IKIGANIRO MBWIRWARUHAME CYA " FDU-INKINGI, RNC N'AMAHORO-PC "

Mu kiganiro-mpaka cy’amashyaka FDU INKINGI, IHURIRO NYARWANDA ” RNC” n’AMAHORO PEOPLE’S CONGRESS, cyo ku cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2013; i Buruseli mu Bubiligi, ikibazo cy’amoko kiri mu byahavugiwe; bigaragara ko abanyarwanda bakwiye nyamara kukiganiraho kugirango amateka akomeje kubagira imbohe nibura yumvikanweho. Ko ngo abahutu baba bamerewe nabi mu Rwanda, ntawe ubishidikanya, ngo nk’uko n’abatutsi bamerewe nabi mu bihe byashize. Ngo uwo mubabaro ukaba wagombye kuba imwe mu mpanvu zo guca burundu ubutegetsi ubwo ari bwo bwose bwakwitwaza ubwoko ngo bukandagire abaturage.

Nibwo benshi bagarutse cyane ku ijambo Perezida Paul Kagame aherutse kubwira urubyiruko rw’u Rwanda ku itariki ya 30 kamena muri uyu mwaka w’2013, aho we nka perezida w’igihugu asaba abana b’abahutu gusaba imbabazi z’ibyaha ababyeyi babo bakoze, ijambo rivugwa ko ari rutwitsi, ko rishobora ndetse kuba ritegura indi jenoside. Tubamenyeshe ko amashyaka uko ari atatu yari ahagarariwe ku rwego rwo hejuru.

Ku ruhande rwa Komite mpuzabikorwa ya FDU-INKINGI, hari Dogiteri Nkiko Nsengimana, Umuhuzabikorwa ; Charles Ndereyehe, Komiseri ushinzwe ingamba na politiki ; Sixbert Musangamfura, Komiseri ushinzwe ububanyi n’amahanga ; Joseph Bukeye, Komiseri ushinzwe Ubukangurambaga ; Madame Madeleine Bicamumpaka, Komiseri ushinzwe Imari na Michel Niyibizi, Komiseri ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Ku ruhande rw’Ihuriro RNC hari Dogiteri Theogene Rudasingwa, umuhuzabikorwa mukuru; Joseph Ngarambe, Umunyamabanga mukuru ; Jonathan Musonera, Umukangurambaga mukuru na Major Jean Marie Micombero, Ushinzwe Ububanyi n’amahanga mu Burayi. Ku ruhande rw’ishyaka Amahoro hari Perezida waryo Etienne Masozera, Gallican Gasana umunyamabanga mukuru na Dogiteri Narcisse Gakuba ushinzwe igenamigambi; iri shyaka rishya ryatumye ihuriro FDU-RNC ngo rihinduka urugaga rw’inyabutatu.

Uretse gutangaza ko intsinzi yo guhindura ubutegetsi mu Rwanda bayikozaho imitwe y’intoki, bongeye kugaragaza impungenge baterwa n’uko Perezida Kagame akomeje guheza mu buroko Mme Ingabire Vigitoriya imyaka itatu ikaba ishize, Déo Mushayidi, Bernard Ntaganda ndetse n’abanyarwanda bose dore ko nko kuri Rudasingwa, ngo U Rwanda ni prison (uburoko) Perezida Paul Kagame abereye umuyobozi. Ndetse kuri Rudasingwa, arabwira Perezida Kagame ko niba atabafunguye vuba, bo bazabifungurira.

Kuri Masozera w’ishyaka amahoro, ngo ubutegetsi bwifuzwa, ni ubutazongera guha ububasha bukomeye Perezida w’igihugu, Perezida wica agakiza ngo nk’uko bimeze kuri iki gihe cya Kagame.

Mu mwanya w’ibibazo, hagaragaye ko abanyarwanda barambiwe, ndetse bakaba biteguye kwitabira ibikorwa byatuma buri munyarwanda adakomeza guhezwa ku gihugu cye cy’u Rwanda.

Source:Ikondera Info