I Ndera ngo basanze Barafinda arwaye!

Bwana Barafinda Sekikubo Fred

Amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke gikorera mu Rwanda aravuga ko kuri uyu wa Gatatu, taliki 04, Werurwe, 2020 umuvugizi w’Ubugenzacyaha  Marie Michelle Umuhoza yabwiye icyo kinyamakuru ko ibisubizo bahawe n’abaganga byemeza ko Barafinda Sekikubo Fred arwaye.

Ati: “ Amakuru ibitaro bya Ndera byaduhaye ku byerekeye ubuzima bwo mutwe bwa Barafinda avuga ko basanze arwaye, ariko sinakubwira ngo arwaye iyi ndwara kuko biba bikiri ibanga…”

Abajijwe niba RIB yaba yakuyeho ibyo yakurikiranagaho Barafinda, Marie Michelle Umuhoza yavuze atagikurikiranwe.

Kugeza ubu ngo Barafinda ari kuvurwa mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe biri mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.

Mu minsi yashize  umuyobozi w’ibitaro bya Ndera Frère Nkubiri yavuze koko Barafinda ari mu bitaro byabo ariko ko nta makuru yadutangariza kuko bitemewe ko umuganga atangaza amakuru ku murwayi.