Idamange yikorejwe urusyo rushyushye, azaruturwa na nde? Ashobora gukatirwa imyaka 30!

Idamange Iryamugwiza Yvonne

Yanditswe na Ben Barugahare

N’ubwo byacaga amarenga ko Idamange azashinjwa ibyaha byinshi gusumbya ibyavuzwe mu ikubitiro na Polisi y’u Rwanda bigasubirwamo n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB akimara gutabwa muri yombi, ubu noneho mu byaha aregwa hiyongeyemo icyaha abaye Umunyarwanda wa mbere ugikurikiranyweho kuva cyashyirwa mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha.

Icyaha karundura gishya Madamu IDAMANGE aregwa kitarumvikana gishinjwa undi uwo ari we wese mu manza zicibwa mu Rwanda ni icyiswe “ugusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside”.

Iki cyaha benshi batari bazi kigaragara mu itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo. 

Ingingo ya cumi y’iri tegeko igira iti: 

Umuntu ukora ku bushake kimwe mu bikorwa bikurikira: 

1º  Gusenya cyangwa konona urwibutso rwa jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize jenoside; 

2º  Gusenya cyangwa konona ibimenyetso by’urwibutso rwa jenocide cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize jenoside; 

3º  Gutesha agaciro urwibutso rwa jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize jenoside; 

Aba akoze icyaha. Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). 

Iki cyaha gishyizwe muri dosiye ye nyuma y’ubwega bwatejwe na Dr Bizimana Jean Damascène uyobora Komisiyo yo kurwanya Jenoside CNLG, wavuze ko Idamange azakurikiranwaho gupfobya no guhakana Jenoside, akanongeraho ko Idamange ari umugome mubi kurusha abakoze Jenoside, kandi ko atazareberwa izuba ngo ni uko yacitse ku icumu.

Iki cyaha kije cyiyongera ku cyaha cyo Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka icumi na cumi n’itanu, nk’uko bigaragara mu itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2020 mu gitabo cy’amategeko ateganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 204.

Iki cyaha nacyo cyiyongera ku kindi cyiswe “Gutangaza amakuru y’ibihuha”  gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, n’ihazabu ishobora kugera kuri miliyoni eshatu z’amafaranga, nkuko bigaragara mu  Itegeko No 60/2018 ryo kuwa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, mu ngingo yaryo ya 39.

Icyaha cyo  gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake nicyo cya kane akurikiranyweho muri dosiye yashyikirijwe ubushinjacyaha (Parquet), icyaha gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu na makumyabiri bitewe n’uko cyakozwe, nk’uko bigaragara mu No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 121.

Ibi byaha bine byashyikirijwe ubushinjacyaha muri dosiye ya Idamange bisimbuye ibyaha bitatu yari akurikiranyweho mbere. Biramutse byose bimuhamye hakabura n’impamvu nyoroshyacyaha, yahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 30.

Kuwa 16/02/2021 Umuvugizi wa RIB yari yatangaje ko Idamange Iryamugwiza Yvonne akurikiranyweho ibyaha bitatu:

-Guteza imvururu cyangwa imidugararo  muri rubanda

-Gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta 

-Kwigomeka ku buyobozi

Icyo gihe Umuvugizi wa RIB Dr Thierry Murangira, yari yatangaje kandi ko Idamange agaragara nk’ufite uburwayi bwo mu mutwe, anongeraho ko ashobora kuzabusuzumwa.

Ubushinjacyaha buramutse budahaye agaciro icyari cyiswe uburwayi bwo mu mutwe, dosiye ye yazashyikirizwa Urukiko agatangira kuburanishwa, mu gihe aramutse asuzumwe nk’umurwayi, ataburanishwa ibitaro bibifitiye ububasha bitaramenyekanisha ko ari muzima.

Idamange Iryamugwiza Yvonne yatawe muri yombi kuwa 15/02/2021, amategeko agena ko dosiye itarenza iminsi itanu muri RIB n’itanu mu Bushinjacyaha, ariko RIB yayishyikirije Ubushinjacyaha kuwa 22/02/2021, hashingiwe ku kuba haranyuzemo iminsi ya weekend.