Idamange Iryamugwiza Yvonne agiye gusubira mu rukiko.

Urukiko rw’ubujurire mu mujyi wa Kigali rugiye gutangira kuburanisha urubanza mu bujurire rwa Idamange Iryamugwiza Yvonne.

Amakuru dukesha umwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda aravuga ko Idamange wikuye mu rubanza yahamirijwemo ibyaha bitandukanye byitezwe ko azagaragara imbere y’urukiko rw’ubujurire taliki ya 8 Werurwe 2023.

Mu iburanisha ryibanze Idamange yaburanishijwe adahari kuko yivanye mu rubanza ashaka kuburana imbonankubone bitari mu muhezo nk’uko byari byasabwe n’ubushinjacyaha bikemezwa n’urukiko, gusa ibyaha yahamijwe yari yarabihakanye mbere y’uko mu mizi urubanza rutangira.

Urubanza rwe rwaburanishijwe n’urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka n’ibikorerwa ku ikoranabuhanga ruherereye i Nyanza kuko yarezwe ko ibyaha yabikoze yifashishije ikoranabuhanga.

Ibyo byaha yahamijwe birimo; guteza imvururu muri rubanda, gupfobya jenoside, gutesha agaciro ahashyinguwe imibiri y’abazize jenoside, gutangaza amakuru y’ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga, no gutanga sheki (chèque) itazigamiwe.
Nyuma yo guhamwa n’ibi byaha byose yahanishwa gufungwa imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni ebyiri (2) z’amafaranga y’u Rwanda.