Ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga kigiye gusohora igitabo

Seth Sendashonga

Itangazo

Ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratique, ISCID asbl) kiramenyesha abantu bose ko gahunda yo kwibuka imyaka 25 Seth Sendashonga amaze yishwe izabera i Buruseli mu Bubiligi tariki ya 20 Gicurasi 2023 kuva saa munani z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (14h00-18h00).

Institut Seth Sendashonga iboneyeho kumenyesha abantu bose ko muri iyo gahunda harimo kumurika bwa mbere igitabo cyitwa :

«U RWANDA MU GIHIRAHIRO: TWUBAKIRE AMAHORO ARAMBYE KU MASOMO Y’AMATEKA».

Icyo gitabo cyanditswe hifashishijwe bamwe mu ntiti z’abanyarwanda bafite ubunararibonye mu gusesegura ibibazo by’u Rwanda.

Abafite uburyo bwo kugera i Buruseli aho iyo gahunda izabera ntimuzacikwe.

Adresse yuzuye y’ahantu iyo gahunda izakorerwa izatangazwa nyuma.

Bikorewe i Buruseli, tariki ya 27/04/2023

Jean-Claude Kabagema
Perezida wa ISCID asbl