Yanditswe na Frank Steven Ruta
Amakuru dukesha Ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru mu Rwanda (RBA) aravuga ko rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021 dosiye ya Idamange Iryamugwiza Yvonne irara ishyikirijwe ubushinjacyaha.
Nk’uko icyo kigo gikomeza kibivuga ngo akurikiranweho ibyaha 3:
-Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda,
-Gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta
-Kwigomeka ku buyobozi.
Twabibutsa ko Idamange Iryamugwiza Yvonne yatawe muri yombi ku wa mbere tariki ya 15 Gashyantare 2021, icyo gihe umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira akaba yaratangaje ko dosiye ye izagezwa mu bushinjacyaha bitarenze iminsi 5.