Igihembo cyitiriwe Victoire Ingabire Umuhoza kizatangwa ku ncuro ya cumi kuwa 19/06/2021

Iki gihembo cyashyizweho n’abategarugoli bibumbiye mw’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abari n’abategarugoli baharanira Demokarasi n’amahoro (RifDP) mu mwaka wa 2011, ariko cyatangiye gutangwa muwa 2012. Aba bategarugoli bakigenera umuntu cyangwa ishyirahamwe by’indashyikirwa mu guharanira ko akarere k’ibiyaga bigali bya Afurika kasubirana amahoro arambye kabujijwe n’intambara z’urudaca, zatangiriye mu Rwanda muri 1990, zigakomereza mu cyahoze cyitwa Zaïre guhera muri 1996, rukaba rucyambikanye kugeza ubu.

Abahabwa icyo gihembo bahitwamo na rubanda rusanzwe, maze rukageza icyifuzo cyabo ku kanama (Jury) kagizwe n’abahagarariye urwo runana n’izindi mpuguke. Buri mwaka, rutangaza abegukanye icyo gihembo, mu birori byo muri Werurwe ku munsi wahariwe kubahiriza uburenganzira bw’abategarugoli. Icyorezo cya Covid-19 cyatumye ibirori byo muri 2020 n’ibyo muri 2021 bibera kuri murandasi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Urugaga rw’abari n’abategarugoli baharanira demokarasi n’amahoro rurabararitse kuri iriya taliki ya 19 Kamena 2021, uhereye saa kumi n’ebyili kw’isaha yo mu Rwanda no mu bihugu bimwe by’Uburayi.

Irebere abamaze kwegukana icyo gihembo kugeza ubu:

2012:

-Déogratias Mushayidi 

-Martine et Christiaan De Beule

2013:

-Colonel Luc Marchal

-Sylvestre Bwira

2014

-Ann Garrison

-Pere Sampol i Mas

2015

-Judi Rever

2016

-Anneke Verbraeken

-Patrick Mbeko 

-Fred Holt

2017

-Anjan Sundaram

-David Himbara

-Bénédicte Kumbi Ndjoko

-Alain de Brouwer

2018

-Charles Onana

-Phil Taylor 

2019

-Abbé Jean-Pierre Mbelu

-Abraham Kiplangat Mutai

-Robin Philpot

2020

-Christian Davenport

-Allan C. Stam

-Kizito Mihigo

-Hervé Cheuzeville