“Ibiganiro n’imishyikirano ni yo nzira nziza yo gukemura amakimbirane” Emmanuel Senga kuri VOA

Emmanuel Nsenga

Mu kiganiro Murisanga kuri Radiyo Ijwi ry’Amerika, ahatumiwe Emmanuel Senga umwe mu bagize Sosiyete sivile nyarwanda, bagarutse ku makimbirane hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ndetse n’amakimbirane hagati y’abarundi ubwabo n’amakimbirane hagati y’abanyarwanda ubwabo.

Muri iki kiganiro cyayobowe na Thomas Kamilindi, abakurikira VOA na bo bahawe ijambo batanga ibibazo n’ibitekerezo.

Emmanuel Senga arasobanura ko uburyo bwiza kandi bukwiye kwitabazwa mu gukemura amakimbirane n’ibibazo ari uguhurira ku meza abantu bakajya impaka, abakaganira bakumvikana uko babana neza, kuko intambara adakemura ibibazo ubwayo.

Asobanura guhangana, no kubana nabi bisubiza inyuma imibereho y’abantu.