Ikiganiro mbwirwaruhame cy'ishyaka Ishema muri Norway

Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka ISHEMA na Nouvelle Génération, bikaba byaranyujijwe mu bitangazamakuru no ku mbuga zinyuranye, umukandida w’Ishyaka ISHEMA ku mwanya wa Prezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe m’uw’2017 mu Rwanda, Padiri Thomas NAHIMANA, yatangiye ingendo hirya no hino mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo gusezera ku banyarwanda babituye, kumva ibibazo byabo, kubasobanurira no kubakangurira gushyigikira politiki yo kujya gukorera mu Rwanda, aho we n’ikipi azaba ayoboye bazagera m’Ugushyingo 2016 hagamijwe kwandikisha Ishyaka ISHEMA, bikazakurikirwa nyine no kwiyamamaza.

Rero igihugu cya Norvège(Norge, Norway) gitahiwe kuwa gatandatu, 23.07.2016 aho abayobozi bakuru b’Ishyaka ISHEMA bazaza bakaganiriza abanyarwanda, abarundi, abanyekongo ndetse n’abandi babishaka batuye muri iki gihugu ndetse n’ibindi bicyegereye nka Suède na Danemark, ku bibazo bya politiki n’imibereho bigoye abanyarwanda by’umwihariko, ndetse n’abatuye mu karere k’ibiyabaga bigari muri rusange.

Inama n’ibitekerezo bya mwese birakenewe, ibisobanuro bizatangwa k’ubyo mwibaza byose.
Ikiganiro kizaba kuwa gatandatu, 23.07.2016 kuva 13.00 kugeza 17.00 mu cyumba cy’inama kigengwa na Komini ya Fredrikstad kuri iyi adresse:

Borgeveien 48
1654 Sellebakk
FREDRIKSTAD

Bikorewe muri Norvège none kuwa 14.07.2016

Abahagarariye ikipe y’Ishyaka ISHEMA muri Norvège:

Jeanne MUKAMURENZI(sé)
Jean Bosco HABIYAREMYE(sé)
Sixbert BITANGISHA(sé)