Igihe cyo kurekura ubutegetsi ku nkotanyi kirageze: Faustin Twagiramungu

Faustin Twagiramungu

Mu kiganiro Bwana Faustin Twagiramungu yagiranye na Komiseri ushinzwe itumanaho mu ishyaka RDI-Rwanda Rwiza yagize icyo avuga ku magambo yavuzwe na Jean Damascène Bizimana kuri radiyo Ijwi ry’Amerika.

Dr Bizimana yavuze ko Madame Yvonne Idamange Iryamugwiza apfobya jenoside yakorewe abatutsi nk’uko Twagiramungu ayipfobya n’ubwo bombi bayirokotse.

Twagiramungu yavuze ko amagambo ya Bizimana ari ikimenyetso cy’uko ubutegetsi bwa FPR bugeze igihe cyo kuyicika.