Idamange yanze kwitaba urukiko ku mpamvu z’umutekano we

Idamange Iryamugwiza Yvonne

Yanditswe na: Ben Barugahare

Uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 15 Kamena 2021, Madamu Idamange Iryamugwiza Yvonne yanze kwitaba Urukiko, ku mpamvu zo kuba atizeye umutekano we.

Ubwo aheruka kwitaba Urukiko ubushize tariki ya 12 Gicurasi 2021, nibwo yatangaje bwa mbere ko atifuza kuburana mu buryo bw’iya kure, Urukiko rumwemerera ko ubutaha azaburana ahibereye.

Kuri uyu wa kabiri, i Nyanza nibwo hari hategerejwe Madamu Iryamugwiza Idamange Yvonne, n’abanyamakuru bari bahazindukiye, ariko urubanza nyirizina ntirwabaye. Bwari kuba ubwa mbere Yvonne atangiye kuburana mu mizi urubanza rwe.

Inteko y’urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka rukorera i Nyanza rwahawe urubanza rwe, uyu munsi yageze mu cyumba cy’iburanisha ibura uregwa. Ubwanditsi bw’urukiko bwahamagaye kuri gereza, babuhuza na Idamange kuri telephone, ababwira ko ataza mu rubanza kuko atiteguye kuburanira kuri video cyangwa i Nyanza.

Perezida w’Inteko iburanisha yatangarije abanyamakuru ko yavuganye kuri telephone na Idamange akamubwira ko agikomeye ku ijambo rye ryo kutaburana mu buryo bw’iyakure, yongeraho ko adashaka kujya i Nyanza kuko atizeye umutekano we. Uyu munsi ubwanditsi bw’urukiko bwavugaga ko abunganira Madamu Idamange biteguye kuburanira ku rukiko i Nyanza ariko bisa n’aho batabyumvikanyeho n’uwo bunganira.

Byarangiye abanyamakuru babwiwe ko nta buranisha rihari uyu munsi, ko ahubwo urubanza ruzasubukurwa kuwa kabiri utaha, tariki ya 22 Kamena 2021 rukabera i Nyanza. Ntibizwi niba Madamu Idamange noneho azemera kwitaba urukiko uwo munsi, mu gihe we ashaka kuburanira i Kigali.

Idamange Iryamugwiza ari kuburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, akurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo guteza imidugararo n’imvururu muri rubanda, gupfobya jenoside, gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside, gutangaza amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga n’ibindi.

Ubushize yari yitabiriye iburanisha ari muri Gereza ya Mageragere, yunganiwe n’abanyamategeko babiri yavuze ko atiteguye kuburana, atanga impamvu twavuze zo kutaburanira ku yakure, no kutemera kuburanira i Nyanza, aho yitaga kure, akanibaza impamvu ataburanishirizwa i Kigali hafi y’aho atuye cyangwa hafi y’aho afungiwe. Kandi ko abatangabuhamya be, umuryango we, n’abashaka gukurikirana urubanza rwe byabagora kujya bajya i Nyanza mu rubanza.

Impungenge ze zari zishingiye ku kuvuga ko akeka ko bashobora no kumwicira mu nzira ajya cyangwa ava kuburana. Ibi byose ariko yabivuze nyuma yo kubisegurira ko mu cyumweru kibanziriza iburanishwa ari bwo yari yamenyeshejwe ko urubanza rwe rugiye gutangira, akaba atari yashoboye kubonana n’abamwunganira kubera icyo gihe gitoya kandi aregwa ibyaha byinshi.

Urubanza rwa Idamange rugizwe n’Inteko iburanisha igizwe n’abacamanza batatu n’umwanditsi w’Urukiko, bose bari i Nyanza, Umushinjacyaha uba ari ku cyicaro cy’ubushinjacyaha i Kigali n’uregwa Idamange Yvonne n’abunganizi be babiri baba bari mu cyumba  cy’urukiko kiri muri Gereza ya Mageragere.