1-Bavandimwe banyarwanda
Murakabaho muhoberanye
Ndivugira guhuza amaboko
Maze mugahana ayo mahoro.
2-Ngo ntagahora gahanze
Jya wihorera iby’iyo hanze
Usange abawe ubakunze
Mwiyagireee muruhuke
3-Erega naho ubuzima bugora
Tukagiramo n’ibizazane
Burya si bwiza ubwigunge
Ubuzima ni ubwisanzuye.
4-Nibyo koko ntawubara iyo atabonye
Ndavuga inkuru itari mbarirano
Ijoro kandi ryo ribara uwariraye
N’akabi kakamenyerwa nk’akeza.
5-Ndisegura ariko si uko ndyamye
Ahubwo munyumve neza ntimumpane
Dusubire mu by’iwacu nk’uko byagenze
Twibuke byose ariko ntiduhimbe
6-Duhimbaze abacu, bariya bapfuye
Tubabazwe cyane n’uburyo bagiye
Kuko nta n’ibyica bari bariye
Nuko twiyemezeko bitagasubiye.
7-Kandi ntidutwarwe n’agahinda
Hatazagira abo twihagu hinda
Twitwaje zimwe muri gahunda
Ngo aha ni igihugu tutanakunda.
8-Tubivuge nanone tudakabya
Gukambya nabyo tubyirinde
Inda itavaho inatuganza
Tutakimenya amajyo n’amaza.
9-Dutuze duturane twese
Duhurire hose dusabane
Kandi byo tubwirane byose
Turandure rwose umwiryane
10-Tujye tujyana tunayage
Twumve inzenya tumwenyure
Ari nacyo ngambiriye none
Ngo dususuruke erega twese
11-Twari ahantu mu kivandimwe
Batubwiye ngo ngaho nidufinde
Semuhanuka yari uwahehe ?
Uwihuse yavuze mu ruhango
12-Mu kanya hakurikiyeho undi
Avugako amuzi i Burundi
Umurundi wari aho ati :”reka ni i Bugande
Ubu ngo ni nawe utegeka u Rwanda”.
13-Ubwo hatayeho kabisa ibitwenge
Turahirima twese turareshya
Gusa ariko twirinda kurashya,
Ntagupfa ahubwo twararuhutse.
14-Si gatwa, gahutu na gatutsi
Twarihaye twese turinnywera
Buri umwe wese agaha n’abandi
Ntibyacira aho turanacurura.
15-Urwenya narwo ruriyongera
Tumenyeraho Rwabujindiri
Bamwe bitiranya na Rujindiri
Ngo burya se yabaye n’umucuranzi?
16-Byahe byokajya ko ntawe
Bati gucura inkumbi byo ni ibye
Abavandimwe arabagereje
Kandi ngo akanabyivuga imyato.
17-Sinzi uwahingutse atuje
Yongorera buke n’ubwoba
Ati ese uwo muvuga ninde?
Ngo ni Rwabuzisoni ni we wica.
18-Ahubwo se yica disi ari n’uwuhe
Ko burya agira ubwoba nk’upfuye
Naho yaba atazi icyo bahuye
Ko yikunja nk’ishashi ihiye.
19-Wabaza Franswa cya gihe n’abazungu
Uko yibwiyeko ari mu ngorane cyane
Rwose yumva igiye kubona ibyago
Maze agasiga umugani aho ngaho.
20-Uzi ngo ibyabereye mu birunga
Aho yari aburiye mu bigunda
Sylverbak yatanya ije ibasanga
Akirunda hasi akabura wese!
21-Umuzungu ubwo yaramurebye
Yibuka ukuntu ahora yibyimbya
Ngo ni perezida usumba bose
Ati:”bwira n’aba se ko ari abawe”!
22-Yamubwizaga ikinyiranyindo
Amwibutsako atwaza ikiboko
N’iterabwoba ryo kubafunga
Ko avunda nk’ingagi mu birunga.
23-Nyamarase iyo arimo rwose kwidoga
Ngo nda ndambara yandera ubwoba
Akanga rubanda, abo bamureba
Ngo abatware uburenganzira bwabo!
24-Kwa Rwigara ho ni victime
Ngo Diane yatwaye ibya rubanda
None we reka abe umwami yifatire ingoma
Ngo uwo mwari nka Ingabire abikwe mu gihome
25-Abo gutekinika iminywa barya
Ngo:“politique y’ubudasa niko ihamya
Demokrasi ni uburiganya n’ikiboko”
Maze hagatsinda uwayihaye kandi yose
26-Banasobanyije mu mutekano
Ko ingenzi ari ibintu atari umuntu
Nuko bakiyambaza abapolisi babo
Aho ingabo n’abajepe batsinzwe.
27-Mukanya twari mu bitwenge nk’ibyo
Niho hanyuze umusazi w’umusilimu
Avuga amagambo yuje impanuro
Akananyuzamo abaza nk’umwalimu.
28-Aravuga agiye kuhava ngo agende
Ati : « abo abacungira kuri uminité
Kandi mu kuri batagira humanité
Igihe ni iki bagire bimanike ».
29-Twaguye mu kantu tugira ubwoba
Bamwe ngo ubwo buhanuzi ni ubwahehe
Abandi ngo ese ni Magayane waje
Ati « ngaho n’ubundi ntiyemerwa iwabo » !
30-Ese ubundi ntimureba ngo mwumve
Ko amagambo n’impanuro byiza
Bayatwara batambitse ibyayo
Bakikorera ibinyuranyo byayo !
31-Iyo uberetse icyerekezo bafata ikindi
Wabaha inzira nziza ntibayigende
Bati njye iyo umbujije gukora ikintu
Ndagusuzugura nkumva utari umuntu.
32-Maze icyo umbujije nkagikorera icyo
Kabone naho haba hari umucyo
Sinihishira rwose niko nabaye ;
Kimwe nuko ntawe nshimira ko twabanye.
33-Uwo mugabo ngo ubwo yajyaga i Roma
Yasabiwe neza gusohoka ubutayu,
Binasobanuye kuri we guhosha inkota
Nyamara buri munsi ashorera Diane.
34-Mu ntango yiyamamaje aka Rwigemera
Yandarika uwo mwari amusiga ubwandu
Amwambarira ukuri nawe rero uwo mwana
Ati:” uzabarize ahandi nge ndi don’t touch”.
35-Bukeye avuga nk’urota, amena amabanga
Ngo n’iwe baramwanze abigira intero
Ko aho abonye umunyarwandakazi hose
Yumva ijwi rimubwira ngo:” don’t touch”.
36-Abumvise abivuga ngo yamenye ibintu
Kumbe nihahamuka ryamuteye
Aho amaze guhurira na Diane
Akamwibutsa impfu zose z’abo yishe.
37-Yewe ibyacu si byiza ariko ni n’ibitwenge
Ngaho mugire mwegeranye ubwenge
Maze twese hamwe mu ubwitange
Dukundane kandi twihe agahenge.
38-Ntitubasize rero, tuzabasanga
Burya kandi ntarangira ararekwa,
Muruhuke neza, cyane mubike ibanga
Muhishe amaso kandi murote Imana.
Padiri Athanase MUTARAMBIRWA