Rwanda – Uganda: Umupaka wa Gatuna wafunguwe, Ariko Abanyarwanda ntibemerewe kwambuka

Umupaka wa Gatuna/Katuna wafunguwe hagati y’u Rwanda na Uganda, nyuma y’imyaka itatu ufunze, ariko mu buryo butunguranye kugeza ku gicamunsi cyo kuwa mbere abawambutse ni bacye cyane nabo bari bavuye muri Uganda.

Abanyamakuru benshi boherejwe ku mpande zombi z’umupaka, bamwe muri bo baraye kudu-centres tw’ubucuruzi twegereye uyu mupaka ngo bucye batangaza iyi nkuru ikomeye.

Kuva kuwa gatandatu, ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bagaragaje amashyushyu batewe no gufungurwa k’uyu mupaka n’isura nshya y’umubano hagati y’ibi bihugu

Ariko mu buryo butunguranye urujya n’uruza rwari rwitezwe kuwa mbere ntirwabonetse, nk’uko umunyamakuru Jean Claude Mwambutsa wa BBC uri kumupaka abivuga.

Abanyamakuru ba BBC bari ku ruhande rwa Katuna muri Uganda bavuga ko naho hari urujijo ku mpamvu abantu batari kwambuka nk’uko byari byitezwe.

Aho abaturage bavuze ko babanje kubabuza kwambuka bababwira ko mu Rwanda bataratangira kubakira.

Bitandukanye no ku ruhande rwa Gatuna mu Rwanda, i Katuna imirimo yo kubaka inyubako z’umupaka n’umuhanda uhura n’uwo mu Rwanda ntirarangira, imvura yaramutse yahateje icyondo bigaragara.

Mu masaha ya saa tanu, itsinda rito ry’abakozi bashinzwe umupaka ku ruhande rwa Uganda baje ku ruhande rw’u Rwanda bavugana na bagenzi babo umwanya mutoya.

Ibyo baganiriye ntibizwi, bahise basubira iwabo.

Itsinda ry'abakozi bo ku mupaka wa Uganda rije mu Rwanda kuganira na bagenzi babo
Itsinda ry’abakozi bo ku mupaka wa Uganda rije mu Rwanda kuganira na bagenzi babo

Ku ruhande rw’u Rwanda ni nkaho nta bantu bambutse bajya hakurya muri Uganda kugeza ubu.

Umukozi wa leta utifuje gutangazwa kuko ngo ‘atari umuvugizi’ yabwiye BBC Gahuzamiryango ko u Rwanda rugomba “kubanza kugira ibyo twumvikana na Uganda mbere y’uko abanyarwanda bemererwa kujya hakurya” y’uyu mupaka.

Kuva mu gitondo, umugore n’umwana umwe bambutse umupaka wa Gatuna bajya hakurya muri Uganda bivugwa ko bari bafite ‘special pass’ yatanzwe n’abashinzwe ububanyi n’amahanga mu Rwanda.

Umuvugizi wungirije wa leta yumvikanye mu binyamakuru mu gihugu avuga ko bakiburira abantu kwirinda kujya muri Uganda.

Kugeza saa sita z’amanywa ikamyo imwe y’imizigo ya ‘plaque’ ya Uganda niyo yavuye mu Rwanda irambuka ijya hakurya.

Abari ku mupaka bibazaga ibiri kuba, mu gihe abashinzwe umupaka nta makuru batangaga.

Mbere gato ya saa sita z’amanywa itsinda rya mbere ‘rinini’ rigizwe n’abagore batatu n’umugabo umwe bavuga ikinyarwanda bageze ku mupaka w’u Rwanda bavuye hakurya.

Uyu mugabo utifuje gutangaza izina yavuze ko yari aherekeje aba baje gushyingura ngo arebe ko bambuka kugira ngo na we ubutaha azaze yambuke.

Jean Marie Vianney Murwanashyaka uba Hoima muri Uganda ariko ufite ababyeyi mu Rwanda ni umwe muri bacye cyane bambutse umupaka wa Uganda kare mu gitondo.

Ariko kugeza saa sita z’amanywa yari agitegereje kwemererwa gukomeza ku ruhande rw’u Rwanda, yabwiye umunyamakuru wa BBC ko atazi impamvu byatinze kugeza ubwo.

Murwanashyaka uri mu ba mbere bambutse ategereje ku ruhande rw'u Rwanda
Murwanashyaka uri mu ba mbere bambutse ategereje ku ruhande rw’u Rwanda

Yigengesereye cyane mu kuvuga, ati: “[gufungura umupaka] Ni inkuru twakiriye neza, naje mu gitondo kare n’ubu ndacyahari ntegereje.”

Ibyabaye kugeza ubu birerekana ko hakiri umwuka w’urwicyekwe ku mpande zombi z’uyu mupaka, bikerekana ko nubwo hari intambwe ikomeye yatewe ariko kwishishanya byaba byo bitarashira.

Abanyamakuru benshi ku mupaka, ku ruhande rw’u Rwanda, bari bategereje kuganira n’urwego rw’abinjira n’abasohoka ariko iyi gahunda bamenyeshejwe ko itakibereye aho.

BBC