IFUNGWA RYA KARASIRA NA IDAMANGE: NI UGUTESHA AGACIRO GENOCIDE CYANGWA NI UKO BAVUGA IBIVUGURUZA IKINYOMA CYA FPR?

Yanditswe na Eric NIYOMWUNGERI

Abanyarwanda benshi tubabajwe n’ihohoterwa n’itotezwa rikorerwa bene wacu bagaragaza ibitekerezo bitandukanye n’ibyo agatsiko kari ku butegetsi. Abantu bakomeje kuraswa ku manywa yihangu, gufungirwa ahantu hatemewe, gukorerwa iyicarubozo, kuburirwa irengero, guterwa ubwoba byose bigamije gucecekesha rubanda rubuzwa uburenganzira bwarwo mubijyanye n’imitegekere y’igihugu cyabo.

Mubyaranze iyi ngoma ya FPR, kugirango ibyo babigereho bashyizeho icengezamatwara (propaganda) rikorwa mu nzego zitandukanye (ibitangaza makuru bya leta, inama z’abaturage, ingando, amatorero ndetse no mu bikorwa rusange bihuza abanyarwanda) ari nako bafunga izindi nzira zose abanyarwanda batabona ibintu kimwe nabo bashobora kunyuzamo ibitekerezo byabo.

 Iyi propaganda muri rusange igamije iyozabwonko kuko isaba buri mu nyarwanda yabishaka atabishaka kuba igikoresho cya FPR (intore) aho arahizwa indahiro yiyemerera ubwe ko nayitandukira azicwa, ibi bikaba bitandukanye n’amahame y’uburenganzira bwa muntu.

Uko imyaka yagiye itambuka, urutonde ni rurerure rw’abo aka gatsiko kambuye ubuzima ( SENDASHONGA, KABERA ASIEL, KAREGEYA, RWIGARA, ANSELME MUTUYIMANA, KIZITO MIHIGO,…), ababuriwe irengero (Colonel CYIZA, NIYOMUGABO, MUYENZI, TWAGIRIMANA BONIFACE, BAHATI INNOCENT… ) abari mu buroko (MUSHAYIDI Deo, Dr NIYITEGEKA Theoneste, RUSESABAGINA…..) abo gafungishije ijisho (Mme INGABIRE Victoire, NTAGANDA Bernard, KAYUMBA Christophe….).

Umwihariko ku bya KARASIRA na IDAMANGE

Icy’ingenzi mu byo FPR yubakiyeho icengezamatwara ryayo ni genocide yakorewe abatutsi, ikaba yarashyizeho umurongo w’uko  bijyanye na genocide bigomba gufatwa, kuvugwa, ndetse no kwibukwa. Aha ikaba yarashyizeho ingirwabashakashatsi nka TOM NDAHIRO, ndetse n’imizindaro iryamamaza (IGIHE, RUSHYASHYA, THE FUTURE TV, RWANDA TRIBUNE…..). KARASIRA NA IDAMANGE nk’abacikacumu (abashingwacumu) ni bamwe mu bazi ukuri kw’ibyabaye kandi rubanda (cyane cyane urubyiruko) rushobora kumva kandi ibyo bavuga byakwizerwa nk’ukuri ku buryo abanyarwanda benshi tubibonamo.

Kubera ibitekerezo bya KARASIRA na IDAMANGE, iri cengezamatwara rya FPR rihabanye kure n’ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda (aho bigaragara ko ifitemo akaboko nk’aho yivugiye ko utarya umuleti utabanje kumena amagi) rifite ibibazo byo gukomeza kumvwa mu gihe itabacecekesheje. Bityo ibyo ibashinja byose n’ibinyoma. Aha twasaba abacikacumu kutarebera bakagira ubutwari bwo kurwanya iki kinyoma cya FPR yabiyitiriye ikaba ikomeje gukora amahano atagira ingano.

Banyarwanda rero ndabashishikariza kwamagana iyi mizindaro irangajwe imbere na TOM NDAHIRO ikomeje iri yozabwonko itubibamo amacakubiri ndetse n’urwango. Ndabasaba kandi guhaguruka buri wese mu bishobozi bwe tukarwanya iyi ngoma y’igisuti ya FPR kandi tugakomeza gushyikira aba bavandimwe bacu KARASIRA na IDAMANGE biyemeje kutwitangira.