Ibisobanuro bya Leta y’u Rwanda bishobora kutanyura ONU

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Kanama 2012, abahagarariye Leta y’u Rwanda bahaye ibisobanuro akanama gashinzwe ibihano mu nama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi. U Rwanda rwahakanye ibirego byo gufasha inyeshyamba za M23 ruregwa n’impuguke z’umuryango w’abibumbye, mu gihe Leta ya Congo yasabaga ko abayobozi b’u Rwanda bafatirwa ibihano.

Nk’uko tubikesha Radio y’abafaransa RFI, Akanama gashinzwe ibihano mu nama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi kashatse kumva impande 3 zirebwa n’icyo kibazo, ni ukuvuga: Leta y’u Rwanda, Leta ya Congo n’impuguke z’umuryango w’abibumbye zakoze icyegeranyo gishinja u Rwanda gufasha M23.

Major Patrick Karuretwa umwe mu bajyanama ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda mu by’umutekano niwe watanze ibisobanuro ku ruhande rw’u Rwanda. Yemeje ko ikigo cya gisirikare cya Kanombe kivugwa n’impuguke za ONU ko cyatorejwemo inyeshyamba za M23 uko giteye kidashobora gukorerwamo imyitozo, yongeyeho ko amasasu akoreshwa na M23 atari amwe n’akoreshwa n’ingabo z’u Rwanda. Impuguke za ONU zasubije ko ibyo bisobanuro bidafite ingufu.

Benshi mu bahagarariye ibihugu byabo bari mu cyumba byaberagamo bavuze ko ibisobanuro by’u Rwanda babona bidahagije ku buryo byakumvikanisha ko ibyo u Rwanda ruregwa bidafite ishingiro.

Ministre wa Congo w’ububanyi n’amahanga, Bwana Raymond Tshibanda we yasabye ko inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi yafatira ibihano abayobozi b’u Rwanda.

Nk’uko bivugwa n’umwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu muryango w’abibumbye, ngo umuryango w’abibumbye ushobora guhitamo guhana inyeshyamba za M23 aho guhita uhana u Rwanda. Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Madame Louise Mushikiwabo na mugenzi we wa Congo, Bwana Raymond Tshibanda barisobanura kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Kanama 2012 imbere y’inama y’umuryango ushinzwe amahoro kw’isi.

Ababikurikiranira hafi bemeza ko imyitwarire ya Leta y’u Rwanda mu kugaragaza ko yahagaritse gufasha inyeshyamba za M23 ari byo bishobora gufasha u Rwanda muri iki kibazo kurusha gukomeza guhakana ibivugwa n’impuguke z’umuryango w’abibumbye dore ko hari ibindi bimenyetso bishinja u Rwanda bitashyizwe ahagaragara nk’uko byatangajwe n’ambasaderi wa Amerika ushinzwe ibyaha mpuzamahanga Stephen Rapp mu gihe yari mu ruzinduko mu Rwanda.

Marc Matabaro