Icyo mvuga ku nyandiko ‘Ukuli niyo “ciment” y’ubumwe bw’umutamenwa’: Marie-Madeleine BICAMUMPAKA

Marie-Madeleine BICAMUMPAKA

Nyuma y’inyandiko yatambutse mu kinyamakuru The Rwandan yiswe:<<Ukuli niyo “ciment” y’ubumwe bw’umutamenwa>> nifuje kugira icyo mvuga kuri iyo nyandiko.

Buri muntu wese ubishatse afite uburenganzira bwo gusesengura ibyabaye muri ibyo bihe akabigeza ku bandi, aliko igihe biba bigaragara ko bamwe mubakora ubwo busesenguzi ari abahezanguni mukubiba inzangano hagati y’abanyarwanda bakomoka mu duce dutandukanye tw’igihugu, icyo gihe nitandukanya nabo ku mugaragaro, kuko mba maze kubona (se rendre compte) ko tudahuje. Kwibeshya nta kosa ririmo, ushobora kunyura mu inzira nyinshi nazo zikakwigisha byinshi, ukazivanamo ubuzobere (expériences) ziguha ingufu kurushaho zo kuzakoresha mu bihe biri imbere.

Mu gifransa baravuga ngo “MIEUX VAUT TARD QUE JAMAIS”. Nemera ko ibyo umuntu anyuzemo byose, byaba bibi cyangwa byiza, iyo ari umunyabwenge ashobora kuyibyaza umusaruro utuma yijajara (s’améliorer), nibyo akora bigashashagirana kurushaho. Hanze aha hari abantu ugerageza kwereka ko aha naha bakosheje, ku bintu bigaragara, ahubwo bakabisubiriramo icyo, nkaho “gusubiramo ikinyoma kenshi biguhindura ukuri”.

Niyo mpamvu njye nasanze ko inzira nziza imboneye yo kugorora ibintu ngo bijye mu buryo, ari ugukora ubushakashatsi buhamye, mfatanyije nabandi batihanganira ko amateka yacu yacunaguzwa n’abagoretsi (kugoreka) babikora nkana kubera kubura ubunyakuri (objectivité et neutralité) byakagombye kuranga umunyabugeni (un scientifique) wese, kugira ngo tubikorere ubugororangingo, kuko tutarebye neza icyo kintu cyaroha anana bu Rwanda, cyane abakiri bato, kandi aribo duteze ho amaso mu ukuzubaka u Rwanda rushya, dore ko twe dutangiye gufatwa n’izabukuru.

Ni mururwo rwego rero njye nabo bandi twiyemeje gufatanya (aliko ntawe tunaheje), tazajya tugorora ibyo bagoretse, dukoresheje ubushakashatsi bwemewe, bityo ukeneye kumenya ukuri ku “uko byagenze” akagira aho yashakira amakuru henshi, ntabohwe gusa nabo barimo kuyobya rubanda nkana, nkaho ubu ari byo bikenewe mu rugamba rwo kurwanya ingoma mpotozi imaze rubanda mu Rwanda. Kuvuga amateka ya politike si bibi, kandi nanjye ndabishyigikiye rwose kuko nayakunda cyane, aliko kuyavuga nabi…, umunyarwanda ntiyaciye umugani ngo “urulimi rubi ni uburozi” !

Ejo hashize le 28/01/2018 nibwo twatangiye gushyira mu bikorwa uwo mugambi mu kiganiro cya mbere twibuka ishingwa rya Republika n’intwari zayiharaniye. Icyo kiganiro kikaba kibimburiye urwunge (série) yibindi biganiro byinshi bizagenda bikurikirana kurayo mateka yaranze Republika yu Rwanda, kandi uwashaka kubigiramo uruhare wese, ntawe uhejwe. Ni uko twabipanze, keretse haramutse havutse izindi ngorane ziturenze, aliko uko tuzajya dutera intambwe nzajya mbagezaho ibyo twagezeho.

Mugire amahoro kandi mukomeze umurava mu uguha uruvugiro abanyarwanda.

Marie-Madeleine BICAMUMPAKA