Igipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda ngo kirasaga 90%, ikinyoma cyambaye ubusa!

TWIZERIMANA Dalila

Kuva mu mwaka wa 2015, Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ibeshya ko igipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda gisaga 90%. Mu ngirwa bushakashatsi iyi Komisiyo ivuga ko ikora, ihora itangaza imibare ififitse, idafite aho ihuriye n’ukuri hagamijwe kubeshya amahanga ko Leta ya FPR-Inkotanyi yesa imihigo mu nzego zose. Iyi komisiyo yabeshye Abanyarwanda n’amahanga ko mu 2015 ubwiyunge mu Rwanda bwageraga kuri 92,5%, mu 2020 kuri 94,6%, muri 2021 kuri 94.7%. Iyi mibare nta shingiro na mba ifite ugereranyije ni uko abanyarwanda babanye mu gihugu. 

Mu Rwanda nahakoze akazi gatandukanye kugera mu kwezi kwa gatanu kwa 2019. Nakoze mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (National Institute of Statistics of Rwanda/Institut National des Statistiques du Rwanda), nabaye umugenzuzi (supervisor/superviseuse) w’ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge bwakozwe mu turere dutandukanye tw’u Rwanda mu mwaka wa 2018 n’uwa 2019 mu kiraka Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yahaye ikigo cyitwa “Effective Logistics and Consultancy Group”. Nakoze kandi mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima mu Rwanda (Rwanda Biomedical Centre/ Centre Biomédical du Rwanda). Niboneye ku buryo budasubirwaho uburyo Leta ya FPR-Inkotanyi ihindagura imibare uko ishatse bitewe n’inyungu igamije, ibi kandi ikabikora mu nzego zitandukanye z’igihugu : uburezi, ubuzima, imibereho myiza y’abaturage, ubukungu, ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge, …

Ku byererekeye ubumwe n’ubwiyunge, imibare itangazwa ntabwo ihuye n’uko ibintu byifashe mu gihugu. Kwiyunga mu Banyarwanda biracyari kure nk’ukwezi kuko ntawe utanga icyo adafite. Leta ya FPR-Inkotanyi ntabwo ishobora kunga Abanyarwanda kandi iri ku isonga ry’ababica, ababafunga, ababamenesha,  ababacamo ibice, ababicisha inzara n’umukeno,…. Kuva yatera u Rwanda ku ya 01/10/1990 kugera magingo aya, FPR-Inkotanyi imaze kwisasira Abanyarwanda batagira ingano, abandi yarabafunze, abasigaye yabahinduye ibikange mu gihugu cyabo. Politiki y’ikinyoma na munyangire niyo yimakaje. 

Abahutu, kuva ku mwana wari utaravuka ubwo jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu Rwanda mu mwaka w’1994, Leta ya FPR-Inkotanyi ibashinja iyo jenoside ikabategeka gusaba imbabazi Abatutsi kubera gusa ko ari Abahutu. Ntabwo ivangura umuhutu wishe n’utarishe, bose ni bamwe, bafiye icyaha cy’inkomoko. Icyakora uwemeye kuyiyoboka no kuba inkomamashyi, imutera icyuhagiro ikamugira umumotsi wayo. 

Abatutsi bake bahangara kubwira Leta ya FPR-Inkotanyi kurekeraho kugaraguza Abanyarwanda agati, iyo itabishe ibafunga ubutazavamo. Ingero za vuba ni Kizito Mihigo yivuganye ku itariki ya 17/02/2020, Innocent Bahati yarigishije kuva mu kwezi kwa kabiri kwa 2021, Ntamuhanga Cassien yarigishije muri Mozambike mu kwezi kwa gatanu kwa 2021, Rwabukamba Vénuste yishe mu 2016, Rwigara Assinapol yivuganye mu 2015, Major Kayitare Dieudonné yishe na we muri 2015, Colonel Patrick Karegeya yivuganye muri Afurika y’epfo ku itariki ya 01/01/2014 n’abandi benshi. 

Mu Batutsi Leta ya FPR-Inkotanyi ifungiye akamama hari Deogratias Mushayidi yashimutiye muri Tanzaniya ikamuzana mu Rwanda ku itariki ya 05/03/2010 ikamukatira igifungo cya burundu, mu rubanza rutigeze rugaragaramo umutangabuhamya n’umwe yaba umushinja cyangwa umushinjura. Uyu Mushayidi wasigaye ari nyakamwe mu muryango we azira gusa ko yifuje ibiganiro byaguye kandi bidaheza hagati y’Abanyarwanda. Hari kandi Karasira Aimable uzira gusa ko yatinyutse kuvuga ku mugaragaro ko FPR-Inkotanyi yamwiciye ababyeyi n’abavandimwe mu 1994, Idamage Iryamugwiza Yvonne wasabye ko imibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi yashyingurwa Leta ya FPR-Inkotanyi ikarekeraho gukomeza kuyimurika mu nzu z’ibirahure.

Abahutu Leta ya FPR-Inkotanyi yishe ni benshi cyane, kuva mu gihe cy’intambara ya 1990-1994 na nyuma yayo, mu ntambara yiswe iy’abacengezi muri Ruhengeri na Gisenyi no mu bice bimwe bya Kibuye na Gitarama, mu ntambara ya 1 n’iya 2 Leta ya FPR-Inkotanyi yashoje ku gihugu cya Kongo-Kishasa ikahicira impunzi z’Abahutu zitagira umubare. Hari n’abandi benshi yakomeje kwica no kurigisa abahora ko batinyutse kwamagana akarengane ibakorera no gusaba ko ibintu byahinduka, igihugu kikagendera ku mategeko.  

Leta ya FPR-Inkotanyi ntabwo ishobora kunga Abanyarwanda igihe cyose itaremera ibi byaha byose bikomeye yakoreye kandi ikomeje gukorera Abanyarwanda, ngo yemere ireke ukuri kose gushyirwe ahagaragara, ubutabera bukore umurimo wabwo, abicanyi bose bahanwe by’intangarugero. 

Nta bwiyunge bwashoboka hapfukiranwa ukuri n’ubutabera. Kuvuga ko ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda bugeze ubu ku gipimo kiri hejuru ya 90%, ni ikinyoma cyambaye ubusa cya Leta ya FPR-Inkotanyi. Abanyarwanda ntabwo baragira urubuga rwo kuvuga ibyababayeho, ngo bicare basase inzobe. 

Yanditswe na TWIZERIMANA Dalila ku wa 25 Ukwakira 2022