Ifuni iravuza ubuhuha mu basirikare b'u Rwanda

“Bamwe mu basirikare b’u Rwanda bahisemo kuba ibiragi ku gira ngo batabura ubuzima bwabo”

Kuva FPR yafata ubutegetsi muri 1994, irangajwe imbere n’umunyagitugu waje kuba Perezida, Paul Kagame yagiye ikoresha inzira z’ubugome zitandukanye kugira ngo yikize abatavuga rumwe nayo n’abashobora kuvuga ibyo ikora binyuranije n’amahame shingiro y’ikiremwamuntu.

Mu kwikiza abo bantu bose yagiye ikoresha uburyo butandukanye burimo ifuni, kuniga abantu, gutanga uburozi, n’ibindi bibi byinsi nk’uko byagiye bitangazwa mu bitangazamakuru bitandukanye.

Muri iyi minsi, ikinyamakuru The Rwandan, cyabakoreye iperereza ku makuru yavugaga ko hari bamwe mu basirikare b’u Rwanda bakorere ku mupaka wa Rusizi I n’iya II (akarere ka Nyamasheke) bamerewe nabi n’abayobozi babo abandi bakaba bamaze gupfa batewe amafuni, ngo bitewe n’uko baba batumva neza ibikorwa n’inkoramaraso za Kagame aho bamwe baba bashaka kuvugisha ukuri no gushaka ko ibintu bijya ahagaragara kandi kizira muri iki gisirikare.

Amakuru, The Rwandan ikesha bamwe mu basirikare bakorera muri aka gace batifuje ko amazina yabo tuyandika bavuze ko aya makuru ariyo kandi ko bimaze igihe kitari gito.

Aba basirikare bagize bati: “ ibyo bintu byo kwica bagenzi bacu byatangiye ubwo M23 (mouvement du 23 Mars) yari itangiye kurwanya leta ya Kinshasa, nibwo umutekano usa n’uwahungabanye mu gihugu abasirikare benshi babakwiza ku mipaka cyane cyane uwa Rusizi na Rubavu, hano Rusizi hakoreraga Division ya Gatatu (3rd Division) ariko batuzaniye renfort [kubongerera abandi] iturutse I Butare muri divisio ya Kane (4th Division) batayo ya 301 (three zero one)”, aba basirikare bakomeje bavuga ko bakigera Rusizi batangiye amaoperations ya buri munsi aho bikangaga buri gihe umwanzi ariwo FDLR ndetse baniteguye ko isaha n’isaha bashobora kwambuka bakajya Kongo gufasha M23.

Amakuru The Rwandan yabonye avuga ko gutera ifuni bamwe mu basirikare byatangiye ubwo abasirikare bari batangiye kubwirwa ko bitegura kuko isaha ni saha bashobora kujya muri Kongo, bamwe rero ntibabyakiriye neza kuko bagiye babyivovotera, abandi batangira kubaza inyungu baba bafite mukujya kurwana intambara ya Kongo n’uko abo batabyumva batangira kwicwa batewe amafuni, bakabwira bagenzi babo ko babajyanye ahandi abandi bakavuga ngo bashobora kuba baguye muri ambush [umutego] y’umwanzi gusa abasirikare bo bakabona ko ari ikinyoma kuko babaga bazi uko byagenze.

Aba basirikare bavuga ko bamwe babuze ubwo bari muri operation bakoze mu mpera z’ukwezi kwa 12 aho bari bamaze kumenya ko hari FDLR zigera kuri 300 zanyuraga ku mupaka ziturutse za Burundi na Kongo zica Ruvunge, Sake, Plaine de Bugarama (Ikibaya cya Bugarama) na Rusizi ya II, irangiye ngo nibwo basanze haburamo abasirikare batatu, nyuma baza kumenya ko batewe ifuni bazira kuba batarishimiye uko bababwiraga ko bashobora kwambuka muri Kongo.

The Rwandan, yanamenye amakuru avuga ko ubwo M23 yari imaze gufata Goma ibifashijwemo na bamwe mu basirikare b’u Rwanda bari muri batayo ya 99, abandi bose bari biteguye kwambuka Kongo cyane ko bari bazi ko M23 irahita ifata na Bukavu, mu bari biteguye (stand by) harimo batayo 55 yari yageze ku mupaka wa Rubavu.

Izi nzirakarengane z’abasirikare bakagombye gukorera igihugu n’imiryango yabo bakomeje kwicwa bazira ibitekerezo byabo, gusa benshi ubu bahisemo kwibera ibiragi mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo dore ko n’iyo baba baganira n’abavandimwe babo baba bikanga buri muntu wese ko ashobora kubumva akabicisha.

Ikinyamakuru The Rwandan cyanabashije kumenya ko benshi mu basirikare bakora igisirikare cy’u Rwanda (RDF: Rwanda Defense Force) bakeneye ubatera ingabo mu bitugu mu guhirika ubutegetsi bw’igitugu bwa Kagame bavuga ko bwubakiye ku musenyi, abandi bakaba bakomeje gushaka uburyo bahunga.

Abaturage baturiye muri Rusizi, akarere ka Nyamasheke, baganiriye n’umunyamakuru wacu kuri telefone zabo zigendanywa bavuze ko nabo basigaye babona ishyamba atari ryeru kuko ngo basigaye babona abasirikare batangira akazi saa saba (13h00), kandi bari basanzwe bagatangira mu ma saa cyenda (15h00), bikiyongera ku bihuha bihari bivuga ko u Rwanda rushobora guterwa.

Aba baturage bavuga ko banaje guterwa n’ubwoba n’ingendo za Perezida Kagame zasaga nk kwiyegereza abaturage asa nk’aho hari icyo yikanga bamwe bagasabwa kumusaba kongera kwiyamamaza muri 2017, ikindi cyateye ubwoba abaturage ni ijambo Perezida Kagame  yavuze ko nibiba ngombwa bazasubira mu ndake, ngo bikaba bigaragara ko hari intambara barigutegura.

Mike

3 COMMENTS

  1. Ibyo ni sawa. Igisirikare si igipadiri! Kandi na padiri utumviye Mgr amuca mu Kiliziya. Ariko ndakekako abo ari reporters, nibisubirire muri FDLR, kuko kwa Kagame haba abasirikare ntihaba abasikuti.

  2. hahaha, ariko mwarasaze peeee, nibyo mwandika, jeshi ya RDF nimajeshi makari, ntakintu cyadukanga nagato, ibyo bihuha byanyu mubigumane mu mutima yanyu mibiii, Kagame wacu tuzamujwa inyuma………….. dufite igisirikare kitajegajega nagato. kandi Imana irikumwe natwe

  3. Uri imbwa nta kindi nakubwira…urasa n’amagambo uvuga wa mushenzi we ! Umusilikare se umukubita ifuni waramuremye ? abanyamaraso gusa dore byazanywe namwe impfura mbi z’abagande (igice kimwe kuko abenshi bari impfura nzima batarabashyiramo ubugome)…ese ni imibu yabaririye uganda tabateye ubwo bugome ko mbona muhiganwa na CDR n’interahamwe ? Umusilikare agomba kujya kurwana intambara idafitiye inyungu abanyarwanda? abayikiriramo ntubazi ?? M23 bene wabo ntibaboreye mu makambi ? bo iyo babonye imyanya n’amapeti hari ubumva…imbwa gusa zose zigira imfura mwa banyamatiku mwe ababyeyi bacu mwicishije buretse gato bizashyirwahanze mujye mu gihome n’interahamwe hasigare abanyarwanda bazima !

Comments are closed.