Ihuzagurika ry’umutangabuhamya mu rubanza rwa Jean Baptiste Mugimba

Jean Baptiste Mugimba

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Mu rubanza rwa Jean Baptiste Mugimba iburanisha ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021 ryibanze ku iperereza urukiko rwakoze mu cyahoze ari komisiyo yo kurwanya jenoside (CNLG) ku buhamya bwatanzwe n’umwe mu batangabuhamya wahawe izina rya Dam ku bw’umutekano we wagaragaje guhuzagurika no kwivuguruza gukomeye.

Iri perereza ry’inyongera umucamanza yavuze ko ryakozwe tariki 26/10/2021 urukiko rwarikoreye muri komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside ibitse amadosiye y’inkiko gacaca, hagamijwe kumenya cyane cyane ubuhamya bwe mu rukiko Gacaca rwa Rwezamenyo mu murenge wa Nyakabanda i Kigali, rwabaye mu 2006.

Me Gatera Gashabana na Me Barangondoza Jean Damascène bunganira Mugimba bavuze ko ubuhamya bw’uwiswe Dam nta gaciro bwakagombye guhabwa kuko bigaragara ko atavugisha ukuri.

Basobanura ko amakuru yatanze mu bugenzacyaha mu bushinjacyaha no mu rukiko ahabanye n’amakuru yatanze muri gacaca.

Tariki ya 8 /4/1994 niyo ifatwa nk’izingiro ry’ibyaha Jean Baptiste Mugimba aregwa dore ko ashinjwa kuyobora inama yiswe iya ‘comité de crise’ yo ku itariki ya 8/4/1994, ngo yakorewe iwe mu rugo igacura jenoside, igakora intonde z’abatutsi bagombaga kwicwa, igashyiraho za bariyeri no gutanga intwaro muri Nyakabanda ya Kigali.

Abunganira Mugimba bavuga ko bitangaje ukuntu iby’iyo nama uwo mutangabuhamya nta cyo yabivuzeho mu rubanza rwa Mugimba muri Gacaca, bakibutsa ko iyo nama ari yo yabaye intandaro y’ikirego cyatumye Mugimba afatwa nkaho ari we muntu wayoboye ubwicanyi n’andi mabi yose yabereye muri Nyakabanda.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwasesenguye inyandiko yavuye muri Gacaca yagaragaje uwo Mugimba Jean Baptiste yari iwe. Buvuga ko umutangabuhamya agaragaza ko Mugimba yari mu Nyakabanda tariki 8/4/1994, mu gihe we avuga ko yari arwaye, ubundi ko atari ahari.

Ashingiye ku zindi manza zaciwe n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania, Me Gashabana avuga ko ku kijyanye n’abatangabuhamya bagiye bivuguruza, urukiko rwabatesheje agaciro, agasaba ko ariko byazaganda kuri Dam igihe urukiko ruzaba rwiherereye ruca urubanza.

Hakozwe ikinamico Mugimba arafatwa arafungwa

Gashabana yavuze ko uyu mutangabuhamya bagishidikanyaho yakoze icyo yise ikinamico, Mugimba arafatwa arafungwa mu gihe ubuhamya bwe bukemangwa n’abandi batangabuhamya Gashabana ati ‘Nta kintu kizima umutangabuhamya Dam avuga mu buhamya bwe.”

Yavuze ko inama yakorewe muri kamwe mu tubari turi mu mujyi wa Kigali, yacuriwemo umugambi wo kumushinja ibyaha no gutegura abatangabuhamya bamushinja ariyo yabaye ‘intandaro’ y’ibyaha mugimba aregwa

Kuba umutangabuhamya nawe ubwe yari yarakatiwe ibihano n’inkiko Gacaca, Me Gashabana avuga ko nta kizima cyamuturukaho yongeraho ko inama Dam avuga ko yabereye kwa Mugimba asanga ariryo pfundo rishobora gucisha umutwe uregwa.

Umushinjacyaha Bwana Faustin Nkusi we, ahubwo umutangabuhamya agaragaza Mugimba uwo yari we mu gihe jenoside yabaga. Avuga ko ubwo umutangabuhamya Dam yajyaga kwitaba Gacaca hari ibyari byamujyanye, ko hari ibibazo yabajijwe n’inteko ya Gacaca kandi ko ari byo yasubije, atari kuvugwa ku bya Mugimba dore ko atari azi niba azanagezwa imbere y’ubutabera. Bwavuze ko yahamagajwe mu rukiko Gacaca nk’uje gusobanura ibye bimureba. Naho kuba ataravuze kuri ‘comité de crise’ bitavuze ko itabayeho.

Nyuma yo kumva icyo impande zombi zivuga ku iperereza urukiko rwakoze kuri uyu mutangabuhamya Dam utavugwaho rumwe, urukiko rwavuze ko ruzabisuzuma.

Umucamanza ukuriye inteko iburanisha yongeye gushima uko buri ruhande rwitwaye mu myaka ishize uru rubanza rutangiye kuburanishwa mu mizi. Yavuze ko kuba baratinze gukora iri perereza ry’inyongera byatewe na komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside CNLG itarahise iboneka kubera izindi mpamvu.

‘Ndazira imitungo yanjye’

Jean Baptiste Mugimba w’imyaka 64 y’amavuko, aregwa ibyaha bine icyaha cya jenoside. Yoherejwe n’igihugu cy’ubuholandi mu mwaka wa 2016,aza kuburanishirizwa mu Rwanda aho bicyekwa ko yakoreye ibyaha.

Uyu mugabo yahoze ari umunyamabanga mukuru w’ishyaka CDR, yari n’umukozi wa Banki nkuru y’igihugu BNR.

Mbere y’iri perereza ry’inyongera, ubushinjacyaha bwari bwaramusabiye gufungwa ubuzima bwe bwose, ariko we n’abamwunganira bagasaba ko agirwa umwere ku byaha byose ashinjwa.

Mugimba yaburanye avuga ko azira imitungo ye kandi ko hari itsinda ry’abantu bagiye muri kamwe mu tubari mu mujyi wa Kigali bamucurira ibyaha bagamije kumutwara imitungo ye itimukanwa irimo n’amazu i Nyamirambo.

Mu batangabuhamya bamushinja hari uwemereye urukiko ko yahatiwe n’umushinjacyaha gushyira imikono ku nyandiko mvugo atazi aho yandikiwe ishinja Mugimba ibyaha aregwa.

Urubanza ruzasomwa tariki 23/12/2021 niba nta gihindutse.

1 COMMENT

  1. Scandale dans un tribunal au Rwanda.
    Dans l’Affaire Etat Rwandais contre Mugimba Jean-Baptiste, les rwandais ont appris que les témoignages exhibés par le ministère public ont été fabriqués par Bizimana Jean Damascène, alors Secrétaire Exécutif de la CNLG et la police politique. Un des soi-disant témoins a expliqué comment les membres de la polices politiques l’ont obligé à signer un témoignage qu’ils avaient concocté et que par conséquent, il n’a jamais fourni aucun témoignage. Son cas n’est pas unique.
    Mugimba a été expédié au Rwanda par les Pays-Bas comme un colis avarié. L’accusateur en chef est Bizimana Jean Damascène. Le Parquet de Kigali a tout simplement mis en forme l’acte fabriqué par ce premier.
    La question posée est la suivante : dès lors que Mugimba est détenu non pas pour les crimes qu’il a commis mais aux motifs qu’il est Hutu qui, au surplus a des biens à spolier par les prédateurs qui qui se sont appropriés de notre pays d’une part et que l’accusation à son endroit est entachée de nullité manifeste d’autre part, les obligés de Kagame que sont les juges auront-ils le courage de dire le droit et rien que le Rwanda ? Aussi, puisque les Pays-Bas ont expédié Mugimba à l’accusateur au mépris des lois élémentaires de ce pays, si les obligés de Kagame osent de dire le droit, Mugimba doit retourner aux Pays-Bas où il avait trouvé asile et recouvrer son statut de réfugié. Ne serait-il pas judicieux d’informer son cas aux autorités de ce pays via son ex-avocat en l’occurrence le Ministre de la Justice. Les associations de Rwandais dans ce pays peuvent apporter leur contribution à la manifestation de la Vérité et au respect du droit dans ce pays.
    Les Rwandais doivent savoir que dans l’Affaire Bucyibaruta Laurent, ex-préfet de Gikongoro, l’accusateur en chef ou le véritable auteur de l’acte d’accusation est le même Bizimana Jean Damascène. C’est bel bien lui qui a fabriqué l’acte d’accusation contre Bucyibaruta Laurent. Il a ensuite transmis au parquet de Kigali pour la mise en forme officielle. Il a chargé un employé du régime Kagame à savoir Alain Gauthier de diffuser à grande échelle par tous moyens dans son pays : « Bucyibaruta Laurent, ex-préfet de Gikongoro, est génocidaire des Tutsi ». Gauthier Alain œuvre de concert avec Bizimana Jean Damascène, actuellement « ministère de l’Unité et de la Réconciliation ».
    En réalité, ce Ministère est la CNLG car la CNLG relève de ce Ministre et les missions du Ministre sont pratiquement identiques que celles du Secrétaire Exécutif de la CNLG. Le nom de ce ministère est du pur saupoudrage aux seules fins de cajoler les protecteurs de Kagame et son régime.
    Bizimana JD a une haire viscérale contre les Hutu de sorte qu’il a, semble-t-il, divorcé avec sa femme avec laquelle il a eu des enfants au seul motif que elle et ses enfants sont les Hutu.
    Pour lui, est Tutsi, un Rwandais de père et de mère purement Tutsi et ce, depuis l’origine. Il s’ensuit que les enfants issus d’un père Tutsi et d’une mère Hutu ne sont et ne seront jamais Tutsi. Leur sang est impur. Ensuite, à son actif, il a un nombre significatif de cadavres Hutu et Tutsi dont Kizito Mihigo, le tout pour avoir commis un seul crime, celui-être Hutu et instruit principalement car ses cibles sont les Hutu qui ont fait les études ou qui ont des biens à spolier. Enfin, il est pour la réduction des Hutu à un nombre significatif de sorte que à rendre le Rwanda majoritairement Tutsi ( voir ses discours sur les jeunes rwandais et les Rwandais dans les campagnes). Il est Simbananiye Arthémon Rwandais.
    Qui est Bizimana Jean Damascène ? Des informations précises et détaillées sur lui permettront aux Rwanda de se faire une opinion objective sur « QUI EST BIZIMANA JEAN DAMASSCENE » ?

Comments are closed.