IJWI RY’IMPUNZI : INTABAZA Y’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA MU NKAMBI I KISANGANI MURI RDC.

Mwese mwese abatwumva turabasuhuje.

Benshi mwabonye amafoto y’abana n’abagore batakambira mu nkambi ya Kisangani muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo, inkambi iri mu cyahoze ari ikigo cya gisilikare kitiriwe Lt Bauma.

Iyo nkambi bakaba bayirimo nk’imbohe, kuko nta we ushobora kuyisohokamo wenda ngo ajye no kwicira inshuro, kuko ngo ikikijwe na senyenge.

Bamwe ndetse mwibajje muti ese abagabo n’abasore bagiye he ?

Ikondera libre, ikondera ryigenga, twashoboye kuvugana n’uhagarariye iyo nkambi Mugisha Faustini.

Icyo buri wese ufite umutima utabara yamenya ni uko ngo n’abana bapfaga kwihangana bakajya ku ishuri, ngo barahagaze kubera inzara.

Mutabare , Mubatabarize.

Ikondera libre, 08/11/2018.