Ni iki cyaba kihishe inyuma y’uko ingabo z’u Rwanda zavogeye ubusugire bwa Congo?

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru acicikana mu binyamakuru bitandukanye n’imbuga nkoranyambaga byo mu DRC, mu Rwanda ndetse no mu Karere k’Ibiyaga Bigari kuva ku wa mbere tariki ya 18 Ukwakira 2021 ni ay’imirwano yumvikanye hagati y’ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Congo (FARDC) ahitwa Hehu hafi ya Kibumba ahagana ku Muhanda munini Goma-Rutshuru. Mu nkuru yacu iherutse twabagejejeho ibyo ubuvugizi bw’igisirikare cya Kongo butangaza kuri iryo vogera ndetse n’aho ibintu byari bihagaze ku munsi w’ejo. Ikiriho kugeza ubu, igisirikare cy’u Rwanda gukomeje kwigira nyoninyinshi. Ni izihe mpamvu nyamukuru zaba zarateye u Rwanda kohereza abasirikare barwo muri ako gace? 

Ubusesenguzi ku makuru ajyanye n’ivogera ry’ubusugire bwa Congo bikozwe n’ingabo z’u Rwanda buragaragaza urujijo rutewe n’ibitangazwa. Umuvugizi bw’ingabo za Kongo muri Kivu Lieutenant-colonel Guillaume Ndjike Kaiko  aratangaza ko abasirikare b’u Rwanda barenga 150 (Compagnie) bagaragaye ku butaka bwa Congo ndetse bakanakozanyaho n’ingabo z’icyo gihugu kandi bakaba barambuwe n’imbunda imwe. Kubera ubwoba bwinshi, abaturage babonye abasirikare b’u Rwanda bakwira imishwaro kuko bazi icyo izo ngabo zakoze muri ako gace zica abantu, zisahura ndetse zikora n’ubundi bikorwa by’urukozasoni. 

Ku rundi ruhande, ibinyamakuru bya Leta y’u Rwanda bigendeye ku itangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda, bitangaza ko ngo abasirikare ‘u Rwanda binjiye ku butaka bwa Congo ku buryo butunguranye kuko ngo bari bakurikiye abacuruzi ba magendu bakekwagaho kuba bitwaje intwaro. Iryo tangazo riravuga kandi ko batarenze metero 200 ku butaka bwa Congo. Nyamara ariko ibigaragara ku mavidewo yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ibitangazwa n’igisirikare cya Kongo biremeza ko abo basirikare binjiye ku butaka bwa Congo kugera ku birometero bitanu, intera yaba ari nini cyane bibaye koko ari kwibeshya aho umupaka ugarukira cyangwa ugukurikirana abacuruzi ba magendu. 

Ikindi kandi haribazwa impamvu yaba yateye abo basirikare b’u Rwanda kurasa amasasu y’urufaya kandi nk’uko bitangazwa ngo basanzwe bafite imikoranire myiza n’ingabo za Congo. Turategereza ko icyo bagombaga gukora mbere na mbere ari kumenyesha bagenzi babo ba Congo ikibazo bahuye nacyo maze bagafatanya mu guhashya abo bitwa ko bari bakurikiye aho kurenga ku mategeko agenga imipaka.

Abakurikiranira hafi iby’imikorere n’imyitwarire y’u Rwanda kuri Congo, bashingiye no ku itangazo ry’Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, Vincent Karega wemeje ko abasirikare b’u Rwanda batarenze metero 200 kandi ko batavogereye Congo ndetse ntacyo basahuye, baremeza ko ngo nta gitangaza kirimo kuko u Rwanda rwigize inyaryenge kandi kubeshya ari utuntu twabo. 

Benshi baremeza ko ibyakozwe n’ingabo z’u Rwanda bibabaje kubona ingabo z’u Rwanda zagiye guhungabanya umutekano w’abaturage b’ikindi gihugu. Bamwe kandi baranenga imyitwarire y’igisirikare cya Congo bavuga ko icyihutirwaga kitari icyo kugeza ikirego ku itsinda rishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’imipaka (Expanded Joint Verification Mechanism, EJVM), ngo ahubwo bagombaga kwivuna umwanzi kuko bari batewe. Ibi bikaba bigaragara nk’ubugwari ku ruhande rw’igisirikare cya Congo kuko ngo n’abasirikare b’u Rwanda batabanje kugisha inama EJVM mbere yo kwinjira ku butaka bwa Congo. 

Igikorwa cyabaye gikozwe n’ingabo z’u Rwanda RDF cyo kuvogera ubutaka bwa Congo, benshi bemeza ko ntaho gihuriye n’ibyo batangaza byo gukurikirana abakora y’ubucuruzi bwa magendu. Ibishoboka ni uko kari igikorwa kindi giteganywa cy’ingabo z’u Rwanda muri kariya gace, ibyakozwe akaba ari nk’imbanziriza mushinga. N’ubundi bisanzwe bizwi ko ingabo z’u Rwanda zitigeze ziva muri Congo, mu buryarya ndengakamere babeshya ko batariyo ariko bizwi neza ko bakorerayo rwihishwa. Kuba rero batangiye kujyayo ku mugaragaro, byaba bimenyesha ko hari icyo bagamije.