Igitekerezo cya Venanti Habiyambere umunyarwanda FPR yiciye umubyeyi n’abavandimwe

Vénant Habiyambere

Kuva Rudasingwa n’abagenzi bemera ko Abahutu bakorewe JENOSIDE, hagaragaye abantu benshi kuri The Rwandan batanga ibitekerezo byabo ku byavuzwe. Nashimishijwe cyane cyane ko Amashyaka menshi yatangaje ibitekerezo. Njye ntibyantangaje kubona iki kibazo twese tutakibona kimwe. Muri Demokarasie nyayo abantu bose ntabwo batekereza kimwe. Muri dictature ho Abanyagitugu bahitana utavuga kimwe nabo, ku buryo badatinya no kwemeza ko 95 ku ijana babatoye. Ngirango niyo Imana yakwiyamamaza mu Rwanda, ntabwo yabona amajwi angana nkayo IKIGIRWAMANA Kagame abona.

Ngaruke kuri Rudasingwa. Havuzwe byinshi kuri we, bimwe nkasanga bigenda bisa nkaho birangaza abanyarwanda. Ariko icyangombwa twese twari dukwiye kwibaza ni iki: ese ibyo avuaga ni ukuri ? Ese bifite agaciro gakomeye (importance) muri politike y’u Rwanda?

Ku bwanjye nkurikije icyo Génocide bisobanura, FPR yakoreye Abahutu JENOSIDE. Ariko kuko ntari umucamanza simbe n‘umunyamategeko nicyo gituma nsabako habaho Tribunal ibishinzwe maze ikatubwira ko ibyo byaha byitwa! Igitangaje nuko abahakana iyo JENOSIDE kugeza ubu nta numwe nari numva yifuza ko iyo Tribunal ijyaho!

Iki kibazo gifite agaciro cyane kuko umuntu wese ushaka gukora POLITIKE mu Rwanda adashobora kukirengagiza. Amashyaka yose adakoresha igitugu agomba kugira icyo avuga ku byaha byakorewe ABAHUTU, kubikwepa nkuko kugeza ubu ABAHUTU bo muri RNC (ishaje) babikora ni ukwemera kumugaragaro ko ari Abateruzi b’ibibindi bibereye mu kwaha kwa Kayumba. Kayumba we nibura yivugira ko ibyabaye ku Bahutu ari accident z’intambara nk’uko izo z’accident zabaye muri Irak igihe Bush atangirayo intambara.

Abantu benshi bateye ibyatsi Rudasingwa ngo nta gishya azanye, ngo yamaze imyaka irenga 20, yakoranye na FPR, n‘ibindi…

N’ubwo ari uburenganzira bwabo bwo kwibaza ibibazo nk’iki, nagiranago mbambwire ko Kagame ntabwo yaboshye abahutu gusa ahubwo n’abatutsi yarababoshye:

Abatutsi benshi yabumvishije ko Abahutu bazabamara igihe bazitandukanya nawe. Birakomeye k’umututsi kwitandukanya na Kagame kuko azi neza ibyo Interahamwe zabakoreye. Nicyo gituma abenshi banga kwemera ibyaha Kagame yakoze!

Igitangaje n’uko abavuza induru kuri Rudasingwa, bavuga ko barwanya itoteza FPR ikorera abahutu. Ese bazi ko FPR ikunze kubwira abahutu (ex. Runyinya) ko bakoranye na MDR + MRND imyaka myinshi. Ese abanyarwanda bagiye mu mihanda 1990 bamagana Dictature ya Habyarimana ntibari bamaze imyaka irenga 17 bakora animation, bambara imidari ya Kinani?

Abahutu batera ibyatsi Rudasingwa batuma Ubwoba Kagame yinjijemo abatutsi burushaho gushinga imizi. Nelson Mandela, umunyapolitike w’igitangaza, aho gutera abazungu ubwoba yabumvishije ko bazatuza bakisanga, bityo abenshi bagenda bitandukanya na POLITIKE mbi yakorwaga na Bagashakabuhake. Iyo aza kubabwira ko bamaze imyaka 100 bakorera Régime y’apartheid ntabwo yari kubigarurira.

Venanti Habiyambere
umunyarwanda FPR yiciye umubyeyi n’abavandimwe