Bombori bombori hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’ibihangange kubera ibihano byahawe Rusesabagina

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Ubwami bw’Ububiligi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika banenze ubutabera bw’u Rwanda kubera igifungo cy’imyaka 25 cyakatiwe Paul Rusesabagina, abo mu muryango bo bavuze ko bazakora uko bashoboye kugeza avuye muri gereza.

Nyuma yo gukatira igifungo cy’imyaka 25 Paul Rusesabagina w’imyaka 67, Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, n’uburenganzira bwo gutura muri Amerika, ibi bihugu byasohoye amatangazo yamagana icyo gihano, u Rwanda naryo ruba ibamba.

Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi Sophie Wilmès yasohoye itangazo rivuga ko Rusesabagina ataburanishijwe mu mucyo.

Ati “Nubwo hari ibyo Ububiligi bwakomeje gusaba kuri iyi ngingo, bigaragara ko Bwana Rusesabagina ataburanishijwe mu rubanza runyuze mu mucyo kandi rutabera, by’umwihariko ku bijyanye n’uburenganzira bwo kwiregura”.

Nyuma y’iri tangazo, u Rwanda rwahise rwivumbura ruvuga ko inama yagombaga guhuza Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uruhande rw’u Bubiligi i New York itakibaye.

U Rwanda ruvuga ko nubwo abagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN atari ibyamamare nka Rusesabagina, ariko na bo bakwiye ubutabera. Ruvuga kandi ko rwiteguye kwakira Sophie Wilmès wungirije Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi kugira ngo ibiganiro hagati y’ibihugu byombi bikomeze. Ibyo biganiro ariko ngo byabera mu Rwanda (aho kuba muri Amerika nk’uko Madame Sophie Wilmès yari yabitangaje).

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho umuryango wa Rusesabagina utuye, nabo bunze mu ry’Ububiligi, bavuga ko uyu mugabo w’icyamamare atahawe ubutabera.

Umuvugizi w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Ned Price yagize ati: “Ibitangazwa by’uko ibisabwa mu butabera bitabayeho bituma hibazwa ku kutabogama kw’umwanzuro w’urubanza.

Twakomeje kugaragaza akamaro ko kubaha ibisabwa byose mu mategeko muri iyi miburanishirize kandi twagaragaje guhangayika ko ibi bisabwa bitakurikijwe mu buryo butabogamye bujyanye n’ibyo u Rwanda rwiyemeje ku rwego mpuzamahanga”.

“Duhangayikishijwe n’uko ibyo Bwana Rusesabagina yagaragaje yanze bijyanye no kutemererwa guhura n’abunganizi be mu ibanga kandi mu buryo butabangamiwe hamwe n’inyandiko zijyanye n’urubanza ndetse no kuba mu ntangiriro yarangiwe abunganizi. Dushishikarije Leta y’u Rwanda gufata ingamba zo gusuzuma izi nenge mu rubanza rwa Bwana Rusesabagina no gushyiraho uburyo bwo gukumira inenge nk’izi mu gihe kiri imbere”.

Ndasaba umuryango mpuzamahanga kubona ko Data adahawe ubutabera

Anaise Kanimba, umukobwa wa Rusesabagina, yabwiye BBC ko imyaka 25 kuri se w’imyaka 67 “ingana no gufungwa burundu kuri gereza tuzi zo mu Rwanda. Twari tubyiteze ntabwo bidutunguye kuko rwari urubanza rw’ikinamico. Ati “Ndababaye cyane kandi ndasaba n’umuryango mpuzamahanga kubona ko data adahawe ubutabera.”

Aimée Lys Rusesabagina nawe ni umukobwa wa Paul Rusesabagina yavuze ko batazadohoka gukorera Se ubuvugizi. Ati “Ubu icyo tugiye gukora tugiye kugitekerezaho ariko papa niwe uzatanga ijambo rye rya nyuma, ariko natwe tuzamukorera ubuvugizi nk’uko twabitangiye tuzakora igishoboka cyose kugeza igihe azavira hariya.” Ku kijyanye no kujurira, uyu mukobwa yavuze ko bazabivuganaho n’abunganizi ba Se.

Mu kiganiro na Radio Ijwi rya Amerika, Roger Rusesabagina, yavuze ibyo bateganya gukora. Ati Na we yari abyiteguye nta butabera nyine yari ategereje, ntabwo biri bumutungure, iyaba ari uvuga ngo nagiye mu rukiko ndaburana, kandi nziko hari abacamanza bigenga, bashobora kumpa ubutabera[… ]urubanza udashobora no kuburana, mbona ko bitari bumutungure.”

Umukobwa wundi wa Rusesabagina witwa Carine Kanimba, yabwiye Aljazeera Ati: “Uru rubanza ntacyo rusobanuye kuri twe. Data yarashimuswe.” Kanimba yabwiye Al Jazeera ko uburenganzira bwa Se bwahonyowe. Ati “Uru rubanza ntacyo rusobanuye na gito. Data yarashimuswe amategeko mpuzamahanga yarahutajwe[…] niyo mpamvu yahisemo kuva mu rubanza, kandi ibyo byose ni ibya politiki ”, akomeza avuga ko se ari “imfungwa ya politiki”.

Uyu mukobwa yavuze ko umuryango we “uhangayikishijwe cyane” n’ubuzima bwa Se kandi ko afite ubwoba ko azapfira muri gereza.

“Ubutabera bw’u Rwanda ntibwigenga”

Umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu ku isi, Amnesty International, Amnesty International wasohoye itangazo rivuga ko uburenganzira bwa Rusesabagina butubahirijwe ndetse ko habaye kurenga ku mategeko inshuro nyinshi mbere y’uko uru rubanza rusomwa.

Yakomeje ivuga ko yasesenguye iby’uru rubanza ihereye ku buryo Rusesabagina yafashwe akajyanwa mu Rwanda ashimuswe, hamwe n’uko yafunzwe agejejwe mu Rwanda bitubahirije amategeko.

Sarah Jackson , umuyobozi wungirije wa Amnesty International mu ntara ya Afrika, ihembe rya Afrika n’ibiyaba bigari, ibyakozwe byose bitanyuze mu mucyo bigomba guhinduka.Yavuze kandi ko abishwe n’abacitse kw’icumu mu bitero byagabwe n’umutwe wa FLN, ibyo Rusesabagina n’abandi bashinjwa kugiramo uruhare bakwiye guhabwa ubutabera.

Lewis Mudge umuyobozi wa HRW muri Afurika yo hagati yunze mu rya Amnesty International. Ati “Uru rubanza rugaragaza ko guverinoma ikoresha ubutabera kandi ko butigenga. Abategetsi b’u Rwanda bafite uburenganzira bwo gukurikirana ibyaha bihungabanya umutekano, ariko batesheje agaciro uru rubanza mu ntambwe zose, bahereye ku buryo bafunze Paul binyuranije n’amategeko, uburyo bahonyoye uburenganzira bwe, n’uburyo urubanza rwaburanishijwe mu buryo butanyuze mu mucyo.”

Yongeyeho ati “Ntabwo bitangaje, twongeye kubona ko inkiko z’u Rwanda zatsinzwe n’ingaruka za politiki.”

Amnesty International iravuga ibindi byaranze uru rubanza nko kwima Rusesabagina uburenganzira bwo kwihitiramo umwunganizi, kwimwa dosiye y’ibyo ishinjwa, ko ibyo byari bihagije kugirango afungurwe kuko yari afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Perezida wa Fondasiyo Lantos, Madame Katrina Lantos Swett, yavuze ko ibyabaye muri rubanza rwa Rusesabagina ari agahomamunwa kuko nta butabera bwabaye mu rubanza. Yongeyeho ko Perezida Kagame akoresha uburyo bwose agacecekesha abatavuga rumwe nawe cyangwa se abamunenga, ahamagarira guverinoma y’Amerika kugira icyo ikora Rusesabagina akarekurwa.

Icyo abanyamategeko ba Rusesabagina bavuze

Me Vincent Lurquin, umunyamategeko w’Umubiligi wunganira Rusesabagina, yashimangiye ko ubutabera bw’u Rwanda butigenga, asaba ko umukiriya we yakoherezwa mu Bubiligi kuko afite ubwenegihugu bw’icyo gihugu.

Yongeyeho ko uru rubanza rwaciwe rutaratangira, yanavuze uburyo yaje mu Rwanda  tariki 21 /8/2021 akangirwa kubonana n’umukiriya we aho afungiye, ibintu abona nk’akarengane.

Kate Gibson, umwunganizi wa Rusesabagina ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavuze ko uru rubanza ari nk’igitekerezo cy’inkuru yanditswe mbere y’uko Rusesabagina ashimutwa. Yongeraho ko uru rubanza “ruri munsi y’ibipimo” byemewe ku rwego mpuzamahanga kugira ngo ruburanishwe mu buryo buboneye.

Ati “Buri gihe wasangaga hariho gahunda  yo kuvuga ko azashyirwa mu rukiko kandi agahanwa n’inzego z’ubutabera zo mu Rwanda.”

Gibson yagize ati: “Ni urubanza rudafite ishingiro kuko iburanisha uburyo ryakozwe bigaragara ko ari akarengane.” Yongeyeho ko uburenganzira bw’ibanze nk’ubufasha mu by’amategeko, uburenganzira ku gihe gihagije n’ibikoresho byo kwitegura ndetse n’uburenganzira bwo gufatwa nk’umwere, Rusesabagina yarabyangiwe.

Abahagarariye ikigo cy’abavoka muri Amerika (ABA) gishinzwe uburenganzira bwa muntu, bakurikiranaga urwo rubanza mu rwego rwa Fondasiyo ya Clooney, na bo bashimangiye imyumvire ya Gibson.

Bamwe bishimiye imikirize y’urubanza, abandi basigarana akangononwa

Abanyarwanda b’imbere mu gihugu ndetse n’abari hanze, bagaragaje amarangamutima atandukanye nyuma y’isomwa ry’uru rubanza. Bamwe bati igihano yahawe yari agikwiriye, abandi bati yahawe igihano gito ugereranyije n’ibyaha yakoze.

Emmanuel Hategeka uhagarariye u Rwanda muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), ati, “Urukiko rwakoze akazi karwo, ubutabera buboneye bwatanzwe”.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru bagizweho ingaruka n’ibitero by’inyeshyamba za FLN, baravuga ko batanyuzwe n’ubutabera.

Dukuzumuremyi Didas, avuga ko yabuze umuvandimwe we ubwo ibi bitero byagabwaga mu gace k’iwabo. Ati “Sinabura kuvuga ko ubutabera bwabogamye. Umuvandimwe wanjye yishwe n’ingabo za FLN none ngo Rusesabagina azafungwa imyaka 25 gusa? Kuba icyamamare se bivuga ko umuntu ataryozwa ibyo yakoze? Bari bakwiye kumufunga burundu.”

Nsengiyumva Vincent uri mu baregeye indishyi yabwiye yavuze ko wena bagenzi be batishimiye indishyi bahawe. Ati “Muri rusange icyadushimije ni uko bategetswe kwishyura indishyi, ariko abaregera indishyi abenshi bazajurira kuko urukiko ntacyo rwabageneye, rwirengangije ibimenyetso batanze.”

U Bushinjacyaha bw’u Rwanda nabwo bwagaragaje ko butishimiye ibihano bwita bito byahawe Rusesabagina n’abo bareganwa, bityo ngo bukaba bushobora kujurira.

Rusesabagina yamenyekanye ku isi nyuma y’inkuru ye itavugwaho rumwe yashingiweho filime ‘Hotel Rwanda’, ivuga ko yarokoye abantu barenga 1,200 mu gihe cya jenoside yo mu Rwanda mu 1994. Yavuye iwe i San Antonio muri Leta ya Texas muri Kanama 2020 yerekeje i Burundi, ageze i Dubai ahahurira na Pasiteri Niyomwungere wamuyobeje yisanga i Kigali.

Johnston Busingye akiri Minisitiri w’Ubutabera, yemereye Al Jazeera ko u Rwanda ari rwo rwishyuye indege yihariye (private jet) yakuye Rusesabagina i Dubai imuzana mu Rwanda.

Kuba yarazanwe akisanga i Kigali yari azi ko agiye i Bujumbura, bamwe babifashe nko kumushimuta ariko uruhande rw’u Rwanda rukabihakana rwivuye inyuma.

Ibyaha yahamijwe n’urukiko bijyanye n’ibitero byagabwe ku Rwanda n’umutwe wa FLN wari uw’impuzamashyaka ya MRCD-UBUMWE yari umwe mu bakuru bayo.