Abakoze ibi bo kuki Kiliziya Gatorika itabasabiye imbabazi!

Ese umwicanyi si nk’undi ?

Kimwe mu bimenyetso ko no mu bihayimana hari irondakoko ni uko hari abapadiri n’abandi bihaye Imana b’Abahutu bishwe n’abandi bafunzwe hirya no hino mu Rwanda baregwa ko ngo bagize uruhare mu itsembabwoko ryibasiye Abatutsi mu Rwanda. Bamwe muri bo batangirwa ubuhamya bubagira abere n’abacikacumu ubwabo, ariko bakarenga bagakomeza kuborera mu munyururu. Ikitaravuzwe kugeza ubu ni uko :

1°. Hari abapadiri n’abandi bihayimana b’Abatutsi bakotanye koko ku buryo bwose bushoboka : gukusanya imisanzu, kuyicunga, kurema za “brigades” za FPR, kohereza urubyiruko muri FPR n’ibindi. Ntabwo yari impamvu ihagije yo kugirango bicwe.

2°. Hari abatahukanye na FPR. Ntibarutashye imaze gutsinda intambara, ahubwo bazanye nayo “bavuza icyuma” nk’uko babyivugira, bisobanura ko bari mu mutwe wayo w’ingabo zirwana (APR). Ese bahamya ko abantu bose bishe babahoraga ko ari abicanyi koko  ?

3°. Akandi kaga katazirikanyweho bihagije ni uko Abafurere bamwe b’Abatutsi b’Abayozefiti bari i Gakurazo binjiye mu ngabo za FPR zari zimaze kwica abakuru ba Kiliziya Gatolika abo bafurere bari barihayemo Imana, ndetse n’umukuru w’umuryango wabo, Furere Nsinga. Mu gitekerezo cyabo bagomba kuba baragiraga bati : “Uwiyishe ntaririrwa. Nsinga yanze kwitandukanya n’Abahutu bagombaga kwicwa, ibikundanye birajyana, ni akazi ke”. Ubwicanyi bw’i Gakurazo ntibwahagarariye aho. Izo ngabo Abayozefiti bamwe bari bamaze kwinjiramo zahize bukware abakozi n’Abafurere b’Abahutu (Balthasar na Vivens) bahabaga, zishirwa zibishe nabo.

Kugirango umuntu asange uwishe abo nakwita ise, ba se wabo 2 na mukuru we, afatanye nawe guhiga no kwica abavandimwe be bari basigaye, uwo muntu agomba kuba yarazonzwe n’irondakoko. Ndahamya ko Abafururere b’i Gakurazo bagiye mu Nkotanyi batatinze kubona ko bibeshye, ubu bakaba baricujije.

4°. Hari n’abapadiri bari basanzwe mu Rwanda bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abahutu. Ibyo ntibyavuzwe. Niba hari n’uwigeze abihingutsa, byarazinzitswe, ntibyagira inkurikizi, mbega nka biriya by’i Gakurazo.

Inkotanyi zimaze gukubura diyosezi ya Byumba zakomereje i Kibungo. Bamwe mu bapadiri b’iyo diyosezi bazifashije gutangira Abahutu batagira ingano ngo badahungira muri Tanzaniya no kubatsemba bivuye inyuma. Igihe cyarageze, Musenyeri Ferderiko Rubwejanga wari umwepiskopi wa Kibungo icyo gihe, arababwira ati “Muhitemo kugaruka mu buzima bwa gipadiri cyangwa mujye mu gisirikari cya FPR burundu”. Bahisemo gusubira mu gipadiri, ariko umwe muri bo witwaga Callixte bahimbaga irya Bombasi, ari nawe wampaye ubu buhamya, aranga. Yabwiye bagenzi be ati : “Koko nyuma y’ibintu twakoze, mwebwe musubiye mu gipadiri ?”. Ati :“njyewe singisubiramo kuko «inkoko yaraye mu gihuru iba yabaye inkware»”. Yaragiye yibera konseye wa segiteri, nyuma aza kwicwa n’indwara.

Mu kwitegura yubile yo mu w’i 2000, diyosezi gatolika zose zo mu Rwanda zakoze sinode ku birebana n’amoko, irondakoko n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Ba bapadiri b’i Kibungo bo barabyanze, basaba ko hasuzumwa ahubwo itegeko ribuza abapadiri gushaka abagore n’ibirebana n’ubukene bw’amafaranga bari bifitiye. Musenyeri Ferederiko Rubwejanga wacyuye igihe cye akajya kwibera umumonaki mu Bubiligi, ku bw’amahirwe aracyahumeka. Ibi nanditse aha nawe ubwe yabitangira ubuhamya, ahubwo uwakwibaza impamvu kugeza ubu ntacyo yari yavuga ntiyabigayirwa.

Muri arkidiyosezi ya Kigali, padiri Wenceslas Munyeshyaka yarezwe gufatanya n’Interahamwe ateshwa umutwe karahava ! Urukiko rw’Ubufaransa rwashatse kumucira urubanza kuri icyo cyaha rwategereje ko Kigali yohereza dosiye ifatika, ruraheba ! Nyamara nta muntu n’umwe wigeze acisha ibigwi bya padiri Eustache Butera. Taliki ya 22/04/1995 yari i Kibeho hamwe na koloneli Ibingira. Padiri Eustache yari yambaye gisirikari, afite n’imbunda ngo agiye gushaka mu nkambi y’i Kibeho uwishe nyina. Bamwe mu baguye i Kibeho rero bishwe n’amasasu yarashwe na padiri Eustache Butera.

Mu cyumweru cy’icyunamo mu mwaka ntibuka neza, i Masaka ho muri Kigali padiri Claudien Ruhumuriza na nyirarume, nyakwigendera padiri Didace Ruzindana, bashyikirijwe abagabo b’Abahutu babiri bashinjwaga ubwicanyi, nabo babashyikiriza abasirikari ba FPR, babasaba ko babakubita. Bahagarariye ikubitwa ryabo kugera bavuyemo umwuka, babona gutaha.

Igihe ubucamanza bwo mu Rwanda bwakoreshaga ikinamico ngo buraburanisha ababojozi (bouchers) b’i Gakurazo, isi yose yumvise padiri Aloys Munyensanga w’ i Kabgayi avuga ko abo babojozi bagize neza, ndetse yongeraho ko iyo agira ibikoresho, bari gusanga nawe ubwe yararangije kwiyicira izo nzirakarengane. Umupadiri w’umuhutu wari kuvuga ibintu nk’ibyo ashima Interahamwe yari gufungwa burundu. Tugumye muri diyosezi ya Kabgayi, ibyabaye kuri padiri Hildebrand Karangwa wafatiwe “mu byo abagore bakenyereraho”, amafoto ye agakwira isi yose, burya benshi babifashe nk’igihano kubera ubugome butagira ingano yagaragaje mu gushinja ibinyoma bagenzi be nka Joseph Ndagijimana na Laurent Ndagijimana. Hildebrand bari baramuhimbye irya “Afandi Gacaca”.

Muri diyosezi ya Butare, padiri François Mana ni umwe mu bagiye ku mugaragaro i Kibungo hamaze kwigarurirwa n’Inkotanyi, gukurikira amasomo ya gisirikari. I Save, uwo padiri François Mana na padiri Jean Marie Vianney Gahaya bice Abahutu benshi ku manywa y’ihangu. Ku by`umwihariko, padiri Mana yagize uruhare rukomeye mu iyicwa rya Padiri Claude Simard w’umunyacanada wari muri paruwasi ya Ruyenzi. Yamuzizaga ngo ko yari yanze ko aba padiri ubwo yakoreraga staje muri iyo paruwasi, akitwara uko ashaka. Ibyo Musenyeri Gahamanyi yabirenzeho, amuha ubupadiri. Mana agarutse ari padiri-Nkotanyi, ahitana uriya muzungu. Mana na Gahaya baje kuva mu bupadiri, ntibigeze babazwa iby’abantu bishe, kandi ubanza batazanigera babibazwa.

Muri diyosezi ya Cyangugu, padiri Ignace Kabera yishe Félix Kaboko, mwene Karoli Bishembegeri wo mu cyahoze ari selire Rwinzuki, segiteri Kiranga, komini Gishoma. Ko byavuzwe, bikandikwa, hari ubwo yigeze abibazwa n’ubucamanza, kugirango abe yavuga nibura ko bamubeshyera ? Padiri Ubald Rugirangoga yagize uruhare rukomeye mu rupfu rwa Jean Pierre Sindayiheba w’ i Rwabidege. Yarongeye agira uruhare rukomeye mu gusenya urugo rwa Rugumayo w’i Nyakabuye. Uko byagenze byabara umwanzi : Umuhutu Rugumayo w’i Nyakabuye muri Cyangugu yari i Butare igihe cya jenoside. Yabashije gukiza Janvière, umwana w’umukobwa w’umututsikazi, amugeza iwabo i Karengera muri Cyangugu. Janvière yasanze nta kindi yahemba Rugumayo kitari ukumubera umugore, aramutse abishatse. Nta ngufu Rugumayo yigeze ashyira kuri Janvière. Padiri Ubald Rugirangoga, afatanije na mukuru wa Janvière witwa Alice ushatse mu Bufaransa bakoze uko bashoboye kose ngo basenye urwo rugo, Janvière ababera ibamba. Icyo bakoze ni ugushimuta Rugumayo no kumufungisha imyaka 5 yose. Yaje gufungurwa muri Nzeri 1999 ntacyo agishoboye kwimarira kubera ibibi yakorewe afunze. Yasanze kandi Janvière yaramaze gushaka undi mugabo kubera kwibwira ko Rugumayo yapfuye yishwe. Ko ibyo bizwi na bose, hari uwigeze atunga padiri Ubald n’urutoki rw’agahera ? Rugumayo aracyariho nabi nabi, ushidikanya yamwegera, akamubwira ibyamubayeho. Janvière nawe aracyariho, yabitangira ubuhamya.

Muri diyosezi ya Nyundo, ba nyakwigendera bapadiri Jean Kashyengo na Straton Karanganwa bakoreraga FPR kurusha uko bakoreraga Imana. Hagati yabo ariko baranganaga ku buryo n’ikuzimu bagomba kuba barakomeje kurwana. Ni bamwe mu bapadiri bo ku Nyundo batifuzaga ko mugenzi wabo padiri Edouard Nturiye bita Simba yabaho. Babigezeho kuberako ari hafi kuzagwa muri gereza ya Gisenyi arengana.

Ndagirango ndagize ntanga ibyifuzo 3 :

Icyambere kirebana n’uko ntarondoye ibimenyetso byose bifitanye isano n’ubwicanyi byerekana ko no mu bihayimana hari irondakoko. Ababishoboye nibanyunganire.

Icyakabiri ni uko i Gakurazo n’ahandi hose Inkotanyi zatikirije Abahutu b’inzirakarengane nko mu buvumo bwa Kanama (Gisenyi) n’ahandi henshi hahindurwa inzibutso izo nzirakarengane zajya zibukirwaho.

Icyagatatu ni uko Kiliziya gatolika dukunda yari ikwiye gusaba Abihayimana bayo bose gukora SINODI idasanzwe maze ikabasaba kugira ubutwari bwo gusubiza iki kibazo gikomeye cyangwa ikindi cyenda gusa nacyo :

“Nk’Abihayimana ba Kiliziya ya Kristu iri mu Rwanda, kugirango turusheho kuba Abahanuzi n’Abahamya nyakuri b’urukundo rwa Kristu mu bantu, twakora iki gifatika kugira ngo twerekane ku mugaragaro ko tudashyigikiye (complicité)  ivangura n’akarengane bidasanzwe  byakorewe Abatutsi ejo hashize , muri iki gihe bikaba bikorerwa  abo mu bwoko bw’Abahutu ?”

Jean de Dieu Musemakweli