I Bukavu Bigaragambije Bamagana u Rwanda na M23

Abatuye umujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y’Epfo ho muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo baramukiye mu myigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bw’u Rwanda bashinja gushyigikira inyeshyamba za M23 mu bitero zihanganyemo n’igisirikare cya leta-FARDC.

Abitabiriye iyo myigaragambyo basabye ubutegetsi bw’igihugu cyabo gufunga imipaka yose igihuza n’u Rwanda no gucana umubano uwo ari wo wose cyari gifitanye narwo.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Themistocles Mutijima yakurikiye iyo myigaragambyo ategura inkuru ikurikira mushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo.