Umutegarugori Prudentienne Seward uhagarariye PAX, Ambasaderi Jean
Marie Vianney Ndagijimana uhagarariye Inteko y’Ubwiyunge mu Rwanda,
Bwana Rene C. Mugenzi uhagarariye Global Campaign for Rwandans Human
Rights na Bwana Joseph Mutarambirwa wo mw’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK
bazabaganirira kuri gahunda ya FPR yitwa “NDI UMUNYARWANDA” n’
UBWIYUNGE N’UBURENGANZIRA BW’IKIREMWA MUNTU mu Rwanda.
Ni ku cyumweru taliki ya 24/11/2013 mu kabwibwi (19h00) i Kigali mu
Rwanda.
Radio Inyabutatu ikorera kuri internet iramenyesha abanyarwanda bose ko
ku cyumweru taliki ya 24/11/2013 izabagezaho ikiganiro gifite
INSANGANYAMATSIKO: “GAHUNDA YA “NDI UMUNYARWANDA” IRAGANISHA HE
ABANYARWANDA? ESE IZATUMA UBWIYUNGE N’UBURENGANZIRA BW’IKIREMWA MUNTU MU
RWANDA BYUBAHIRIZWA?.
Ikiganiro kizatangira mu kabwibwi guhera (19h00) z’i Kigali mu
Rwanda.
Abatumirwa kuri radio inyabutatu ni:
– Umutegarugori Prudentienne Seward uhagarariye umuryango uharanira
amahoro mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika witwa: PEACE FOR THE
AFRICAN GREATLAKES REGION (PAX),
– Ambasaderi Jean Marie Vianney Ndagijimana uhagarariye umuryango
witwa: INTEKO Y’ UBWIYUNGE MU RWANDA,
– Bwana Rene C. Mugenzi uhagarariye umuryango witwa: GLOBAL CAMPAIGN
FOR RWANDANS HUMAN RIGHTS na
– Bwana Joseph Mutarambirwa uhagarariye IHURIRO RY’INYABUTATU-RPRK.
Iki kiganiro kizahita kiri Live Broadcast /En direct.
Abifuza kuzagira ibyo babaza cyangwa kwunganira, bashobora kutwandikira
cyangwa guhamagara kuri address zikurikira:
Telephone: +44 20 8123 3482
Email: [email protected]
Skype: radioinyabutatu
Facebook: Radio Inyabutatu
Radio Inyabutatu kuri Shortwave yumvikanira ku murongo wa 17870 kHz
muri meter band 16.
Kuri internet Radio Inyabutatu ikora amasaha 24/24 kuri website:
www.radioinyabutatu.com
Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave yumvikana mu Rwanda hose ku
maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu mago , amaradiyo yo mu mamodoka
n’andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri wa gatandatu
guhera saa moya kugeza saa mbiri (19h00-20h00) z’umugoroba.
Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n’abantu bari ku mugabane
wa Afurika, ku mugabane w’Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa
Amerika y’amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kanada).
Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station ,
bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa
SW/Shortwave.
Mugire Imana.
Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu