Igisa nk’impinduka mu Mubano w’u Rwanda na Uganda

Jenerali Mohozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, aratangaza ko “umubano hagati ya Uganda n’u Rwanda, ugenda urushaho kuba mwiza”. Ayo ni amagambo yavugiye mu birori bo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 avutse.

Ibirori byabaye kuri iki cyumweru byitabirwa na Prezida w’u Rwanda Paul Kagame. Ni ubwa mbere Prezida Kagame yari asuye Uganda mu myaka ine ishize. Yabonanye na Mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni baganira ku kibazo cy’umutekano mu karere.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Ignatius Bahizi ukorera i Kampala muri Uganda yabiganiriyeho na Venuste Nshimiyimana mu kiganiro Iwanyu mu Ntara.