IKIBI NI KIBI UGIKOZE UWO ARIWE WESE.

Jean Paul Turayishimye,

Hashize iminsi itandatu Ihuriro Nyarwanda risohoye itangazo rivuga ko mpagaritswe by’agateganyo ku nshingano zanjye nka Komiseri w’Ubushakashatsi. Nyuma yaho navugiye mu itangazamakuru namagana icyo cyemezo namenyeye ku mbuga za WhatsApp.

Benshi baracyibaza ikibazo kiri mu buyobozi bw’Ihuriro Nyarwanda, kandi naryo ntirigire icyo rikora ngo rimare abanyamuryango baryo amatsiko. Ubusanzwe iyo wanditse itangazo ukanarishyiraho umukono, uba ugomba no kwemera kuvugana n’itangazamakuru ukarisobanura ndetse ugasubiza ibibazo kabone n’ubwo byaba bikomeye. Ariko aha si uko byagenze, yenda ahari naryo (Ihuriro), ryasanze ibyakozwe bigayitse ku buryo ntawabyumvisha abantu.

Hari n’abanenze ko navuze ibibazo bita ko ari amabanga mu itangazamakuru. Ariko ababyita amabanga ni abadasobanukiwe n’imicungire y’umutungo rusange cyangwa uburenganzira bw’abanyamuryango (shareholders) b’ Ihuriro. Ikindi cy’ingenzi, iyo isura (reputation) yawe yandujwe bishingiye ku kinyoma, numva ari uburenganzira bwa buri wese waharabitswe bwo kuyirengera keretse asanze atari ngombwa. Reka mvuge ingingo zikurikira mu magambo make:

1. Icyemezo cyo kumpagarika cyafashwe n’urwego rutabifitiye ububasha. Ku buryo no kujurira byaba bisa nk’aho nagihaye agaciro kabone n’iyo mpabwa kopi ingenewe. Kubyumva neza, ibi nabigereranije na (prank), aho umuntu usanzwe yakwiyambika imyenda ya polisi akaguha itike y’igicupuli. Iyo tike wayishyurira he?! Niko n’agaciro/uburemere by’icyemezo cya Komite Nshingwabikorwa cyo guhagarika abantu muri buriya buryo bingana.

2. Mu kumpagarika nta na rimwe nigeze menyeshwa iby’imyitwarire yitwa ko idahwitse, haba mu nyandiko cyangwa se mu mvugo. Bigaragara ko icyo nahagarikiwe ari ikindi gitandukanye n’ibyashyizwe mu ibaruwa.

3. Inama yateranye kuwa 1 Ukuboza (Dec 1st) ntiyigeze intumira ngo nisobanure ku byo ndegwa cyane ko ibyo bandegaga byo kwanga kujya ku mbuga nabivuganyeho na Ali Abdulkarim mu buryo bwihariye, ahatari mu nama. Byumvikane ko inama yafashe icyemezo gishingiye ku mazimwe. Ibi birasa neza neza n’ ibyakorewe General Rusagara Frank, uyu aheze mu buroko kubera amazimwe.

4. Kuvuga ko natambukije ibitekerezo muri The Rwandan aho kubivugira ahakwiye. Ahakwiye hakabaye mu nama za Executif ariko hari hashize hafi amezi atatu zidatumirwa. Biro Politiki nayo yari imaze amezi abiri arenga idaterana. Uko bigaragara iyi nama yo kuwa 1/12 yari igamije kwiga uko banyikiza. Ibi nabyo nabigereranyije n’igihe umunyamakuru yabajije Kagame iby’ umuryango wa Rwigara utabaza ngo guverinoma igire icyo ibabwira ku iperereza ry’urupfu rwa Rwigara, maze Kagame agasubiza ati: “ikibazo n’uko baba babanje kubijyana muri za RFI”. Ikibazo si aho bivugiwe, ahubwo ni ikibazo ubwacyo.

5. Ikindi kandi jye na komisiyo y’ubushakashatsi nyoboye, mu rwego rwo gutabariza Ihuriro, twamenyesheje inama y’inararibonye iyobowe na Madame Karegeya Leah ibibazo bishobora guhungabanya ubuzima bw’Ihuriro.

6. Abandi bantu birukanwe cyangwa bahagaritswe muri ubu buryo nabo ndasaba ko amategeko yubahirizwa. Amategeko agomba gukurikizwa ibihe byose kabone n’iyo baba baregwa ibyaha biremereye ndetse binafite ishingiro.

7. Mu mezi atatu gusa, uhereye mu kwezi kwa cyenda mu Ihuriro hagaragaye igisa n’igihunga cyatumye inzego z’Ubuyobozi bukuru zifata ibyemezo byagiye bitangaza bamwe muri twe, twibaza ikibyihishe inyuma (motivation). Guhera ku ibura rya Rutabana Benjamin, ryakurikiwe n’inyandiko zitandukanya nawe nyuma y’aho bamwe muri twe twamaganiye kure ibyo kumuhagarika! Ibi bikaba byaba ari imvano yo kutongera kuntumira mu nama! Bikaba ari n’imvano ry’ihagarikwa rya Ntagara Jean Paul ku bubitsi bw’ intara ya Canada; ihagarikwa ry’abayobozi ba Komite Nshingwabikorwa muri Canada; n’Ihagarikwa ryanjye. Ndetse hakaba hanugwanugwa n’ihagarikwa burundu rya bamwe mu bayobozi bo muri Canada rishobora kuganirwaho n’inama ya Biro Politiki yo kuwa 08/12/2019. Ibi byose bibaye mu gihe cy’amezi atatu gusa!!!

N’ubwo abo bose bavugwaho imyitwarire mibi koko baba bayifite, uretse ko na procedures zigomba gukurikizwa, ariko ni ikimenyetso gikomeye ko hari ibibazo by’ingutu bikwiriye gushakirwa umuti byihutirwa aho kwihutira kwica Gitera.

K’ubw’izo mpamvu zose navuze haruguru mboneyeho gusaba Abanyamuryango b’Ihuriro bifuza impinduka guhaguruka tugafatanya gusaba ivugurura (Reform) mu maguru mashya tukaramira Ihuriro Nyarwanda.

Byanditswe na Turayishimye Jean Paul,J.D. kuwa 6/12/2019
Komiseri w’ Ubushakashatsi, akaba n’ umwe mubashinze Ihuriro Nyarwanda, RNC.

1 COMMENT

  1. Uri umuntu w umugabo cyane . Nta mpamvu yo kurwanya umwe ,ukimika undi umurusha n ubugome! kandi ukuri ni ukuri. Buretse gusa.

Comments are closed.