IBYITWA UMUTUNGO WA FPR-INKOTANYI N'UMUTUNGO WA KAGAME N'UMULYANGO WE.

1. Haravugwa ko umutungo wa FPR-Inkotanyi ukabakaba 500 million US $. Mu by’ukuri urarenze, ntawe uzi uko ungana uretse Kagame we ubwe.

2. Uwo mutungo yigwijeho n’uwo yasahuye abanyamulyango ba FPR, kandi akomeje gusahura abanyarwanda, benshi muri bo bakennye cyane. Atazagira uwo abeshya ngo n’umutungo yagabanye kwa se!

3. Hari bake bagiye bamenya iby’uwo mutungo James Musoni na Nshuti Manasse bigamba: jye ku giti cyanjye, Gerald Gahima, Kayumba Nyamwasa, Aloysia Inyumba, na Dr Ben Rugangazi. Ubu Jack Nziza, Manasse Nshuti, James Musoni na Hatari nibo ahatse kumucungira uwo mutungo. Aho uwo mutungo ubitse, uko ukoreshwa bimenywa na Kagame n’uwo yihitiyemo.

4. Uwo mutungo Kagame awitirira FPR-Inkotanyi, kandi yarahemukiye abapfakazi, impfubyi ,basizwe na bagenzi be baguye ku rugamba, aba demob, n’abasirikare bamushyize ku butegetsi. Awukoresha gukandamiza no kwica abanyarwanda. Kwigamba ubwo bukire n’ugushinyagurira abanyamulyango ba FPR n’abanyarwanda muri rusange.

5. Ese ko Kagame ari umutindi ukabije. Umuntu ufite umutungo ungana utya, akirirwa abungana imbehe-AGACIRO (GAKE)DEVELOPMENT FUND- asaba abanyarwanda babeshwaho n’idollari rimwe ku munsi ngo bamuhe duke two bafite ?! Ese azahazwa ni ki?

6. Ese ko abanyamahanga ( USA, UK, Netherlands, ADB, Sweden, Germany, EU) bafashe ibyemezo byo kugabanya cyangwa kuba bahagaritse imfashanyo bahaga u Rwanda, ko afite byinshi yagurije u Rwanda niba arukunda?

7. Uwo mutungo yigwizaho akoresheje CRYSTAL VENTURES na HORIZON GROUP ( ibarizwa muri MINADEF,) niwo mutungo akoresha guteza intambara muri Congo, gutegekesha igitugu afunga abatavuga rumwe nawe, agakurikirana abamuhunze kubica.

8. Abanyarwanda bakwiriye guhagurukira hamwe bakanga gutanga utwabo baduha Kagame ubasahura, ubica, ubatoteza..ahubwo uwo musanzu bawuhe revolution yo kwibohora Kagame n’agatsiko ke kabashyize ku ngoyi.

9. Uwo mutungo yigwizaho azawusiga nk’uko abandi nkawe byabagendekeye: Idi Amini, Mobutu, Quadaffi, Sadam Hussein, Mubarak, Hitler,… Abamwongerera baravomera mu rutete kuko iminsi y’ubutegetsi bwe ibarirwa ku ntoki.

10. Uwo mutungo yigwizaho n’uw’abanyarwanda. Umunsi yavuye ho, tuzawugaruriza ba nyirawo. Naho we n’agatsiko akoresha kwiba no gusahura bazabiryozwa.

Dr Théogène Rudasingwa