IBY’ABACIKACUMU NA RPF/KAGAME – UWIGIZE AGATEBO AYOZWA IVU

Aho bukera “Roza wacu” na “Karenzi wacu” birahindurwa “abafaransa bacu”

Burya ngo akabi gasekwa nk’akeza, kuko.abacikacumu b’abatutsi (kuko atari abatutsi bonyine barokotse itsembabanyarwanda) biyibagije ko hari inyungu zabo bakwiye kuba baharanira, maze mu buhumyi bwinshi birundurira mu nda y’ikinyamaswa cyitwa FPR maze kiramira bunguri. Iyo mu nda y’icyo kinyamaswa bazahivana bibagoye, niho cyabagiriye nk’udutebo maze kibayoza ivu aho riva rikagera.

Ntibahirahira bigaragambya umututsi warokotse jenoside yishwe cyangwa yahutajwe, kandi kuri bo kirazira kubaza impamvu ababo batererejwe abahotozi ba FPR bavanze n’abahotozi b’indobanure b’andi mashyaka maze bakarimbagura. Ab’inda nini muri bo bagiye ikambere kwihakirwa biha kuvugira bose ngo bahabwe umuheha n’imbehe maze binywere birire mu gihe abo bita ko bahagarariye bicwa ntihagire akanwa na kamwe kavuga. Nyamara uwabahotoye akuriye aba-teknisiye ba kirimbuzi mu bufatanye n’izindi nkozi z’ibibi yagerwa amategeko, induru ikaba yose ngo KK wacu na Roza wacu baraturokoye, byahe byokajya ko batsembye abanyarwanda!. Iyo inda nini n’ubwoba byakwibagije amaraso y’abawe ugasigara ubyinirira ababarimbuye, uba uriho wikururira ishyano n’imivumo y’iteka. Aha na bamwe bazwi ku kabyiniriro ka “hutu de service” bumvireho. Ubundi cya kinyamaswa cyabagaraguje agati kikabasyira imbere ngo jya kwamagana abafaransa, jya kwamagana igitabo kiguhishurira uko abawe bahotowe, kandi niba utitabiriye  gusenga uwaguhekuye uragowe, n’ibindi. 

Ubu rero, kubera kwigira agatebo cyane, abahagarariye abacitse ku icumu bagiye kuzasabwa kunoza imvugo no kwitabira imyigaragambyo “abafaransa bacu”, abafaransa baradukijije, Makoro wacu, ndetse barushanwe kuvuga igifaransa nk’uko bamaze igihe bihata kuvuga uruzungu. 

Aba bacikacumu b’abatutsi batukwamo nkuru, bamaze kurindagizwa n’uguherwa imbehe mu nda y’umwe munini mu babahekuye, bategekwa kwangana n’abahutu benshi nabo bacitse ku icumu; bakagira uruhare mu kwamagana ko n’abahutu biciwe bibuka ababo bishwe kimwe. Yewe nyamara ntibaziko nta rwibutso na rumwe rutarimo amagufwa y’abatutsi n’ay’abahutu. Amagufwa yo yarangije kunga ubumwe cyera. None se uretse kugirwa ibipfapfa, kunamira amagufwa y’abatutsi n’abahutu bishwe na “hutu-malfaiteur” n”’inkotanyi-malfaiteur”, bitaniye he no kwerura bakifatanya n’abahutu kwibuka ababo bose bari hamwe! FPR ibicire nirangiza ibagire abajura biba amagufwa y’abahutu bakayita ay’abo kandi batanabyemera, maze basare basizore ngo umuhutu ntakibuke abe bishwe urw’agashinyaguro? Babahaye amagufwa yabo se niba ivangura ariryo bimirije imbere, maze bakamesa kamwe? Rahira ko FPR itabatamitse uburozi bwo kwvanamo ubumuntu mukageza n’aho mwanga abanyu bashaka guharanira iyubahwa rya muntu Imana yaremye ikamuha n’ubunyarwanda mu bwoko yaba yaravukanye bwose. Nimuruke maze u Rwanda rukire. Nimuruke n’abandi baruke, mwibuke kandi muririre abanyu bose mushyize hamwe. Nimuririre abanyu n’ab’abandi kugirango abandi nabo baririre ababo n’abanyu. U Rwanda rukire.

Icyo kinyamaswa kiracuruza amagufwa y’abatutsi kigacuruza n’ayanahutu, umufa uvuyemo kikawushyira mu nkongoro y’inzigo kiti ushaka kunywaho niyibagirwe abe, uzanga nzamutsinda muri gereza, mu buhungiro cyamgwa agafuni? Ab’ibida byafodotse rero bakasama ikinyamaswa kikabaroha mu nda, ubundi bagatamba indirimbo giteye yose, bakikiriza n’intero giteruye, kabone n’iyo yaba itesha icyubahiro ababo inabambura ubumuntu bo ubwabo. Abo Imana yaremanye ubwenge bakaba bahinduwe ibishushungwe, bakabaho bategereje intero nshya cya kinyamaswa kizazana ejo ngo bikirize bige no gutamba uko gitontoma. Ubundi ibyabo bikazamenywa na nyamunsi, kimwe n’iby’abandi banyarwanda bahejejwe ku ngoyi bose, mu gihugu cyangwa se hanze yacyo.

Intwari zihoraho, kandi ibihe nk’ibi birazishitura zikazamukana ubuhangange.

Umusomyi wa Therwandan