ari uko yabonye bari gusahura utuntu twose akifatira agakoresho katanahenze (Ntituvuze ako ariko ngo tutamutanga noneho bakamuniga), kuko yibwiraga ko abasahura badafite gahunda izwi, ariko nyuma aza kumenya ko bari batumwe kandi bagahagarikirwa n’abo mu nzego zinyuranye z’umutekano bari bari ku irondo hanze ya Hotel, n’abandi benshi bayijagatagamo.
Uretse uyu kandi, hari n’abandi nabo baduhamirije ko ibikorwa byo gusahura iyi Hotel byari bihagarariwe n’abashinzwe umutekano, barimo abapolisi n’abasirikare biganjemo abambaye gisivili.
Ibyasahuwe mu ijoro rya mbere ryo kuwa kabiri ni ama Tapis, utubati, intebe, ibikoresho byo mu gikoni, ama cuisinières, ibitanda, za Frigo, Televisions , amarido, …
Mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuwa Kane nabwo hagaragaraye abantu basohakana bimwe na bimwe mu bikoresho bya Hotel, ari nako imodoka zo mu bwoko bwa kamyoneti zinjiraga zipakira za Ventilateurs, ibikoresho bya installations z’amashanyarazi, twa frigo duto two mu byumba, amapasi, n’ibindi bikoresho eléctroniques binyuranye.
Nta muntu wabaga yemerewe kuhinjira, uretse gusa uri muri gahunda yo gusenya cyangwa se iyo gusahura, nawe ufite abamutumye bazwi, kuko ubu busahuzi butemerewe buri wese.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Nyakanga 2017, ibikorwa byo gusahura byarasubukuwe, dore ko ku manywa baba babisubitse ahubwo bakongera umurindi mu gusenya. Umugore umwe yarabajije ati ariko ntawakwigurira ibya make muri ibyo musohokanye, umusekirite amusubiza byihuse ko agomba kubanza gushaka icyemezo cy’umujyi wa Kigali, kuko ngo ibikoresho byatejwe cyamunara bikarangurirwa rimwe!
Igitsure cy’abashinzwe umutekano bahari ntigituma umuntu abasha kuhahagarara nibura amasegonda abiri, n’umunyamakuru washatse gufotora bamubwiye ngo “Ibeshye iyo telefone tuyisye”. Impamvu ikaba ko uruhushya rwo gufotora rwari rwahawe gusa ibitangazamakuru bya Leta n’ibya RPF (Igihe, Kigali Today, Umuseke, NewTimes, Izuba Rirashe, RBA), kandi nabwo bakabuzwa gutambutsa amafoto yose bahakuye.
Mwihere ijiho amwe mu mafoto, hifashishijwe ayafotowe n’abayemerewe, twongeyeho n’ayafashwe n’abagenzi banyuranye, bafotoreraga mu modoka batambuka, bakayahererekanya ku mbuga nkoranyambaga: