Umupaka wa Gatuna wafunguwe mu magambo gusa ku ruhande rw’u Rwanda

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Leta y’u Rwanda ndetse n’iya Uganda baherutse gutangaza ko umupaka munini uhuza ibihugu uzafungurwa tariki 31 Mutarama 2022 nyuma y’imyaka isaga itatu ufunzwe kubera imwuka mubi wari hagati y’ibihugu byombi, ariko kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi nta rujya n’uruza rugaragara kuri uwo mupaka.

Umunsi wari utegerezanyijwe amatsiko n’abaturage b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda washyize uragera. Bamwe mu Banyarwanda ndetse n’Abagande bari bariraye ku kababa ngo bajye gusura imiryango yabo, gutembera, guhaha n’ibindi basubije amerwe mu isaho kuko bageze ku mupaka ntibemererwe kwambuka.

Kubera amasaha y’umukwabu utangira saa sita z’ijoro ku ruhande rw’u Rwanda kandi akaba ariyo saha umupaka wari bufungurirwe tariki 31 Mutarama,abari bafite gahunda yo kujya Uganda batangiye kugenda ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki 30 bamwe bateze imodoka zitwara abagenzi muri Gare ya Nyabugogo, abandi bagenda n’imodoka zabo bwite.

“Umupaka wafunguwe mu magambo gusa”

Umutekano wari wakajijwe cyane, abapolisi ndetse n’abasirikare bari baryamiye amajanja, maneko z’amoko yose, abanyamakuru ba Leta ndetse n’abigenga nabo sinakubwira bari buzuye Gatuna.

Abakozi b’u Rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda babwiye abavaga mu Rwanda ko uretse Abagande bagiye iwabo nta munyarwanda wemerewe kurenga umupaka.

Umwe mu banyarwanda bari bagiye Uganda gusura umuryango we yabwiye itangazamakuru ati “Bakivuga ko umupaka uzafungurwa nahise ntangira kwitegura urugendo mbwira n’abo mu muryango wanjye bari Kampala ko nzajya kubasura tariki 31 z’ukwezi kwa mbere.

Nari mfite ‘passport’ ndetse nari nipimishije covid kuko nari numvise ko biri mu byo umuntu asabwa mbere yo kwambuka. Icyantunguye nuko batubwiye ngo nta banyarwanda bamerewe kwambuka. Icyo nakubwira nuko umupaka ufunguye mu magambo ku ruhande rw’u Rwanda.”

Abaturage baturiye umupaka wa Gatuna nabo bari bariraye ku kababa baziko bari bwambuke nk’uko bari basanzwe bambuka mbere ibihugu byombi bikibanye neza, ariko nabo bangiwe kwambuka.

Hari uwabwiye itangazamakuru ati “Mbere twarambukaga tukajya guhaha ndetse no gucuruza baduhaye ‘jeto’ gusa none badushyizeho amananiza bavuga ko umuntu agomba kuba afite “laissez-passer” cyangwa “Passport” kandi akaba yipimishije covid-19. Ibi bintu ku muturage utuye hano Gatuna ni amananiza akomeye.”

Abanyamakuru ba Leta ya Kigali bati “Urujya n’uruza ni rwose”

Ibinyamakuru biri hafi ya Leta ya Kigali bikomeje kubeshya rubanda ko urujya n’uruza ari rwose ku mupaka wa Gatuna, aya makuru ayobya yatumye umurongo w’abashaka impapuro z’inzira uba munini kuri uyu wa mbere.

Ubwo twageraga ku Kicaro cy’Ibiro by’abinjira n’abasohoka ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, twasanze abantu ari uruvunganzoka.

Twabibutsa ko ‘Passport’ y’umuntu mukuru mu Rwanda igura 75,000 frw ikamara imyaka itanu hakaba n’indi imara imyaka 10 igura 100,000 frw mu gihe ‘Laisserz –Passer’ y’umuntu mukuru igura 10. 000 Frw naho iy’umwana ikagura 5.000 FRW.

Abagande bashakaga kuza mu Rwanda nabo bangiwe kwambuka. Gusa, abashoferi batwara amakamyo baturutse muri Uganda bo bemerewe kwinjira mu Rwanda nta nkomyi.

Nyuma y’inama yahuje urwego rw’abinjira n’abasohoka b’ibihugu byombi, abo ku ruhande rwa Uganda babwiye abanyamakuru ko ibihugu byombi bigomba hari ibigomba kunozwa mbere y’uko uyu mupaka wongera gukoreshwa uko byari bisanzwe, ndetse ngo hagomba no gushyirwaho ingamba zikenewe kugira ngo byorohereze ingendo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolanda Makolo, abinyujije kuri Twitter yanditse ati “Amakamyo, abenegihugu b’u Rwanda / abatahutse bambuka bajya mu Rwanda i Gatuna nko ku yindi mipaka, nkuko protocole ya EAC ibivuga.

Makolo yakomeje avuga abashinzwe ubuzima mu Rwanda na Uganda barimo gukorana ngo barebere hamwe uko hashyirwaho ingamba zihuriweho mu rwego rwo kwirinda icyorezo Covid-19.