Yanditswe na Jean Baptiste Nkuliyingoma
Abayobozi ba guverinoma nshya y’Ubwongereza ejo batangaje ko abo basimbuye bari bamaze gusohora miliyoni 700 z’ama pounds mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano bagiranye na guverinoma y’u Rwanda ajyanye na ya gahunda yo guhambiriza ku ngufu abaje gusaba ubuhungiro mu Bwongereza bakajya gutuzwa mu Rwanda.
Mu kanya ndebye kuri google nsanga pound imwe yavunjaga amafranga y’u Rwanda 1697 frw. Bivuga ngo miliyoni 700 z’amapounds ni hafi miliyari 1200 z’amanyarwanda.
Birashoboka ko aya mafranga yose atagiye mu Rwanda kuko mu bintu nka biriya harimo ibisambo byinshi biba bikuramo ayabyo ariko uko biri kose ayagiye mu Rwanda nayo ntabwo ari make. Ibikomeye cyane ni andi mafranga yavuzwe ngo yagombaga kuzatangwa mu myaka 6 iri imbere ajyanye nyine no gushimangira iyo gahunda. Ni za miliyari nyinshi z’ama pounds. Numvise kuri channel y’umukongamani witwa Ombe Nyamuhombeza (uvuga neza ikinyarwanda) bagerageza kubara ayo ma pounds mu manyarwanda ariko byabananiye. Gusa ni amafranga menshi cyane aruta bugdet y’u Rwanda mu myaka 10.
Tugarutse kuri ariya mafranga Leta ya Kagame yabonye muri ibi bihe by’intambara irwana yihishe mu izina rya M23 yanyibukije ibyo James Gasana yatangaje mu gitabo cye (Rwanda du parti-état à l’état-garnison, cyasohotse muri 2002) aho avuga ko mu gihe FPR yarwanaga ishaka gufata ubutegetsi hagati ya 1990 na 1994 Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zahaye inkunga ihambaye kandi idasanzwe igihugu cya Uganda ku buryo abasesenguzi babonye ko bwari uburyo bwo kohereza amafranga yagombaga gufasha FPR.
Na biriya bifaranga byinshi u Rwanda rwahawe (kandi rwateganyaga gukomeza guhabwa) byitwa ko ari gahunda yo gutegura kwakira abimukira bazava mu Bwongereza bishobora kuba aribyo bwatumaga abitwa ko ari inyeshyamba za M23 bafite ibitwaro bihambaye ku buryo barusha na MONUSCO.
Ntagushidikanya ko iyi ntambara ihambaye imaze imyaka irenga ibiri yashobotse kubera ingufu ziva hanze. Birumvikana ko yaba inyeshyamba ubwazo yaba na Leta y’u Rwanda bose ntawufite ubushobozi bw’ibikoresho tugenda twumva.
Impinduka mu buyobozi bw’Ubwongereza ishobora kuba izazana icyuho kinini niba hatabonetse abandi baterankunga baziyemeza kukiziba. Uko biri kose wa mugabo wavuze ko kugeza magingo aya ataribona yashobewe ashobora kuba ari hafi no kubura uko ashoberwa. Hari izindi mpinduka zirimo kuba cyangwa zirimo guca amarenga (mwumvise ibyabaye mu matora y’abadepite mu Bufaransa, dutegereje n’amatora akomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika), reka turebe icyo izo mpinduka nazo zizatuzanira.