IJAMBO RY'UMUYOBOZI WA RDI- RWANDA RWIZA RYIFURIZA ABANYARWANDA UMUNSI MUKURU W'UBWIGENGE KURI IYI TALIKI YA 1 NYAKANGA 2016

Uyu munsi tariki ya 1 Nyakanga 2016 utwibutsa imyaka 54 tumaze tuvuye ku ngoyi y’ubuja na gikolonize, tukabaho twigenga mu gihugu cyacu cy’u Rwanda. Ariko kandi kuri bamwe mu banyagihugu uyu munsi w’ubwigenge bw’igihgu cyabo bawufata kimwe n’iminsi isanzwe, kuberako kuribo ibyabaye kuri iyo tariki bisa naho bitabareba; mbese muri make ntacyo uyu munsi ubabwiye. Muri abo harimo abayobozi b’igihugu cyacu bafite inkomoko yabo muri FPR/RPF, mbese kuri bo basa naho uwo munsi utabareba na gato ku mpamvu badasobanura; mbese umuntu akaba yatekerezako u Rwanda rugizwe n’ibihugu bibiri!

Abandi uyu munsi utagize icyo ubwiye ni abanyarwanda batari bageza ku myaka 30, batojwe n’ingoma iriho kutiga no kutamenya amateka y’igihugu cyabo yabayeho mbere y’umwaka w’1994; abo banyarwanda bakaba bakomeje kwibera mu bujiji batojwe n’abayobozi b’igihugu cyacu bariho muri iki gihe; abo bayobozi bakaba batifuza na gato ko urubyiruko rw’abanyarwanda rumenya amateka mabi y’u Rwanda yabayeho mbere y’umwaka w’1959 no kuva muri 1959 kugeza mu mwaka w’1990 FPR Inkotanyi igaba ibitero bya gisilikare ku gihugu cy’u Rwanda. Nyamara dushyize mu gaciro ni ngombwa cyane ko buri tariki ya 1 Nyakaga twagombye kuyigira twese umunsi w’isabukuru yubahirizwa n’Abanyarwanda bose.

Ni uko byagombye kugenda kubera ko iyi tariki ya 1 Nyakanga yibutsa igihe Abanyarwanda bavuye mu bucakara, bigatuma baboneraho no guharanira ubwigenge bw’igihugu cyabo kugira ngo gisubirane ubusugire bwacyo cyari gifite mbere yo kuba koloni y’Abadage no kuba indagizo z’abakoloni b’Ababirigi. Nk’Abanyarwanda, ikindi iyi tariki itwibutsa kuri uyu munsi ni ukutirengagiza cyangwa ngo twibayibaze nkana ko mu mateka y’igihugu cyacu cy’u Rwanda, ko twatinyutse kwiyemeza guca burundu ubufutanye bukomeye bwari hagati y’abakoloni b’Ababirigi bari bafitanye n’ingoma ya cyami yafi ifite ubwiganze bw’abayobozi bitwaga Abatutsi ari bo batware, bari barifatiye rubanda rwagiseseka rwitwaga abahutu, bakaruhindura abaja mu gihugu cyabo. Abatware bakubitiraga abahutu gukora no kurangiza neza imirimo batahemberwaga, aribyo byitwa uburetwa.

Kuri iyi tariki ya 1 Nyakanga kandi tutitaye kubahunga amateka yaranze igihugu cyacu, ni ngombwa ko twibuka kandi tugaha icyubahiro intwali zarwaniye kugira ngo Abanyarwanda bave mu bucakara, kugirango bishyire bizane mu gihugu cyabo, no kugira ngo igihugu cy’u Rwanda kireke gukomeza kuba koloni y’Ababirigi, bityo kigahabwa ubwigenge, kigasubirana ubusugire bwacyo, kigahabwa icyicaro mu ruhando rw’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, kikava mu icuraburindi, kikaboneza inzira y’amajyambere.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Kuri iyi itariki itazibarana yo kuwa 1 Nyakaganga, mbifurije umunsi mwiza w’ibyishimo n’amahoro mu mitima yanyu no mu ngo zanyu ; nubwo muri uyu mwaka w’2016 twizihiza uyu munsi bucece nyuma y’imyaka 54 yose tumaze twigobotoye ubucakara na gikoloni. Twizihiza uyu munsi w’ubwigenge dutyo kuko abayobora igihugu cy’u Rwanda muri iki gihe ariko babishaka, kuberako biyemeje kuducengezamo ingengabitekerezo nshya ishingiye ku kinyoma cy’impindura-mateka n’icengeza-matwara by’ingoma y’igitugu cya gisirikare, yiyemeje gutsikamiza rubanda no gupfuka umunwa abahangana nayo mu gihugu rwagati. Gusa dufite icyizere ko ibihe tugezemo bitazakomeza kutwemerera gukomeza kuba ingaruzwamuheto.

Uyu munsi kandi twibuka n’impunzi zavuye mu gihugu kubera imvururu zo mu mwaka w’1959 ubu zikaba zarakigarutsemo. Ubu kandi turibuka nanone impunzi z’Abanyarwanda zahunze muri 1994 bitewe n’intambara yashojwe n’Inkotanyi muri 1990, ikarangira hatanzwe ibitambo bitagira umubare muri 1994 na nubu bigikomeza. Impunzi aho zaba ziri hose, zaba izo muri 1959 zitatashye, n’izo muri 1994, zose ni impunzi z’Abanyarwanda. Izo mpunzi zose zigomba kwishyira hamwe zigashakisha inzira yogusubira mu gihugu cyazo bidatinze; ni zifatanye urugamba rwogutaha mumahoro azira agasuzuguro, zihabwe umutekano mu gihugu, zishyire kandi zizane, zisubizwe ibyazo, kandi zikore politike ishingiye kuri demokarasi, kugira ngo ejo hazaza “sakindi itazabyara ikindi”.

Ndizerako hari umunsi umwe Abanyarwanda twese tuzarandura imizi y’imbuto mbi yabibwe mu mitima yacu, ikaba ishingiye cyane ku moko twemejwe kandi agashimangirwa n’ivanjili ya gikolonize, iyo mbuto mbi ikaba yarafumbiwe n’amateka mabi twanyuzemo n’ibinyoma twatojwe. Ibihe biha ibindi, tugomba kuva mu bihe by’inzangano n’incyuro zidafite ishingiro, tugashaka icyazana amahoro n’ituze mu mitima yacu; maze tukiha umugambi wo kubana kinyarwanda nkuko byahoze mu gihugu cyacu duhujemo umuco.

Jye ntayindi ntambara ndwana, uretse gushaka buri munsi icyatuma tureka inzika, izangano n’ikinyoma hamwe n’ibyishongoro, tugashaka ubumwe bwacu nk’abenegihugu, tukubaka igihugu cyacu, tukacyubakira ku musingi wa demokarasi. Demokarasi niyo yonyine shingiro ry’amahoro arambye n’ubukungu butajegajega kuri twese, bityo kandi tugomba gufatanya na bene wacu bo mu bihugu byiswe ibyo mu “Biyaga Bigali bya Afurika”, tugateza akarere kose imbere kandi mu mahoro.

Harakabaho ukwishyira ukizana, harakabaho ukuri kw’amateka y’u Rwanda, harakabaho ubumwe mu Banyarwanda.

Faustin Twagiramungu, (sé)
Perezida wa RDI-Rwanda Rwiza