Ijambo rya Perezida Kagame risoza umwaka wa 2022: Yumvikanye yikoma amahanga

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu w’iki Cyumweru Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yumvikanye yikoma amahanga ko yatumye ibintu birushaho kuzamba hagati y’igihugu cye na Repubulika ya Demokrasi ya Kongo. Ni mu ijambo yagejeje ku banyarwanda risoza umwaka wa 2022.

Mu bidakunze kubaho avuga ijambo risoza umwaka, kuri iyi nshuro perezida w’u Rwanda Paul Kagame ageza ijambo ku Banyarwanda n’abaturarwanda risoza umwaka wa 2022, igice kinini cyaryo yumvikanye mu rurimi rw’icyongereza.

Ni ijambo ryibanze cyane ku mibanire y’u Rwanda na Repubulika demokarasi ya Kongo. Uyu mwaka urangiye ibihugu byombi birebana ay’ingwe. Perezida Kagame yavuze ko imibanire y’u Rwanda n’akarere yifashe neza ariko ko havutsemo ibibazo hagati ya Kigali na Kinshasa.

Atangiye gusobanura ibyo bibazo by’imibanire y’ibihugu byombi , Perezida Kagame yahise ahindura ava mu Kinyarwanda akoresha Icyongereza. Yashimye abahuza mu biganiro bya Luanda muri Angola na Nairobi muri Kenya mu gushaka umuti w’ibibazo biri ku bihugu byombi. Gusa Bwana Kagame yanenze imyitwarire y’ibihugu by’amahanga mu bibazo hagati y’u Rwanda na Kongo. Yavuze ko kugeza ubu birushaho kuzambya ibibazo aho kubikemura.

Perezida Kagame yavuze ko amahanga yirengagiza ukuri agamije gusigasira inyungu zayo. Yavuze ko n’ubwo itsinda ry’umuryanngo w’Abibumbye muri raporo yazo zagaragaje imikoranire hagati y’umutwe wa FDLR n’indi mitwe ndetse n’ingabo za Kongo FARDC, iyo raporo itagaragaje ko hakomeje kuzamuka imvugo zibiba u Rwango uboshye zidafite ingaruka. Perezida Kagame akibaza niba kuba Kongo idashoboye kwikemurira ibibazo byabazwa u Rwanda.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yibukije ko u Rwanda abereye ku isonga rucumbikiye ibihumbi by’abanyekongo bigera ku 70000 kandi ko bakomeje guhunga baza. Nyamara ngo amahanga avuga ko ibyo bitabaho. Yashimangiye ko igihe cyose bazashakira gusubira mu gihugu cyabo ntawe uzabakumira

Mu ijambo yageneye abanyarwanda n’abaturarwanda akarikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga na we, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza uyobora ishyaka DALFA UMULINZI ritaremerwa gukorera mu Rwanda yagarutse ku mibanire y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Uyu agasanga gutsimbataza inzira y’ibiganiro yaba inkingi ikomeye y’umuti w’ibibazo.

Umwaka urangiye wa 2022 u Rwanda rwashinjwe n’ibihugu bya rutura birimo USA, Ubufaransa, Ubudage n’ibindi gufasha umutwe wa M23 uhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Rwamye rubihakana ahubwo na rwo rushinja Kongo gushyigikira umutwe wa FDLR U Rwanda ruvuga ko wiganjemo abasize baruhekuye mu 1994.

Mu bindi Perezida Kagame yavuze byagenze neza mu 2022 harimo izamuka ry’ubukungu bw’igihugu nyuma yo guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Kagame akizeza ko no mu mwaka uza bizakomeza kuba byiza.

VOA