Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda cyahagurukiwe n’amahanga

Yanditswe na Ben Barugahare

Muri iyi minsi havuzwe ikibazo cy’ubwumvikane buke hagati y’u Rwanda na Uganda aho Leta y’u Rwanda yafunze imipaka ndetse ikanabuza abanyarwanda kujya mu gihugu cya Uganda ndetse no kubuza ibicuruzwa biva muri Uganda kwinjira mu Rwanda, ibi Leta y’u Rwanda yabikoze ishinja Leta ya Uganda ngo gushyigikira abarwanya ubutegetsi bw’i Kigali ndetse ngo no guhohotera abanyarwanda bari mu gihugu cya Uganda.

Nyuma y’iteranamagambo hagati y’abategetsi b’ibihugu byombi ndetse ritasize abakuru b’ibi bihugu byombi, ubu noneho ibihugu by’amahanga byahagurutse ubu birimo kureba uburyo iki kibazo cyakemuka amazi atararenga inkombe.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Werurwe 2019 Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yakoreye ingendo zihuse i Kigali n’i Kampala. Mu gitondo yari mu Rwanda aho yajyanywe na Kajugujugu i Gabiro ahaberaga umwiherero w’abayobozi. Nyuma ya Saa sita yabonanye na Perezida Museveni wa Uganda i Kampala.

N’ubwo ku mugaragaro havuzwe ko muri urwo rugendo haganiriweho ubutwerane hagati ya Kenya n’ibyo bihugu nyamara bigaragarira buri wese ko Perezida Kenyatta yari muri gahunda yo kugerageza kumvikanisha abakuru b’ibihugu bya Uganda n’u Rwanda barimo kurebana ay’ingwe muri iyi minsi.

Ntabwo ari Perezida wa Kenya gusa kuko n’umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe Afrika muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Tibor Nagy Jr yakoreye urugendo i Kampala aho yabonanye na Perezida Museveni.

Iyi ntumwa ya Amerika yanageze no mu Rwanda aho yabonanye na Perezida Kagame, n’ubwo bitavuzwe ku mugaragaro ariko biranuganugwa ko ikibazo cy’u Rwanda na Uganda kitabura kuvugwaho n’aba bayobozi ba Amerika kuko bafata ibihugu by’u Rwanda na Uganda nk’inshuti zabo mu karere.

Izi ngendo zije zikurikira urugendo rwa Perezida Kagame mu gihugu cya Tanzaniya aho biharagara ko agerageza gushaka indi nzira y’ibicuruzwa biva cyangwa bijya mu Rwanda mu gihe inzira zica mu gihugu cya Uganda zaba zifunze.