Umwuka w’ubwoba mu kiganiro Diane Rwigara yagiranye n’abanyamakuru

Yanditswe na Frank Steve Ruta

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2017, Diane Shima Rwigara umwe mu bakandida ku mwanya wa Perezida wa Republika mu matora yo muri Kanama uyu mwaka yakoresheje ikiganiro n’abanyamakuru avuga ku karengane yagiriwe ubwo yangirwaga kuba umwe mu bakandida ndetse agashinjwa no gukoresha inyandiko mpimbano, kwigana imikono y’abandi bantu ndetse no gukoresha ibyangombwa by’abantu bitabye Imana kugira ngo akunde agire imikono 600 yasabwaga na Komisiyo y’amatora kugira ngo umukandida wigenga kumwanya wa Perezida wa Repubulika yemererwe kwiyamamaza. Ariko ikitari kitezwe ni ugutangaza ko ashinzwe Inkubiri igamije gutabara rubanda (People Salvation Movement (PSM- Itabaza).

Iki kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu nzu isanzwe imeze nk’iyo guturamo kuko bivugwa ko Diane Rwigara n’abo bafatanije bikangaga ko bashobora gukumirwa ntibabone inzu bakoreramo ikiganiro n’abanyamakuru. Hari abantu biganjemo abanyamakuru ucishirije basaga 70.

Ahaberaga ikiganiro i Nyamirambo hafi y’ahazwi nko kuri ERP habonetseyo na ba maneko batagira ingano, abo mu nzego z’umutekano bamwe na bamwe basanzwe bazwi n’abanyamakuru, abandi bo ni amasura make atazwi mu itangazamakuru, kandi bahoraga kuri za telephone zigendanwa buri kanya buri kanya, binyabya hanze bigaragara ko barimo gutanga amakuru y’ibiri kuba ku babakuriye.

Icyo kiganiro n’abanyamakuru cyagiye kirogowa n’Imodoka zamamaza FPR zakunze kuvangavanga n’imizindaro minini mu ndirimbo TORA KAGAME, FPR UMURYANGO, N’IZINDI, bigasaba ko Diane Rwigara aba acecetse ho gato mu gihe yatangaga ikiganiro.

Icyi kiganiro n’abanyamakuru cyatangiye ahagana mu ma saa tanu z’amanywa kimara igihe kijya kungana n’amasaha abiri.

Bamwe mu banyamakuru bari bafite akantu k’ubwoba kagaragara, kuko hari ubutumwa bwari bwakomeje gucicikana ku mbuga (cyane cyane Whatsapp groupes z’abazwi nk’Intore) ko Diane Rwigara ashobora gutabwa muri yombi ndetse n’abanyamakuru bitabiriye ikiganiro cye bashinjwa gukora amateraniro atemewe na’ategeko nk’uko bikunze kugirwa urwatwazo kenshi iyo hari abo inzego z’umutekano zishaka kuremekanyiriza ibyaha.

Mbere gato y’uko ikiganiro kirangira, habonetse bamwe mu banyamakuru binyakurag bagenda inkubagahu, bamwe bagira bati: Reka tuve hano inzira zikigendwa bishobora kutarangira amahoro.

Mbese uwavuga ko hari umwuka w’ubwoba n’impungenge zigaragara ku maso ntabwo yaba yibeshye.