Ibyo umugore wapfakajwe n’amakimbirane hagati ya Uganda n’u Rwanda asaba abategetsi

Rhoda Ahimbisibwe aribuka iraswa ry'umugabo we wari wambukanye ibucuruzwa

Uyu munsi, Rhoda Ahimbisibwe ntabwo yari ari kure y’umupaka wa Katuna muri Uganda ngo arebe uko abantu bongera kwambuka nko mu myaka itatu ishize, nubwo atari byo yabonye.

Ahimbisibwe ariko si nk’abandi benshi bari hano hafi baje kureba, kuko ifungwa ry’uyu mupaka ryabujije abantu baturanye guhahirana ryatumye umugabo we arasirwa ku ruhande rw’u Rwanda aho yari yajyanye ibicuruzwa.

Ubwo umupaka wari bufungurwe uyu munsi u Rwanda rwagaragaje ko rutarizera ko abaturage barwo bazatekana muri Uganda, aho bamwe muri bo bagiriye ibibazo bitandukanye muri aya makimbirane.

Ubu hashize imyaka ibiri Ahimbisibwe ari umupfakazi w’aya makimbirane, arera abana yasigiwe na Sidini Muhereza warashwe muri Kamena(ukwa 6) 2020 yambukanye ibibiriti hakurya mu Rwanda, nk’uko abivuga.

Ikimenyetso cy'urugabano rw'u Rwanda na Uganda
Aya makimbirane yatandukanyije abaturage basanzwe babana nta kibatandukanya gikomeye

Avuga uko byagenze, yabwiye BBC ati: “Bamaze kumurasa, bafashe telephone ye, barampamagara. Bambwira ko ari polisi y’u Rwanda. Bati ‘uyu muntu uramuzi?’ mbabwira ko ari umugabo wanjye. Bambwira ko bamwishe. Ko yafashwe ari gukora magendu.”

Yongeraho ati: “Ibyo yabikoraga kuko umupaka ufunze. Ariko bari bakwiye kumufata wenda bakamufunga bakazamurekura nyuma arangije igihano. Ntibari bakwiye kumwica.”

Amakimbirane y’abategetsi b’u Rwanda na Uganda yagize ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturiye imipaka yombi bari basanzwe bahahirana.

Ikarita ndangamuntu ya Muhereza Sidini, umugabo wa Rodha
Uretse Sidini Muhereza uvugwa n’umugore we, Nyesiga Alex, Kyerengye John Batista, Byarushaga Ayub Job, Tuherwe John Bosco, Eric Bizimana, Emmanuel Mbabazi, Theogene Ndagijimana ni abandi batangajwe ko barashwe bagapfa ku ruhande rw’u Rwanda bacyekwaho kwinjira mu Rwanda mu buryo butemewe.

Mu bishwe barashwe kandi harimo abagore babiri barasiwe mu murenge wa Rwempasha muri Nyagatare, abategetsi bavuze ko bari bavanye ‘magendu’ muri Uganda abasirikare babahagaritse bariruka.

Mu kwezi gushize, abaturage ba Kamwezi muri Uganda bashyinguye John Bosco Tuheirwe wiciwe i Nyagatare (ni hakurya)
Mu Ugushyingo(11) 2019, abaturage ba Kamwezi muri Uganda bashyinguye John Bosco Tuheirwe wiciwe i Nyagatare (ni hakurya ku ifoto) mu Rwanda arashwe n’abapolisi yajyanyeyo ibicuruzwa bivugwa ko bitemewe

Abategetsi bavugaga ko abo bantu bishwe bagerageza kurwanya abashinzwe umutekano cyangwa gucika. Ukuri k’urundi ruhande gushobora kutazigera kumenyekana.

Abanyarwanda babarirwa mu magana nabo bafungiwe muri Uganda, bamwe bamburwa ibyabo, ubundi boherezwa iwabo nta nteguza, nk’uko ibinyamakuru mu Rwanda byagiye bibitangaza.

Ahimbisibwe w’imyaka 35 ubu ahingira abantu, akaba yabona 3,500Ugsh (arenga gato 1,000Frw) ku munsi kugira ngo abone igitunga abana be batanu, nk’uko abivuga.

Kuri iyi nkuru yo gufungura umupaka, yabwiye BBC ati: “Turi umuntu umwe. Ndasaba abategetsi ba Uganda n’u Rwanda kwiyunga bakabana, bakamera nka mbere. Kugira ngo tubashe kwambuka mu Rwanda, n’abanyarwanda nabo baze hano. Twebwe abaturage basanzwe turashaka kongera gukorana.”

BBC