Ikinamico muri Komisiyo y’amatora: Philippe Mpayimana yemerewe naho Diane Rwigara arangirwa!

Yanditswe na Marc Matabaro

Nyuma yo gutegereza igihe kinini kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Nyakanga 2017, ahagana saa kumi n’ebyiri zirenga Komisiyo y’amatora yatangaje abakandida yemeje badakuka ko bazahatana mu matora yo ku wa 4 Kanama 2017.

Hongeye kwemeza Paul Kagame, Frank Habineza, undi wiyongereyeho ku buryo butunguranye ni Philippe Mpayimana benshi bemeza ko yakorewe itekinika agahabwa ibikenewe byose na FPR kugira ngo bereke amahanga ko no mubahatana hari umukandida wo mu bwoko bw’abahutu. Kuko n’ubundi Philippe Mpayimana yari yanigiriye mu Bufaransa.

Abandi bakandida 3 ari bo Diane Rwigara, Gilbert Mwenedata na Fred Sekikubo Fred bangiwe kubera ngo kuko batujuje ibisabwa!

Ngo Mwenedata Gilbert afite abamusinyiye 522 kuri 600 bateganywa n’Itegeko; by’umwihariko nta lisiti y’abamusinyiye mu Karere ka Burera.

Ngo Barafinda Sekikubo Fred ntabwo yemejwe kubera ko adafite umubare wa ngombwa w’abamusinyiye bashyigikira kandidatire ye, afite abamusinyiye 362 kuri 600 bateganywa n’Itegeko, ntiyujuje umubare w’abantu 12 bashyigikiye kandidature ye mu turere 18, ntiyashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora icyemezo cye kigaragaza Ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko, ntiyayishyikirije icyemezo cy’ uko nibura afite umubeyi umwe ufite Ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko.

Ngo Rwigara Diane nawe ntabwo Kandidatire ye yemejwe kubera ko atujuje ibisabwa n’amategeko. Komisiyo y’amatora iravuga ko:

-Diane ntiyujuje umubare wa ngombwa w’abamusinyiye bashyigikira Kandidatire ye, yasinyiwe n’abantu 572 kuri 600 bateganywa n’itegeko!

-Ku ilisiti y’abasinyiye Rwigara Diane mu Karere ka Gasabo hariho abantu babiri avuga ko bamusinyiye kandi barapfuye! Umwe mu basinyiye Rwigara Diane yaguye mu bitaro bya Kibagabaga tariki ya 16.04.2016, ashyingurwa tariki ya 17.4.2016 mu irimbi rya Busanza.

-Rwigara Diane yafatanije n’Umukorerabushake wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora witwa Uwingabire Joseph basinyira abantu 26.

-Kuri liste yatanze Rwigara Diane yashyize ku rutonde rw’abamusinyiye abantu 34 bavanywe ku ilisiti y’Abayoboke ba PS Imberakuri.

Komisiyo y’amatora ivuga ko abatemerewe bafite amasaha 48 yo kujurira, ariko ikanemeza ko yakoze akazi kayo neza ku buryo isanga nta gishobora guhinduka ku rutonde ndakuka rw’abakandida!

Nyuma yo kubona ibi birego byarezwe Diane Rwigara ababikurikiranira hafi baremeza badashidikanya ko iyi ari inzira inzego z’ubutegetsi mu Rwanda zifunguye kugira ngo zibe zakurikirana mu mategeko Diane Rwigara ndetse bibaye na ngombwa abe yatabwa muri yombi.

3 COMMENTS

  1. Ntabwo uyu mwana w’umukobwa avec son passe,des le depart iyi mikino yashowemo yigeze agaragaza ko ari a la hauteur de sa tache, we hari ibindi yashobora mwe mwihangane muzashake undi ubutaha.

  2. Umunyarwanda yise umwna we Ntaburimvano!ubundi se mu rwego rwo kwirinda akajagari mu matora, ibyo komisiyo yakoze byari bikwiye pe. Mu Rwanda amatora ni ayo gushigikira ubuyobozi buriho si ayo kubukuraho! Ababibona ukundi babyibagirwe!

Comments are closed.