Human Rights Watch Ivuga ko Leta y’u Rwanda Yibasira Abatavuga Rumwe na Yo

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, “Human Rights Watch”,ufite icyicaro muri Amerika, uvuga ko reta y’u Rwanda yakajije umurego mu kutihanganira umuntu wese ujya impaka cyangwa uyinenga.

Umuyobozi wa HRW mu karere ka Afurika yo hagati, Lewis Mudge, ashimangira ko iri fatwa rishingiye kuri politike rigamije guca intege abantu kugira ngo batavuga nabi politike ya Leta.

Tim Ishimwe umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika aratubwira ibikubiye muri raporo ya HRW.