Ikurwaho rya FARG, CNLG, NURC, ibigo byahombeye u Rwanda. Bisize Nkuru ki imusozi?

Jean Damascène Bizimana

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu byemezo by’inama y’Abaminisitiri yateraniye i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki ya 21/09/2021, umwe mu myanzuro yaba yatunguye Abanyarwanda cyane ni uw’ikurwaho ry’ibigo bine ntayegayezwa byagize amateka yakomerekeje u Rwanda, aribyo CNLG, NURC, FARG na NIC.

Ibi bigo bya Leta byakuweho byagize imikorere idasanzwe mu mateka yabyo, kenshi byagiye bihabwa abayobozi b’abahezanguni kandi bazwiho kamere y’ubugome n’urwango bishingiye ku moko. Kuvanwaho kwabyo kwinjije inshingano byari bifite muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, iyobowe n’umwe mu bahezanguni b’ikirenga bazibukwa mu mateka no mu bihe bizaza.

CNLG ni Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside iyi komisiyo

Iyi Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yashyizweho n’Itegeko Nº09/2007 ryo kuwa 16/02/2007, ikaba yaraje gukorera mu ngata  urwahoze ari Urwego Rw’igihugu Rushinzwe Inkiko Gacaca.

Inkiko gacaca nazo zabaye indahiro mu mateka y’u Rwanda kuko zarenganyije benshi, zifungisha benshi barengana, hari abishwe, hari abanyazwe ibyabo batagira ingano, hari n’abahatiwe guhunga cyangwa se bo ubwabo bagahunga bibwirije kugira ngo bakize amagara yabo.

CNLG yakomeje uyu  mujyo, abantu bahimbirwa ibyaha karahava, ingengabitekerezo ya Jenoside ihinduka intwaro karundura yo kwikiza benshi mu bagaragaza ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, abantu bakomeza gufungwa barengana, guhuguzwa utwabo no kwirukanwa mu gihugu.

Hari abumvise ikuweho bati “si jye wahera !”

NURC : Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge

Uru ni urwego umuntu atabura kwita baringa, kuko uretse abakozi bake rwari rufite, ibyo rwakoraga hafi ya byose byabaga ari ikinamico, nko guhimba raporo za buri mwaka  ngo Abanyarwanda bageze ku bwiyunge n’ubumwe biri ku gipimo kiri hejuru ya 90%, gutangaza ko irondamoko ryarangiye mu Rwanda, guhora ishinja Leta zabanjirije iya Kagame kuba ari zo zimitse amacakubiri mu Banyarwanda , n’ibindi n’ibindi.

Iyi Komisiyo itagiraga akazi kazwi, mu gusoza imirimo yayo yatanguranywe ihamagaza abanyamakuru bisanzura bakorera kuri Youtube, isiga ibabibyemo ubwoba, ibakanga ibereka ko iminsi yabo ari mbarwa.

Kuba iyi komisiyo y’abahezanguni ivuyeho ntacyo igihugu gihombye, kuko nta n’icyo yakizaga.

NIC : Komisiyo y’igihugu y’Itorero

Iyi Komisiyo benshi bakunze kwita Itorero ry’Igihugu nayo ni umushinga udafite na kimwe wigeze ugeraho, uretse gufata abana b’u Rwanda bakabajyana mu ngando zo kuboza ubwonko, ariko n’ubundi bikarangira batabigezeho.

Hagiye hafatwa abantu mu matsinda ahuje umwuga, abanyeshuri, abanyamadini, abanyamakuru, abahanzi, abacuruzi, abaganga, abanyamategeko, abubatsi, abarimu, n’abandi n’abandi, buri cyiciro kigategurirwa integanyanyigisho ku masomo agamije kubahindura abacakara ba FPR no kubereka ko ariyo ubuzima bwabo n’ubw’igihugu bushingiyeho.

Itorero ry’igihugu risheshwe ryarabaye akarima ko kubiba inzangano mu Banyarwanda, guhindura Kagame imana y’u Rwanda, gushimagiza FPR no gutega abantu iminsi.

Ni Komisiyo yagiye ihabwa abayobozi b’agakingirizo (Bose bagombaga kuba ari abahutu, badafite ijambo muri Leta), ariko mu by’ukuri ikayoborwa bya nyabyo na Visi Perezida wahoraga ari umusirikare, kandi wujuje ibisabwa byose ngo abe ari umuhezanguni utavangiye. Uwayiyoboye igihe kirekire ni Gen Emmanuel Bayingana. Abayitirirwaga ni Rucagu, wasimbuwe na Bamporiki.  Bose kandi bahurizaga ku ntero imwe, ko nubwo bitwa abayobozi, nta bubasha bafite bwo gutoza, kuko Umutoza w’ikirenga ari umwe :Paul Kagame.

FARG : Ikigega cyo gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside

Iki kigega byaziraga cyane rwose kugitunga agatoki cyangwa kukinenga, kuko uwahirahiraga akabitekereza atyo cyangwa akabishyira mu bikorwa yagerekwagaho ibyaha umurundo, kandi bihanwa byihanukiriwe.

Ni ikigega cyashyiriweho gutera inkunga abacitse ku icumu batishoboye, kibafasha kwiga, kwivuza, kubakirwa amacumbi, no guhabwa ubundi bufasha nkenerwa bw’ibanze. 

Amahano asizwe na FARG

Iki kigega cyararobanuye bikomeye, gifasha gusa bamwe abandi kirabahigika, gifasha bake babikwiye na benshi batabikwiye, gifasha abavukiye bagakurira Uganda , abana barokokeye mu Rwanda kirabirengagiza. 

Ikigega FARG  cyabayemo ruswa y’amoko yose, icyenewabo, indiri y’uburaya n’ubwomanzi, ivangura rishingiye ku irondakoko n’irondankomoko, ubwirasi, ubuhezanguni n’ibindi.

Ni ikigega cyubakiraga abacitse kuicumu amazu ya nyirarureshwa yagiye ahirima henshi ataramara n’umwaka, ni ikigega cyarihiraga bamwe bagera hagati bakisanga batakiri ku rutonde, kandi batazi icyo bazizwa, ni ikigega cyongereye amarira menshi y’abana b’imfubyi n’ay’abapfakazi batagiraga kivurira, nacyo kikabatererana.

FARG, ni ikigega by’umwihariko cyahogoje abacitse ku icumu batigeze bitabwaho ngo babyaye abana b’inda batewe n’interahamwe (abafashwe ku ngufu), uwanze kwikora mu nda ngo ayikuremo cyangwa ahotore ikibondo cye, agafatwa nk’ufitanye isano n’abagome, akamburwa uburenganzira bwose bugenerwa abacikacumu, haba ku kuvuzwa, kwiga no kubakirwa.

Ese twitege impinduka ?

Byashobokaga cyane kuba habaho impinduka nziza mu nzego zizafata inshingano z’izi Komisiyo, ariko kuba zishamikiye kuri Minisiteri y’Ubumwe iyobowe n’umuhezanguni uronda amoko cyane, akavangura bikabije, uhorana ubwibone bwinshi kandi udashyira mu gaciro, biragoye kwizera ko hari umusaruro mwiza azabyaza ibi bigo bikomatanyije byamugabiwe.