Olivier Nduhungirehe ni we munyamabanga wa leta muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'u Rwanda

Abategetsi b’u Rwanda banze kwakira umurwi w’abadepite batavuga rumwe na leta mu gihugu cya Isiraheli bashakaga kuvuga ku kibazo cy’abimukira b’abanyafrika Isiraheli iriho ivuga ko ishaka kwirukana ku butaka bwayo.

Michal Rozin, wo mu ishyaka ritavuga rumwe na leta ya Israel ryitwa Meretz, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafransa, Agence France Presse, ko bari mu Rwanda mu gikorwa cyo guperereza kubera ko bashaka kumenya ukuri.

Avuga ko basabye kubonana n’abategetsi b’u Rwanda kugira ngo baganire kw’iyirukanwa ku butaka bwa Isiraheli mu buryo avuga ko budaciye mu mategeko bw’abasaba ubuhungiro bakomoka mu gihugu cya Eritreya, bakajyanwa mu Rwanda. Yamara Rozin avuga ko abategetsi b’u Rwanda banze kubaha umubonano, ngo bakaba babaza igituma ibyo bitashobotse.

Isiraheli yiteguriye kwirukana abanyasudani n’abandi bakomoka muri Eritrea ibihumbi n’ibihumbi kivuga ko binjiye mu buryo budaciye mu mategeko kandi batasabye ubuhungiro. Isiraheli yabahaye guhitamo kuva ku butaka bwayo kw’italiki ya mbere y’ukwezi kwa kane, bagasubira mu bihugu baje bavamwo cyangwa bakajya mu bindi bihugu cyangwa bagafungwa.

Leta ya Isiraheli ikomeza guhisha amazina y’ibihugu byumvikanye kugirango byakire abimukira bazaba birukanywe ku butaka bwayo. Nyamara amashyirahamwe ashinzwe gufasha abimukira avuga ko ibyo bihugu ari Uganda n’u Rwanda. Ibyo bihugu bibiri byahakanye ibivugwa n’ayo mashyirahamwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yasobanuye ko abadepute baje bava muri Isiraheli batakiriwe kubera ko badashaka kwivanga mu bireba Isiraheli.

VOA