IKINYOMA KIGEJEJE INKOTANYI AHARINDIMUKA!

Yanditswe na Isaac Nkurunziza

Ibinyoma byashyize FPR Inkotanyi ku ngoma, magingo aya biyigejeje mu manga. Ntibitinze! Abakurambere bacu bagize bati : « Ugushungura ntakuburamo inkumbi ». Ubwo Inkotanyi zacuraga umugambi wo kwisubiza ubutegetsi ku ngufu zabeshye amahanga yose ko Perezida Habyarimana Juvenal ari umunyagitugu, ko ubutegetsi bushingiye ku gatsiko, irondakoko no kubeshya. Ziterwa inkunga, ziratangira ziburwanya zivuye inyuma. Maze zibuhiritse hagapfa abantu batabarika.

Dutinyuke. Dutinyuke turebere hamwe bimwe mu byo Inkotanyi zaje zinenga ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana zishishikariza abanyarwanda bose kumva nka FPR ubutetsi bafite, maze bagafatanya nayo kubuhirika.

Dukurikije ibyo ubutegetsi bw’Inkotanyi bwakoze kuva intambara yarangira, nta na kimwe mu byo zashyiraga imbere zigeze zishyira mu ngiro kuko zaje zigambiriye gufata ubutegetsi gusa. Ibintu birushaho kuba bibi cyane, ari byo byatumye abanyarwanda bose babona neza umugambi wari wihishe inyuma yo gutera no guhirika ubutegetsi bwariho.

Ibi bigaragazwa n’uburyo baje bica igihumeka cyose kuko nta muturage n’umwe wigeze yifuza gusigara mu duce twabaga twafashwe n’Inkotanyi; kugeza barenze imipaka. Kurenga imipaka ntabwo byabujije kubasanga iyo bahungiye zikabicirayo nk’uko bikomeje kugeza na n’ubu. Ibi byakozwe ahantu henshi hatandukanye. Aha twavuga abantu biciwe muri sitade ya Byumba ku itegeko ryatanzwe n’abarimo Dan Munyuza akaba yaranagize uruhare rukomeye mu iyicwary’impunzi zari zarahungiye mu cyahoze ari Zaïre. Inkambi za Katare, Kahindo, Kibumba na Mugunga zaratwitswe, impunzi zicwa umugenda kuva Kivu y’amajyepfo kugera Tingitingi.

Abantu babashije kurokoka bagataha mu Rwanda na bwo zabasanze iwabo zirabica. Ibintu nk’ibi byakozwe mu Rwanda hose ariko bigeze muri Ruhengeri na Gisenyi bahatera itabi nk’uko na Perezida Kagame ubwe yabyivugiye. Ikigo cy’abasirikare cya Mukamira no mu ryahoze ari -ISAE- Ishuri ry’Ubuhinzi n’Ubworozi / ishami rya Busogo, hagirwa amabagiro yabo. Ikibabaje ni uko iyi ari yo yari gahunda amahanga atigeze amenya ! Koko abagize uruhare mu ukwibasira inyoko muntu, ubu bagororerwa guhagararira u Rwanda mu bihugu by’amahanga. Ni ubwo bwose byitwa guhagararira u Rwanda, mu by’ukuri baba bagiye kuhakomereza gahunda zabo zo guhiga bukware no kwica abanyarwanda bahaba batemera ikinyoma. Nonese uko ni ko kubohora abanyarwanda FPR yaje irilimba ? Aho wicirwa abawe ntuhabwe ubutabera !

Ukuri kumaze kujya ahagaragara. Ubu, amahanga atangiye gusobanukirwa, kuyahuma amaso byararangiye ntabwo acyemera kwakira abicanyi. Urugero ni Vincent Karega wangiwe ko yahagararira u Rwanda mu Bubirigi kubera ubwicanyi ashinjwa aho yakoze hose cyane cyane muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo no muri Repubulika y’Afurika y’amajyepfo.

Hagakurikiraho Dan Munyuza uherutse kwangirwa guhagararira u Rwanda mu Misiri. Uyu Dan Munyuza we yageze n’aho yitirirwa uburozi bwitwa “utuzi twa Munyuza” bukoreshwa mu guhitana abatavuga rumwe na FPR bari mu gihugu umbere cyangwa mu bihugu hanze ; aho kwicira umuntu ntibimenyekane bigoye. Generali Karamba Charles yangiwe guhagararira u Rwanda muri Angola nk’umwe mu bari mu buyobozi bw’Inkotanyi akaba anavugwa cyane mu bwicanyi bwakozwe aho Inkotanyi zageze hose.

Vincent Karega, Dan Munyuza, Karamba Charles

Izo Nkatanyi, ntizizabeshya abantu bose igihe cyose. Oya !

Nk’igihugu kivugako kigendera ku mategeko umuntu wese ushinjwa ubwicanyi yagombye kugezwa imbere y’inkiko akaryozwa ibyaha yakoze igihe bimuhama. Umuco wo kudahana ugombye gucika kugira ngo bose abanyarwanda twubake igihugu twifuza kuzaraga abazadukomokaho.