Icyo ntekereza ku mabwiriza mashya agenga imyandikire y’ikinyarwanda yashyizwe ahagaragara tariki ya 8/10/2014

Eugène Shimamungu

Docteur en Sciences du Langage

(Univ. Paris-Sorbonne)

Grammairien et lexicographe[1]

(Ndabanza nisegure : nta mabwiriza mu myandikire y’ikinyarwanda ngendera ho byanze bikunze, kuko hari byinshi nenga amabwiriza yagiye akurikirana, ni na byo mugiye kubona muri iyi nyandiko).

Nta rurimi rwandikwa uko ruvugwa. Mu kumvikanisha ibivugwa, imyandikire y’ururimi igerageza gushushanya imivugire yarwo ihereye ku majwi yumvikana (phonologie), imiterere y’ururimi (morphologie), n’inkomoko y’amagambo (étymologie). Wanditse ukurikije amajwi gusa hari aho wasanga amagambo amwe n’amwe nta cyo avuze.

Dukunze kwibagirwa cyane ko imyandikire y’ururimi ari amategeko atuma ururimi rwumvikana. Ni nk’amategeko y’umuhanda : ushobora gushyira icyapa kidasobanutse ahantu hatabugenewe kigatera impanuka aho kuzikumira. Abashyira ho amabwiriza bagomba kandi kwirinda guhindagura hato na hato imyandikire y’ikinyarwanda, kuko uko bayihindagura ari ko nako bateza urujijo. Amabwiriza uko agenda ahinduka agomba kutworohereza ndetse akadufasha no kugabanya ibimenyetso bikoreshwa kugira ngo twumvikane.

Uko ikinyarwanda cyagiye cyandikwa guhera mu ntangiriro y’ikinyejana cya 20, abahanga bagerageje kucyandika nk’uko kivugwa, batitaye ku miterere yacyo cyangwa ku nkomoko y’amagambo yacyo. Ibyo kwita ku miterere y’ururimi, n’inkomoko y’amagambo, byagiye biza buhororo buhoro mu masesengura y’ikibonezamvugo nk’aya Lawurenti Nkongoli cg Alegisi Kagame. Nkongoli na Kagame bageze aho baneshwa n’abanyeshuri bakurikira cyane ibyo André Coupez yigishije, bigamije kwandika ikinyarwanda nk’uko kivugwa. Ubu ngubu nibo baganje.

Mu by’ukuri kwandika ururimi uko ruvugwa ni yo nzira yoroshye ituma ikinyarwanda gisomeka, ariko ntibyoroha buri gihe kumenya icyo ijambo risobanura cyangwa aho rituruka uhereye ku buryo ryanditse. Iyo myandikire na yo hari ubwo itera ikibazo iyo bamwe bashatse kongera ho amasaku n’ubutinde bw’inyajwi kugirango bagere ku ntego yo kwandika ururimi uko ruvugwa, bakibagirwa ko kongera ibimenyetso biruhanya mu kwandika ururimi kandi bigatwara igihe n’amafaranga mu kwandika cyangwa mw’icapisha. Ihindura ry’imyandikire myiza y’ururimi ryagombye kuzigama ibimenyetso, igakoresha bike kandi byumvikana. Nta kwibagirwa ko icyangombwa cy’imyandikire myiza ari ukumvikana, atari ugutondekanya akarasisi k’ibimenyetso ngo urandika ururimi uko warwumvise.

Ibyiza muri ayo mabwiriza :

Amabwiriza yagiye ho tariki ya 8/10/14 (igazeti ya leta yo kuya 13 Ukwakira 2014)hari mo icyiza umuntu yayakundira :

  1. kuba yarahamije ko inyandiko ya gihanga (amasaku n’ubutinde bw’inyajwi) bihama mu mashuri n’ubushakashatsi, ntibikoreshwe mu nyandiko zigenewe rusange (ingingo ya 42).
  2. Kuvana ho inyuguti « l » (ingingo ya 6) igasimburwa na « r » ahantu hose usibye mu mazina bwite isanzwe ikoreshwa mo, n’andi adakomoka mu kinyarwanda.
  3. Kuba yarahamije ko ibihekane bya « kwo », « kwu » (ingingo ya 11), bisimburwa na « ko », « ku ».

Aho ibibazo biri :

  1. Kuvana ho ibihekane « nc », « ncw » (ingingo ya 10, 13) : tuzajya twandika gute « incarwatsi » ? Ko nta gisubizo cyatanzwe kandi urwo rugero rwari mu mabwiriza ya Nsekalije yo muri 1985. Tuzandika se « insharwatsi » ? Nta bwo bihwitse nta n’icyo bivuze. Tuvuga « guca », ntabwo tuvuga « gusha » ! Tuzajya twandika dute « ncweze » (rituruka ku nshinga « gucweza »), tuzajya twandika « nshweze » ? (ijambo « gushweza » nta riba ho). Nta cyo bivuze, nta n’uwamenya iyo rituruka ryanditswe rityo. Ni bya bindi byo kuvuga ngo « ibyandikwa kimwe bivugwa kimwe » ! Ibi nta myandikire y’ururimi na rumwe ibikurikiza.
  2. Ikibazo gituruka mu kuvana ho igihekane « cy » imbere ya « e » na « i » (ingingo ya 12). Hari ingorane nyinshi yo gutandukanya amagambo no kumenya kuyashyira mu bwinshi cg mu buke. Twari dusanzwe twandika « icyibo » none bashyize ho ngo twandike « ikibo ». None ubwinshi buzaba « ibibo » cg « ibyibo » ? Wanditse uti « nta kibyara nk’intare n’ingwe » tuzabitandukanya dute na « nta cyibyara nk’intare n’ingwe » ? Ikindi kibazo ni amagambo akatwa. Nabonye bandika « ikinyabumwe cy’imiterere », cg se « igice cy’interuro » muri ayo mabwiriza yabo, barangiza bakaduhatira kwandika « ikibabi k’igiti », tuzafata ibihe tureke ibihe ? Cg « akababi k’igiti » [k] kazatundukana gate mu mivugire n’ « ikibabi k’igiti » [ky] ? Ikibabaje muri ibyo ni uko ayo mabwiriza mashya atita ku mvugo zihariye mu turere. Nko mu majyaruguru bivugira « icibo », ni wandika « ikibo », « k » yumvikana nka [k] nyine ntabwo ari [ky]. Twagombye kubanza kureba hirya no hino ibivugwa mu kinyarwanda mbere yo guhita mo imyandikire iboneye.
  3. Ikibazo gituruka mu kuvana ho igihekane « jy » imbere ya « e » na « i » kigasimburwa n’ingombawi « g » (ingingo ya 12). Ngo kuko iyo ngombajwi yumvikana nka [gy] muri « ge » cg « gi » kimwe n’icyo gihekane « jy ». Nabonye umwe mu bahanga aduhatira kwemera iyo mpinduka. None se « umujyi » abantu batuye mo (bajya mo), uzatandukanira he n’« umugi » w’inda. Mbwira uti hari amagambo menshi asa mu kinyarwanda atavuga kimwe. None se twongere ho andi, ngo ni ukorohereza abatavuga ikinyarwanda cg abo cyananiye ? Urongera uti ikinyazina ngenga gisanzwe cyandikwa « njye » mw’isesengura cyifashe gitya |(n)gi-e| ari byo bitanga |(n)gy-e|. Ibi ndabikwemereye. Aho ntemeranya nawe, ni uko uvuga ngo iyo « i » cg « y » igomba kuzimira noneho tukandika « nge » cg « ge ». Kubera iki ufashe iyo ubusamo, uribwira ko iyo « i » cg « y » uzimiza ntacyo ivuze ? Kubera iki se noneho utayizimiza muri ubwo bufindo bwawe (bwahimbwe na André Coupez) noneho tukajya twivugira « kuga » aho kuvuga « kujya » ? Ibiri amambu reka twiyandikire « kugya », « ngye » bigire icyo bivuga, aho kwandika « nge », cg « ngewe ». Aha na none wibagiwe ya mvugo yo mu majyaruguru bavuga « nje », « njewe » birinda gushyomoka ! Ngira ngo urumva imyandikire « njye » aho ituruka.
  4. Ingaruka zo kuvana ho igihekane « nts » kigasimburwa na « ns ». « Gusinda » no « gutsinda » bizatandukana gute, ko mw’intondagura hari aho bitazashoboka. Wanditse uti « nsinze ibitego » na « nsinze inzoga » uzabwirwa n’iki ko « nsinze ibitego » bitatewe n’ibyishimo umuntu yagize byo gushyira mo ibitego byinshi bikaba nko « gusinda inzoga ». Ariko wanditse uti « Ntsinze ibitego » byumvikana kurusha ho.
  5. Imyandikire ya gihanga : biratangaje kubona aya mabwiriza akomeza kubwira abantu ngo bandike isaku nyejuru bakoresheje agatemeri kandi tuzi ko hari ikimenyetso cyabugenewe cyo kwandika isaku nyejuru ari cyo (´) ku nyajwi iyo ari yo yose kuri mudasobwa iyo ariyo yose, ushyize mo inyuguti zandika icyespanyoli.
  6. Inshinga mburabuzi « ni ». Iri jambo aho ryandikwa hose riba riri ukwaryo, ni na byo amabwiriza agiye ho vuba avuga. Ikibazo aho kiri ni ukudashaka kuribona no muri « ni » y’integanyo cg « ni » itegeka. Mu by’ukuri ni ijambo rimwe ritandukanywa n’isaku nyejuru mu nteruro iteganya cg itegeka. Na ryo ryagombye kwandika ritandukanye n’inshinga gutya : ni byo, ni mugenda, ni mugende. Nk’uko bigaragara, iryo jambo rifite icyo rivuga ryihariye ritandukanye n’inshinga irikurikiye. Kubifatanya rero si byo.
  7. Ikibazo cyo gufatanya inshinga n’utujambo twihariye tubanziriza cg tuyikurikira ni ukuyiremereza cyane kuko ubwayo ni ijambo nteruro ishobora gukomatanya ibintu byinshi. Ibyiza rero ni ukuyiruhura tuvana ho ibitagombye kuyiba mo, kuko bitera n’urujijo mu myandikire. Ibyo mvuze birareba akajambo « ni », uko maze kugasobanura, bikareba na none ibinyazina ndangahantu « mo », « ho », « yo », ndetse n’ikinyazina ndakuntu « ko ». Nta cyo bipfana n’inshinga, nta mpamvu byagombye kumatana.
  8. Impakanyi « nta » : kuki hamwe yakwandika ukwayo itandukanye imbere y’izina, ikinyazina ikagomba kumatana n’ingirwazina ? [izina rikozwe riturutse ku nshinga ariko ntiribuzwe gutondagurwa]. Reba nawe : « nta we mbona », « muri iri shuri ntabatsinzwe ». Ni iki gituma hamwe ifatanye n’ijambo riyikurikira, ahandi ikandikwa gatozi ? Uru ni urujijo aya mabwiriza ashyiriye ho ubwende.

Ikibazo kititawe ho

  • Imyandikire y’ibihekane « mf » na « mv » : nta mpamvu n’imwe isobanura ukuntu bashyiraho « m » aho gushyira ho « n », kuko icyo gihekane gikunze kuboneka mu miteranyirize y’indanganteko -n- n’inyuguti itangira umuzi -f- cyangwa -v-. Twagombye kwandika -nf- cg -nv- ukurikije imivugire y’inyuguti -f- na -v- z’inyamwinyo, zikaba zijyana n’inyamenyo -n- aho kuba hamwe n’inyamunwa -m-.

Umwanzuro

Muri aya mabwiriza baratubwira ko afite inzibacyuho y’imyaka ibiri. Ni ingirwamushinga, cyangwa ni umwitangirizwa wo kuduha igihe cyo kuyamenyera ? Hagati aho amakosa azaba ari ayahe, kwandika neza ikinyarwanda bizaba byitwa gukurikiza iki ? Kuki ingingo ya 44 itanga inzibacyuho, ivuguruzwa n’ingingo ya 45 ivuga ko ayo mabwiriza agomba guhita akurikizwa ? Ibi nabyo ni urujijo.

 

[1] A publié : 1990, Systématique verbo-temporelle du kinyarwanda, Lille, URA 1030 CNRS-ENSAM ; 1998, Le kinyarwanda, initiation à une langue bantu, Paris, L’Harmattan ; et plusieurs articles dans des revues spécialisées.